skol
fortebet

Ibibazo 4 by’ingenzi ugomba kwibaza mbere yuko uca inyuma umukunzi wawe

Yanditswe: Sunday 16, Apr 2017

Sponsored Ad

skol

Guca inyuma uwo mwakundanye ni ibintu byoroshye,mu gihe kuremamo icyizere uwo mwakundanye bigorana,ubundi guca inyuma uwo mwakundanye biba bisobanura ukwikunda,umuntu utagira umutima ndetse n’umugambanyi kuko uba wagambaniye icyizere cy’umukunzi wawe.
Hari ibintu 4 nifuje ko buri umwe wese ukundana akwiye kubanza kwibaza mbere yuko aca inyuma umukunzi we.
1.Ese uzumva umeze ute umukunzi wawe nabimenya?
Guca umukunzi wawe inyuma biba mu ibanga kandi uko ugenda ubikora niko bigenda bifata (...)

Sponsored Ad

Guca inyuma uwo mwakundanye ni ibintu byoroshye,mu gihe kuremamo icyizere uwo mwakundanye bigorana,ubundi guca inyuma uwo mwakundanye biba bisobanura ukwikunda,umuntu utagira umutima ndetse n’umugambanyi kuko uba wagambaniye icyizere cy’umukunzi wawe.

Hari ibintu 4 nifuje ko buri umwe wese ukundana akwiye kubanza kwibaza mbere yuko aca inyuma umukunzi we.

1.Ese uzumva umeze ute umukunzi wawe nabimenya?

Guca umukunzi wawe inyuma biba mu ibanga kandi uko ugenda ubikora niko bigenda bifata indi ntera bikagera aho bikomera kuko uba wiyumvisha ko utazafatwa,ariko ikibazo kimwe buri muntu wese agomba kwibaza mbere yuko aca umukunzi we inyuma ni,ese n’irihe shema cyangwa ikimwaro nzagira mu ighe umukunzi wanjye yavumbuye ko ngambanira iciyezer yangiriye?

2.Ese wumva umerewe ute iyo uri kumuca inyuma?

Guca inyuma umukunzi wawe biba bikuyeho icyizere umukunzi wawe yakugiriraga kuko uba wangije buri sezerano ryose amusezeranyije,hindura ibitekerezo bwa kabili maze utekereze uko bimera mu gihe waciye inyuma umukunzi wawe.

3.Niki wunguka iyo uciye inyuma umukunzi wawe?

Guca inyuma biraryana mdetse bikaryana cyane iyo ari wa mukunzi wagusezeranyije ko azaba umunyakuri imbere yawe ari gukora ibinyuranije nibyo yagusezeranyije.Mbere yo guca umukunzi wawe inyuma unjye ubanza wibaze uti,ese ni iyihe nyungu yo kubabaza umukunzi wanjye nasezeranyije ko nzamubera umunyakuri.

4.Ese ushaka ko umubano wawe n’umukunzi wawe urangira?

Iki nacyo ni ikindi gice abantu baca inyuma abakunzi babo bifashisha;Uca inyuma umugore wawe kandi ukagumya unashaka ko umubano wanyu ukomeza nta nkomyi,mbese nkaho nta kintu cyabaye.icya mbere,niba ukomeje kwita k’umukunzi wawe,ufite kwibaza ubwawe niba witeguye ko umubano wanyu urangira,kandi niba utiteguye,ntabwo bizakorohera kongera kumuremamo icyizere mu gihe yamenye ko umuca inyuma.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa