skol
fortebet

Ibyo wamenya ku buryo 8 bukoreshwa mu kuboneza urubyaro

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Ubusanzwe uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo ibice 2 by’ingenzi hakaba uburyo bukoresha imisemburo (ibinini, inshinge, …) hakaba n’ubudakoresha imisemburo.Uburyo bukoresha imisemburo usanga ari bwo bwitabirwa cyane, kandi ni mu gihe kuko burizewe ku gipimo cyo hejuru kurenza ubudakoresha imisemburo. Nyamara kandi usanga aribwo bushobora kukugiraho ingaruka kurusha ubudakoresha imisemburo.
Irebere rero uburyo bwo kuboneza urubyaro hadakoreshejwe imisemburo, uburyo twabwita uburyo bwa (...)

Sponsored Ad

Ubusanzwe uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo ibice 2 by’ingenzi hakaba uburyo bukoresha imisemburo (ibinini, inshinge, …) hakaba n’ubudakoresha imisemburo.Uburyo bukoresha imisemburo usanga ari bwo bwitabirwa cyane, kandi ni mu gihe kuko burizewe ku gipimo cyo hejuru kurenza ubudakoresha imisemburo. Nyamara kandi usanga aribwo bushobora kukugiraho ingaruka kurusha ubudakoresha imisemburo.

Irebere rero uburyo bwo kuboneza urubyaro hadakoreshejwe imisemburo, uburyo twabwita uburyo bwa bariyeri, kuko bubuza intangangabo guhura n’intangangore:

1. Agakingirizo

Iyo agakingirizo gakoreshejwe ku buryo bwiza karinda gusama ku gipimo cya 98%, aha kakaba kizewe no kurenza bumwe mu buryo bukoresha imisemburo. Icyakora kubera rimwe na rimwe gakoreshwa nabi, icyizere rusange ni 82%. Niyo mpamvu akenshi bisaba kugakoresha ukanakoresha ubundi buryo ukabifatanya.

Bamwe rero bagira ubwivumbure ku bikoze agakingirizo ( allergies) ku buryo gashobora gutera uduheri ku gitsina no kwishimagura. Karamutse kagutera ibibazo wakoresha ubundi buryo.

2. Agapira ko mu mura (IUD)

Aka gapira gafite ishusho ya T kakaba gasesekwa mu gitsina kakagera mu mura aho ukuboko kwako kumwe kuba kwerekeye mu murerantanga umwe n’akandi kareba ku wundi murerantanga. Aka gapira gakozwe mu muringa, akamaro kako ni ako kwica intangangabo, bityo ntizibashe kuzamuka ngo zihure n’intangangore.
Gashobora gukoreshwa mu gihe kigera ku myaka 10, gusa igihe cyose washakira wagakuzamo kakaba kandi kizewe ku gipimo cya 99%.

Aka gapira gashobora gutera ibindi bibazo birimo imihango myinshi, ndetse no kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari ku buryo bworoshye. Gashobora kandi gutirimuka, niyo mpamvu buri gihe nyuma yo kuva mu mihango, ari byiza kureba niba katatirimutse.

3. Kwifungisha

Ubu buryo bukoreshwa ahanini ku muntu wumva atifuza kongera kubyara cyangwa mu gihe abaganga basanze kubyara bishobora kumuviramo ibibazo birimo no kuba yahasiga ubuzima. Nubwo akenshi bumenyerewe ku bagore, no ku bagabo burakoreshwa.
Mu kubikora bakata ibihuza imirerantanga na nyababyeyi ku bagore, naho ku bagabo bakata imiyoboro iva mu dusabo tw’intanga ikajya muri prostate ari ho hakorerwa ururenda rwivanga na za ntanga bikabyara amasohoro.

Ubu buryo bwizewe ku gipimo cya 99.5%. wakibaza impamvu atari 100% kandi baba bakase, nyamara bashobora gukata (cyane ku bagabo) hari intanga zasohotse, bityo zikaba zakora, niyo mpamvu usabwa gukoresha agakingirizo mu gihe byibuze cy’iminsi 15 nyuma yo kwifungisha.

Ubu buryo ni burundu. Niyo mpamvu mbere yo kubukoresha usabwa kubanza kubitekerezaho bihagije. Icyakora kuri ubu ushobora kongera kwifunguza, ariko birahenda kandi byizewe 50%. Byibuze bitwara atari munsi y’amadolari ya Amerika 10,000.

4. Kubara

Ubu buryo bwo kubara bukoreshwa mu kumenya imihindagurikire y’imisemburo mu mubiri wawe cyane cyane mu gihe cy’uburumbuke. Aha umenya uko ubushyuhe bw’umubiri wawe buhindagurika, uko ururenda ruhinduka. Ndetse hari n’uburyo buzwi nk’urunigi, bukaba na bwo bwifashishwa.

