skol
fortebet

Ibyo umugore yakwitaho agahorana ubwiza bushimwa n’umugabo

Yanditswe: Saturday 21, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Urubuga aufeminin.com rugaragaza zimwe mu ngingo umugore yakwitaho kugira ngo ahore asa neza imbere y’umugabo we.

Sponsored Ad

Mu gihe ugiye mu buriri zirikana cyane umwenda ugiye kurarana.

Mugore wirengagije ibyo wiriwemo, mbere yo kwinjira mu buriri menya ko usukuye bihagije kandi ko uryoheye ijisho.

Bugicya witegereza ko izuba rirenga ngo ubone kujya muri douche gukaraba.
Wirindira ko umugabo wawe abyuka ngo ubone gukaraba…Igihe ubona azindutse agushaka, ihutire gukaraba.

Wibitekerezaho cyane ngo uvuge ngo wenda wabona ntafite umwuka mubi mu kanwa….Bizaryohera mugabo wawe kuzana agakonje ukuye mu mazi uza kumupfumbata.

Haranira guhora useka.

Umugore udaseka aba ari ikibazo ku mugabo we kandi ubwiza bwe bugabanywa no kwijima mu maso. Kumenya gusekera umugabo bimurinda no kurangarira abandi bagore kuko inseko y’umugore yigarurira umugabo vuba

Menya ko umugabo abangamirwa no kumenya akantu kose kakubayeho.

Ni byiza kumutetera no kumutakira ariko bihinduka ibibazo cyane cyane iyo utangiye gusa nk’ukabya ububabare cyane cyane mu gihe cy’imihango. Ni ukwirinda cyane kumwereka ko ukabya uburibwe.

Haranira iteka guhora witeguye.

Abagabo benshi ntibihanganira ko ashobora kuza agusanga ukamwereka rwose ko utiteguye kumwakira. Umugabo ntiyihanganira kumugora cyane cyane ku ngingo yo gutera akabariro. Niba buri gihe umugora mbere yo kumwemerera ashobora kuzahaga kukwinginga.

Haranira guhora usa neza kandi wirinde ko umugabo abona ibikuvaho bidasukuye.
Urugero: si byiza kujya mu musarani ufunguye umuryango cyane cyane bikunze kuba ku bafite imisarani yo mu nzu.

Ni ingenzi rwose kuzirikana ko niba urimo wiyogosha Atari ngombwa ngo wiyogoshere aho umugabo wawe ari kandi haranira kujya kujugunya ibyo wiyogoshe kure.

Amafaranga ashobora gutera ibibazo hagati y’abashakanye iyo adakoreshwa neza.
Mu mitwe y’abagabo benshi bumva ko abagore bakunda gupfusha ubusa.

Haranira kwereka umugabo wawe ko ufite itandukaniro kandi si ngombwa kumubwira utuntu twose waguze cyane cyane iyo atabifata nabi dore ko wabyifashisha ushaka kumukorera surprise.

Impumuro yawe ifite agaciro kanini mu rukundo umugabo wawe yakugirira.
Nubwo ibyuya byatuma ugira impumuro itari nziza, haranira kuyirwanya. Shaka imibavu ihumura kuko nubwo umugabo yaba adakunda kuyikugurira ntibivuga ko yanga kukumva uyihumura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa