Kigali

Ibi ni ibyiza byo gukundana n’umukobwa wabyariye iwabo

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 13 February 2019 Yasuwe: 5373

Abasore bamwe na bamwe baba bumva kuba bakundana n’umukobwa wabyariye iwabo ari igisebo ariko tugiye kurebera hamwe ibyiza byo gukundana nawe ndetse no gushingana urugo nawe.

Abenshi mu bakobwa bakunze kubyarira iwabo, rimwe na rimwe bikaba bibatunguye. Kubera gutangira inshingano zo kurera umwana akamukuza akiri umukobwa nta mugabo afite, umukobwa nk’uyu ntago uba ugomba kumwitesha mu gihe yagukunze urukundo rw’ukuri kuko hari byinshi by’umwihariko aba arusha abatarabyara.

1. Aba azi icyo bashaka

Abakobwa nk’aba baba ari ari beza cyane kubera ko baba bazi byinshi , ubuzima bw’umunezero baba barabubayemo ndetse n’ubwumubabaro. Nta mikino mu rukundo kuko baba badakeneye kongera kubyararira mu rugo rw’ababyeyi ahubwo baba bumva bakeneye gushinga ingo zabo zikomeye. Iyo umukobwa nk’uyu rero ahuye n’umusore ufite gahunda nta kabuza aramukundwakaza ndetse akanashinga urugo rugakomera.

2. Yumva vuba

Umukobwa nk’uyu wabyariye iwabo aba afite ubushobozi bwo kumva no guhita atekereza cyane ku kibazo kiri mu rugo, cyane ibyerekeye amafaranga abyumva vuba iyo umusobanuriye uko bimeze ahita abisobanukirwa kandi akaba yagufasha gufata imyanzuro imwe n’imwe ikomeye kubera ko aba yarafungutse mu bwonko.

3. Akwitaho kandi akagufasha muri byose

Umukobwa wabyariye iwabo aba azi ukuntu ibikomere byo kutitabwaho biryana rero ntago areka umugabo we ngo abe yababara cyangwa se agire ubuzima bwo kwigunga ahubwo buri gihe ahora amuhozaho ijisho ngo arebe ko nta kibazo afite mu buzima. Ibi bituma urukundo rukomera ku rwego rwo hejuru ndetse bikongera icyizere mu rugo. Musore n’ubona umukobwa nk’uyu ntuzamwirengeshwe.

4. Kuriwe nta mwanya wo gupfa ubusa

Umukobwa wabyariye iwabo aba afite intumbero ndetse aba yumva nta mwanya na muto yapfusha ubusa, ibi bituma iterambere ry’urugo ryihuta ku buryo bwihariye. N’ubona umukobwa nk’uyu ntuzamwiteshe kandi uzirinde cyane amabwire n’ibyo abantu baba batekereza ahubwo uzibande cyane ku rugendo rw’ejo hazaza mu buzima, n’aba agukunda by’ukuri ntuzazuyaze uzamuhe umutima wawe wose kandi uzirinde kumubabaza kuko akenshi ibikomere bimwe na bimwe yatewe no kuba yarabyariye iwabo biba bikiri mu mutima we.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Jack

    Haahah ibi najye niko nabyizeraga Gusa ibyo nabonye byaragahomamunwa yabababa sukubeshya njye yankoreye opposite yibyo mwavuze nabonye ko really Love it unconditional love naho ibi namateshwa

    5 months ago

Inzindi nkuru

Menya inzozi abagore batwite bakunda kurota n’ubusobanuro bwazo

Igihe abagore batwite birasanzwe kugira inzozi zidasanzwe, rimwe na rimwe...
5 July 2019 Yasuwe: 4113 0

Nkore iki? Muramu wanjye arashaka kungira umugore agatandukana na mukuru...

Mu byukuri ndi kugisha inama urungano, hashize igihe kinini mbana n’ikibazo...
3 July 2019 Yasuwe: 6405 4

Reba urutonde rw’ibihugu 15 birimo 3 byo muri Afurika bifite abagabo beza...

Mu isi iyo urebye ku mpuzandengo y’ abagore n’ abagabo babura abakunzi usanga...
11 June 2019 Yasuwe: 10584 1

Menya imikoreshereze y’imiti irinda abakobwa gutwara inda mugihe bakoze...

Ubwiyongere bukabije bw’abaturage ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi...
28 May 2019 Yasuwe: 12158 0

Ibi bintu 4 bishobora gutera umukobwa kugira imiterere myiza...

Niba uri umukobwa/umugore ukaba wifuza kumenya uko wahindura imiterere...
28 May 2019 Yasuwe: 15087 1

Reba impamvu ituma abagabo benshi batinya kurongora abagore beza ariko...

Mu by’ukuri iyo urebye impande n’impande uhasanga abakobwa beza (basa neza...
28 May 2019 Yasuwe: 14001 0