Gusa ubu buryo ntibwizewe ku gipimo cyiza kuko buri mwaka abagore 25% batwara inda biringiye ubu buryo kubwo kutamenya kubara neza.

Iyo ukoresha ubu buryo bwo kubara usabwa kwifata mu gihe cy’uburumbuke cyangwa ugakoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro nk’agakingirizo.

5. Urwugara

Urwugara rushyirwa mu gitsina cy’umugore imbere. Ibi bigomba gukorwa mbere yo gukora imibonano kandi ukarurekeramo nyuma yayo hagashira amasaha 24. Kugirango urwongerere ingufu, ni byiza kurukoresha hamwe n’indi miti yica intanga.
Kugeza ubu urwugara rwizewe ku gipimo cya 78%.

Gusa kuko bigusaba kurushyiramo mbere ya buri gikorwa, bishobora kubangamira uwo mukorana imibonano dore ko kurushyiramo bitwara akanya.

Rushobora kuva mu mwanya warwo cyangwa rukinjira mu mura iyo umugabo asunika cyane, niyo mpamvu bisaba ubwitonzi

6. Akugara k’inkondo y’umura

Aka kugara ko ni gato ugereranyije n’urwo tuvuze hejuru. Nako gatwikirizwa ku nkondo y’umura kakaba kabanza gusigwa ho umuti wica intanga uzwi nka spermicide.
Gashyirwamo mbere yo gukora imibonano niyo byaba amasaha 6 mbere y’imibonano nta kibazo, ukagakuramo hashize amasaha 8 nyuma y’imibonano.

Ku bagore batarabyara kizewe ku gipimo cya 84% iyo gakoreshejwe neza. Ariko ku babyaye icyizere kiragabanyuka kuko umura wabo uba ufunguye kurenza utarabyara.

Ubu buryo kimwe n’ubwo gukoresha urwugara ntibukoreshwa mu gihe umugore ari mu mihango. Kandi nanone abagabo bamwe bibasaba kwigengesera kugirango atagasunikiramo imbere cyane.

7. Spermicide

Ubu ni uburyo bukoresha imiti yica intanga ntizirenge aho zashyizwe. Burimo amavuta asigwa mu gitsina cyangwa ibinini bishyirwa mu gitsina mbere byibuze y’iminota 10 utarakora imibonano, bikamara amasaha 4.

Ubu buryo iyo bukoreshejwe neza buba bwizewe ku gipimo cya 71%, iki kikaba ari igipimo cyo hasi. Gusa ntibivuze ko utabukoresha. Ariko ni byiza kubukoresha uvanga n’ubundi buryo nk’urwugara cyangwa agakingirizo.

Ubu buryo ntibwizewe ku bagore babyibushye cyane, ni ukuvuga bafite ibiro biri hejuru ya 75. Ikindi ni uko nyuma yo gukora imibonano, uhisemo kongera bigusaba kongera gukoresha undi muti.
Kuri bamwe bishobora gutera uburyaryate.

8. Kwiyakana

Ubu ni uburyo bukorwa aho umugabo akura igitsina cye mu cy’umugore mbere yo gusohora.
Ubu buryo nubwo abagabo benshi bibagora kubukoresha (kuko mu gihe cyo kurangiza nibwo uburyohe bwiyongera), ariko burizewe ku gipimo cya 96%.
Nyamara kuko bushobora gukoreshwa nabi bituma icyizere kigabanyuka kikaba 73%.

Biba byiza gukorana imibonanompuzabitsena n’uwo mwashakanye, niba utarashaka tegereza igihe kigere

Ibitekerezo

  • Agapira ko mu kaboko se ko mutakavuze ni uko mutakazi? Nibwo buryo bwiza muri rusange.

    Nonese ko kwifungisha muvuga ko umugabo bamukata imiyoboro,arasohora amasohoro agasohoka cyangwa acengera mu mubiri? Ubizi rwose yansubiza.

    ko mutavuze urushinge rw’amezi atatu ntago iki cyegeranyo cyuzuye

    Murakoze kutugira inama zanyu zirafasha cyane

    Murakoze kutugira inama zanyu zirafasha cyane

    Murakoze kutugira inama zanyu zirafasha cyane

    Inamazanyu ndabona zubaka cyane kubazubahiriza neza murakoze cyane

    njye mfite ikibazo iyo umuntu yabyaye nyuma akabura imihango igihe kinini ashobora gusama?

    njye mfite ikibazo iyo umuntu yabyaye nyuma akabura imihango igihe kinini ashobora gusama?

    Uwo muti wica intanga ugura angahe

    Uwo muti wica intanga ugura angahe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa