Kigali

Ibi nibyo bitera umugabo kugira igitsina gito nuko ashobora kubirwanya

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 10 November 2018 Yasuwe: 9600

Henshi ku isi usanga hari abagabo bafite ibibazo bitandukanye byo gutera akabariro ngo bishimane n’abo bashakanye ndetse ugasanga ibi bikagira ingaruka mbi mu mibanire yabo mu miryango bityo usanga hahoramo intonganya zidashira. Akenshi usanga ibi biterwa n’ibibazo bitandukanye birimo nk’umunaniro ukabije, ubushake buke, kugira igitsina gito, indwara zica intege umubiri ndetse n’imibanire itari myiza hagati y’abashakanye.

Nubwo bimeze gutya burya hari n’abananirwa gukora imibonano mpuzabitsina kubera kugira igitsina gito cyane ari byo bita Penile Atrophy cyangwa Atrophy of the penis. Aha muntu wese ashobora kwibaza icyaba gitera iki kibazo ndetse niba hari n’uburyo byakira cyangwa bikanavurwa burundu.

Ese ubundi Penile Atrophy ni iki?

Penile Atrophy ni ukugwingira kw’igitsina cy’umugabo cyangwa kugabanuka kw’ingano y’igitsina cy’umugabo bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye harimo nko kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina, imisemburo mike ya Testosterone ndetse n’ibindi.

Ubusanzwe igitsina cy’umugabo gishobora guhindura ingano yacyo bitewe n’impamvu zitandukanye harimo nko kuba yiteguye gukora imibonano mpuzabitsina, ihindagurika ry’ibihe, ndetse n’ibindi. Gusa iyo igitsina cyagwingiye ntabwo ubona kiyongera n’ubwo waba ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

None se ni iki gitera kudakura neza kw’igitsina?

Kudakura neza kw’igitsina bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, nk’uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima bw’imyororokere rwitwa menlify mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Understanding Penile Shrinkage and What You Can Do About It”

Dore impamvu 4 za simusiga zitera kudakura neza kw’igitsina:

1. Kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina cy’umugabo

Amaraso aba arimo intungamubiri zitandukanye, ni nayo agaburira imikaya igize igitsina cy’umugabo, iyo rero adatembera neza mu gitsina wenda bitewe n’ibibazo by’imitsi ishobora kuba yifunze cyangwa se ibindi byatuma atageramo neza, igitsina gitangira kugabanuka buhoro buhoro.

2. Kugira imisemburo mike bita Testosterone

Ubusanzwe iyi misemburo ya Testosterone ifasha igitsina gukura neza, iyi misemburo igenda igabanuka bitewe n’imyaka bityo bigatuma igitsina kigenda kiba gitoya.

3. Uburwayi butandukanye bushobora gufata imikaya igize igitsina cy’umugabo

Hari uburwayi butandukanye bufata imikaya igize igitsina cy’umugabo nabwo butuma igitsina kidakura neza ndetse kikanagwingira. Muri ubwo twavugamo nk’ubwo bita Peyronie’s disease (Ni indwara ituma igitsina kihina), za Kanseri zitandukanye zifata igitsina ndetse n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

4. Umubyibuho ukabije

Umubyibuho hano tuvuga ntabwo ari ukubyibuha umubiri wose, ahubwo ni hahandi usanga umuntu w’umugabo afite ibinure byinshi kunda ugasanga afite inda nini cyane.Iyo rero inda ari nini yuzuyeho ibinure, ikurura igitsina ugasanga umugabo afite agatsina gato karanyunyutse cyane.Sibyiza rero kubyibuha birengeje urugero cyane cyane kubyibuha inda.

Ese wari uzi ko ibi byavurwa?

Mu kuvura ubu burwayi bigendana no kumenya impamvu yabiteye, ni byiza rero kugana muganga wabizobereye akareba impamvu ibitera. Ku bagabo bafite iki kibazo cyo kugira igitsina gito, ubu habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera ndetse ikaba yizewe mu ruhando mpuzamahanga kandi nta n’ingaruka igira ku muntu wayikoresheje.

Iyi miti ituma amaraso atembera neza mu gitsina ikongera imisemburo ya Testosterone ndetse ikanagabanya ibinure by’umurengera. Muri iyo miti twavugamo nka Vig power Capsule, Pine pollen tea,Zinc tablets, Slimming Capsules,…

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble HAKIZIMANA

    iyo miti mwavuze ibonekahe?

    November 2018

Inzindi nkuru

Hagaragajwe uko wamenya umugore uryoshya akabariro urebeye ku...

Abagabo usanga baganira hagati yabo bavuga ibiranga umugore mwiza mu buriri...
1 May 2019 Yasuwe: 10408 1

Iyi niyo mico mibi igaragara ku mukobwa igatuma umuhungu bakundana...

Ubusanzwe iyo abantu bakundana by’ukuri birinda kubabazanya. Dore ibintu...
26 March 2019 Yasuwe: 20504 4

Ese ni gute washimisha umukunzi wawe?

Burya gutungura umukunzi wawe( Surprise) yaba ku muhungu cyangwa umukobwa...
27 February 2019 Yasuwe: 12689 0

Dore ibizakwereka ko umukobwa mukundana afitiye ikofi yawe urukundo...

Buri musore cyangwa umugabo wese aba ashaka umugore uzamukunda we ubwe...
21 February 2019 Yasuwe: 8812 1

IGICE CYA III:Vestine yahishuriye abagore amabanga yabafasha mu gushimisha...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
21 February 2019 Yasuwe: 13409 0

IGICE CYA II:Vestine yavuze uburyo umugabo ashobora gukoresha ari gutera...

Vestine umugore umaze kubaka izina mu Rwanda ku bijyanye n’inyigisho...
20 February 2019 Yasuwe: 12102 0