skol
fortebet

Ibintu abagore banga mu gihe cyo gutera akabariro ariko bakaba batabibwira abagabo babo

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Abashakanye ibi bakomeza kutabibwirana
- Ese ni iki gituma bagore batavuga ibi bintu kandi biba bibabangamiye
- Ibibazo ku gutera akabariro,ibintu abagore bahisha kandi bibabangamiye
- Kuki abagore batavugisha ukuri ku bijyanye n’akabariro
- Ese umugabo yakitwara ate kugira ngo amenye ibyo umugore adakunze

Sponsored Ad

Abagore n’abakobwa hari ibintu byinshi usanga batekereza ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsinda. Ibyinshi muri byo ni ibibabangamira ariko bagakunda kuryumaho ntibabivuge kubera impamvu zinyuranye zirimo kwanga ko umugabo bari kumwe amufata nk’umuntu mubi ndetse n’isoni.

Ni muri urwo rwego twabazaniye bimwe mu byo abagore n’abakobwa batekereza ku mibonano mpuzabitsina ariko ntibabibwire abagabo kandi abagabo baba bakeneye kubimenya.

Kudakora ibintu uko wabibonye ahubwo uko ushaka ko bishimisha uwo muri kumwe: Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina usanga hari abita ku kubikora bitewe n’uko babibonye muri amwe mu mafirime. Ntibite ku gushimisha uwo bari kumwe. Abagore rero nk’uko ubushakashatsi bwabigaraje babangamirwa niki gikorwa ariko mu buryo bwo kwirinda kurakaza uwo bari kumwe akanga kubivuga. Ni ngombwa ko abagabo babimenya kugirango babyirinde.

Gukora imibonano mpuzabitsina umwanya munini: Abagore bishimira gukora imibonano mpuzabitsina kimwe n’abagabo. Ariko gukora imibonano igihe kiringaniye bakabikunda kurushaho. Gukora imibonano mpuzabitsina igihe kirekire ni bibi kandi abagore n’abakobwa birababangamira n’ubwo na none kubikora ukarangiza mu gihe gito nabyo babyanga. Abagore n’abakobwa bishimira imibonano ikozwe mu gihe kiringaniye kuko binafasha imyanya ndangagitsina yabo gukora kandi itananijwe. Ibaze nawe umuntu mukoranye imibonano nk’isaha yose aho urumva ko biba bibangamye.

Akeneye gukora imibonano: Bitewe n’uko ukunze gusanga abagore n’abakobwa imyanya yabo y’ibanga iba imbere, ukunze gusanga gupfa kuvumbura ko bifuza gukora imibonano bigorana, cyane ko batanabivuga. Ni byiza rero ko umugabo amenya uwo bari kumwe akamwiga akamenya igihe gikwiriye biciye mu kumuganiriza kugira ngo azabashe kumenya igihe abikenereye amufasha kugeza ku munezero aba yiteze muri urwo rugendo.

Kumukoresha imibono ku gahato: Imibonano mpuzabitsina ni myiza ariko irategurwa, burya rero abagore n’abakobwa ntibishimira umuntu ubakoresha imibonano ku gahato kuko bituma batagera ku byishimo baba bifuza. Ikindi nawe ubikoze nturyoherwa nk’uko wari kuba ubikoze mu gihe gikwiye.

Ibyo ni bimwe mu byo abagore banga ariko badashobora kubwira abagabo kugirango barengere umubano w’abashakanye. Gusa si abagore bose babihisha hari abatinyuka bakabivuga n’ubwo atari benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa