skol
fortebet

Imitoma itangaje yakoreshejwe n’ abahanzi nyarwanda mu ndirimbo

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

skol

Abahanzi ni abantu bakomeye mu muryango (socety) w’ igihugu icyo ari cyo cyose ku isi. Ni abantu bagira uruhare rukomeye mu kwigisha, gukosora, no gushimisha abandi babinyujije mu buhanga bw’ ijwi, ibicurangisho, n’ amagambo yindobanure.
Ikinyamakuru Umuryango.rw twabahitiyemo amwe mu magambo atangaje y’ urukundo ‘Imitoma’ yakoreshejwe na bamwe mu bahanzi nyarwanda. Amenshi muri yo ni amagambo agaragara ko uwo ukunda ntacyo utamukorera kimwe n’ uko ntacyo utakora ngo umushimishe.
1. Nzamira (...)

1. Nzamira igikeri ku bwawe, Nzamira igisasu ku bwawe

Aya ni amwe mu magambo ari mu ndirimbo Kubwawe y’ umuhanzi Uncle Austin aho agaragaza ko ibyo umuntu yakorerwa uko byaba bisa kose bitatuma areka uwo akunda. Ni amagambo kandi agaragaza ko ntacyo umuntu atakora ngo agumane uwo akunda

Uncle Austin yagize ati “ Nzamira igikeri ku bwawe, Nzamira igisasu kubwawe…. Kubera kugutekereza bambaza izina nkavuga iryawe”

2. Uko uteye niko mama akunda

‘Uko uteye niko mama akunda’ ni amwe mu magabo ari mu ndirimbo y’ umuhanzi Mico The Best uzwi cyane mu jyana ya Afro beat. Gusa indirimbo ‘Amarangamutima’ yaririmbyemo aya magambo iri mu njyana ya Zouk.

Muri iyi ndirimbo umuhanzi Mico The Best agaragaza uburyo bitakorohera umuntu guhisha amarangamutima imbere y’ uwo akunda. Ati “Iyo turi kumwe amarangamutima aramfata ntuzatugurwe no kubona ndize…. Nta ntambara ntarwana ngo nyitsinde nshigikiwe nawe… burya sinigeze mbikubwira uko uteye ni ko mama akunda”

3. Uri caguwa

‘Caguwa’ ubusanzwe ni imyenda cyangwa inkweto bigurishwa ariko byigeze kwambarwa mbere ariko bikazasubizwa mu isoko. Itsinda rya Urban Boyz mu ndirimbo ‘Caguwa’ ryafatanyije n’ Umuraperi Jay Polly bagaragaje ‘Caguwa’ nk’ umukobwa watoranyijwe mu bandi.

Bati “Nturi nka Magasin uri Caguwa, nagucaguye mu bandi mbarora”

4. Umugore mu rugo ni nk’ umutima mu muntu

‘Umugore mu rugo ni nk’ umutima mu muntu’ ni amagambo Ziggy 55 yakoreshe mu ndirimbo Cherie Nanga, ashaka kugaragaza agaciro nk’ umugore. Ubusanzwe umutima iyo uvuye mu muntu arapfa, bivuze ko uyu muhanzi yashatse kugaragaza ko urugo ruba ruzima iyo harimo umugore.

Ni indirimbo iririmbye mu njyana ya Lumba, ubundi imenyerewe mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Ziggy 55 yongeye gunkundisha abatari bake injyana ya Lumba mu ndirimbo zirimo Cherie Nanga na A l’ aise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa