skol
fortebet

Impeta Wiz Khalifa yambitse Amber Rose irimo guhigwa bukware

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Inzego z’umutekano Leta ya Los Angeres muri Amerika zakwiye imishwaro zijagajaga umujyi mu rwego rwo gushaka impeta umuraperi Wiz Khalifa yahaye Amber Rose imyaka itandatu ishize.

Sponsored Ad

Polisi nk’uko inkuru dukesha TMZ ibivuga, ikomeje gushakisha iyi mpeta nyuma yaho Amber Rose ayishyikirije ikirego kuwa Kane w’icyumweru gishize avuga ko impeta ye yaburiwe irengero.

Muri iki kirego, Amber Rose yavuze ko yabuze iyi mpeta ubwo yajyaga kuyireba aho ayibika nyuma y’ukwezi kose atayica iryera.

Inzego z’umutekano zemezako iyi mpeta Wiz Khalifa yahaye Amber Rose mu mwaka wa 2012 ifite agaciro ka 132,000,000 Frw.

Gusa ngo igikomeje kugorana muri iki gikorwa cyo gusaka ni uburyo mu rugo kwa Amber Rose hahora urujya n’uruza rw’abantu bityo bikaba bigoye kumenya igihe cya nyacyo iyi mpeta yaba yaraburiye.

Kuri ubu Amber Rose ari mu gahinda yatewe n’ibura ry’iyi mpeta kuko ngo yateganyaga kuyiha umwana yabyaranye na Wiz Khalifa ari we Sebastian.

Wiz Khalifa na Amber Rose batandukanye mu mwaka wa 2014 nyuma yaho Amber Rose yashinjaga Wiz Kumuca inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa