skol
fortebet

Ibi ni ibintu 5 umukobwa atanjya arambirwa kumva k’umukunzi we uko byamera kose

Yanditswe: Thursday 20, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Rimwe na rimwe amagambo avanze n’ibikorwa ni ikintu kiryohera buri mukobwa wese uri mu rukundo.amagambo afite uburyo afungura umutima,amagambo ni meza kandi amagambo ni uburyo bushobora gutuma wiharira umukobwa wenyine.
Twabazaniye amagambo umukobwa atanjya arambirwa kumva aturutse ku mukunzi we.
1.Uri mwiza
Buri mukobwa wese ashaka gutakwa,buri mukobwa wese ashaka kuba itandukanirizo n’abandi maze akaba umwe gusa,buri mukobwa wese aba ashaka ko umukunzi we amufata nkaho ariwe mukobwa (...)

Sponsored Ad

Rimwe na rimwe amagambo avanze n’ibikorwa ni ikintu kiryohera buri mukobwa wese uri mu rukundo.amagambo afite uburyo afungura umutima,amagambo ni meza kandi amagambo ni uburyo bushobora gutuma wiharira umukobwa wenyine.

Twabazaniye amagambo umukobwa atanjya arambirwa kumva aturutse ku mukunzi we.

1.Uri mwiza

Buri mukobwa wese ashaka gutakwa,buri mukobwa wese ashaka kuba itandukanirizo n’abandi maze akaba umwe gusa,buri mukobwa wese aba ashaka ko umukunzi we amufata nkaho ariwe mukobwa wenyine utuye ku isi;Niba wumva ko amagambo ashobora gutuma umukobwa yishima hanyuma ukaba utaramubwira uburyo ari mwiza,utegereje iki?tuma umukunzi wawe aba umukobwa w’igitangaza mu buzima bwawe ntabwo azigera abyibagirwa.

2.Usobanura isi kuri njye

Ni uwuhe mukobwa cyangwa umugore udashaka gusobanura byose k’umukunzi we?ndacyeka ko hari ibintu byinshi bituma umugore wawe asobanura byinshi kuri wowe,numwereka ko asobanura byinshi kuri wowe nawe aziyumvamo ko ari uw’agaciro ndetse yumve ko ari nuw’igikundiro,buri mugore wese ashaka gusobanura byose k’umukunzi we.

3.Ufite inseko irangaza bose

Nta kintu cyiza nko kuba useka neza;bituma abantu bagukunda;inseko nziza ituma umukobwa aba uw’igikundiro birenze ndetse nabo barabizi,niba wumva ko inseko ari nziza nawe azahora agusekera,bityo gerageza kumwumvisha ukuntu aseka neza nawe bizamushimisha.

4.Ndi umunyamahirwe kuba nkufite mu buzima bwanjye

Abasore benshi bumva ko amagambo nkaya baba barengereye,ariko ntabwo ariko biri;ni uburyo bwo gutuma umukunzi wawe akwiyumvamo nawe ukamwumvisha neza uburyo uri umunyamugisha kuba umufite mu buzima bwawe.

5.Ndagukunda

Ibi byo biza bisubiza byose;buri mukobwa aho ava akagera ufite umusore bakundana ashimishwa nuko umukunzi we ahora amwibutsa ko amukunda,gusa ntabwo ari abasore bose bashobora ibi,ndetse nta nubwo abasore bose ari beza ku magambo,bityo umusore ukunda by’ukuri umukunzi we agerageza uko ashoboye maze akamwuvisha uburyo amukundamo.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa