skol
fortebet

Ibimenyetso bikwereka ko umugore yajyeze ku ndunduro y’ibyishimo bye

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

skol

Ubundi umuntu uwo ariwe wese, yaba umugabo cyangwa se umugore, arangiza igihe ari gukora imibonano mpuzabitsina iyo ageze ku byishimo byo hejuru.
Urubuga rwa aufeminin.com, rugaragaza ko igihe cy’imibonano, umugore ageza ibyishimo bye ku ndunduro nyuma y’umunezero mwinshi aba yahawe n’igikorwa cy’imibonano, ibyo byishimo bikamurenga kandi bikaza bifite ingufu nyinshi cyane. Uko bigaragara, iyo umugore abashije kubigeraho, niho hantu umugore ashobora kubonera ibyishimo byinshi bishobora kubaho (...)

Sponsored Ad

Ubundi umuntu uwo ariwe wese, yaba umugabo cyangwa se umugore, arangiza igihe ari gukora imibonano mpuzabitsina iyo ageze ku byishimo byo hejuru.

Urubuga rwa aufeminin.com, rugaragaza ko igihe cy’imibonano, umugore ageza ibyishimo bye ku ndunduro nyuma y’umunezero mwinshi aba yahawe n’igikorwa cy’imibonano, ibyo byishimo bikamurenga kandi bikaza bifite ingufu nyinshi cyane. Uko bigaragara, iyo umugore abashije kubigeraho, niho hantu umugore ashobora kubonera ibyishimo byinshi bishobora kubaho mu buzima. Iyo arangije rero, cyangwa se ibyo byishimo bye bigeze ku ndunduro, bikurikirwa n’agahe k’ ikiruhuko, cy’umunezero, mbese cyo kuruhuka.

Ibimenyetso bigaragara ku mubiri w’umugore iyo yishimye aganisha ku kurangiza

Mu gihe tuvuga ko umugabo wari ufite igitsina cyafashe umurego gitangira gusohora, umugore we rugongo ye (clitoris) isa n’aho isubirayo cyane cyane ko mu gihe cyo kubishaka iba yatumbye cyangwa se yahagurutse nk’uko igitsina gabo kibigenza, noneho mu myanya y’igitsina gore iri imbere ukinjira ikikanya ku buryo buhutiyeho, maze umugore akumva utuntu tumuzamukamo.

Muri ako kanya umutima uratera cyane, bityo n’imitsi y’amaraso nayo ikabyimba. Ibi byose biterwa na bya byishimo bidasanzwe umugore wese yifuza kugeraho. Kandi ibi si igitangaza kuko mu gihe cy’ibi byishimo bikomeye, umubiri w’umuntu uvubura umusemburo witwa endorphine, uyu musemburo ukaba n’ubusanzwe ariwo utera ibyishimo by’umubiri no mu buzima bwa buri munsi, aho wumva unezerewe cyane ku buryo nta wundi muntu mwaba muhuje kunezererwa muri ako kanya.

Aha rero, nibwo bamwe mu bagore bazana amazi. Cyangwa se banyara nk’uko mu Kinyarwanda tubyita.

Bamwe mu bagore baherekeresha uku kwishima ibindi bimenyetso bimwe na bimwe nko kuvuza induru, kurira, kuniha, kunosha uwo muri kumwe, kumufata ukamukomeza, guceceka ntukome, kuvuga amagambo menshi ariko atari kuri gahunda, n’ibindi byinshi bitandukanye bitewe na buri muntu uko abyifatamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa