skol
fortebet

Ingeso 10 abakobwa bari mu rukundo bagira zibangamira abasore bakundana

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Iyo umukobwa n’umusore bari mu rukundo biba byiza ndetse bikabaryohera ariko biryoha cyane iyo bumvikana kuri buri kimwe, usanga akenshi abakobwa bafite utuntu duto duto bakora iyo bari mu rukundo tudashimisha abakunzi babo.

Sponsored Ad

Twifashishije urubuga Elcrema mu kukugezaho ayo makosa mato abakobwa bakora ariko bakarakaza abakunzi babo cyangwa se bakabababaza.

1. Gushaka gutwara umwanya we wose
Kimwe mu bintu abakobwa bakora ngo bibangamira abasore haro ugushaka gutwara umwanya we wose, ibi bivuze kumuhamagara igihe cyose, gushaka kumenya aho ari igihe cyose n’icyo ari kuhakora, gushaka kubonana nawe buri gihe, mbese ntumuhe umwanya wo kubaho ubuzima bwe yisanzuye. Ibi ngo bibangamira abasore batari bake, aba yifuza ko wamuha umwanya wo gukora gahunda ze, kubonana n’incuti ze n’ibindi bitandukanye, ntibivuze ko nta gaciro aguha ahubwo wishaka ko umwanya we wose ujyamo wowe gusa.

2. Kuganiriza incuti ibibazo bafitanye n’umukunzi nk’aho ari ibisanzwe

Abasore usanga baba bazi neza ko abakobwa baganiriza incuti zabo ibijyanye n’umusore bakundana ariko nanone ngo abasore ntibakunda ko uganiriza inshuti zawe ku bibazo mwagiranye ngo nurangiza unabifate nk’aho kubivuga ari ibintu bisanzwe, ngo abasore babyanga cyane cyane iyo ubishyize ku mbuga nkoranyambaga yaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Iyo umusore agukunda aba yumva wamubwira incuti ze ariko ntuvuge ibibazo mugirana, iyo amenye ko wabivuze biramubabaza.

3. Kwisanzura cyane no kwigenga cyane
Ubusanzwe abasore bakunda umukobwa wigenga kandi wisanzura ku buryo byoroshye kuganira nawe ndetse ngo abakobwa bigenga baba bazi icyo bashaka mu buzima. Ibi ariko ngo iyo birengeje urugero abasore barabyanga, aba akeka ko uko kwigenga kwawe no kwisanzura cyane bifite ikindi bihatse, yaba ari uburara cyangwa indi mico itari myiza.

4.Guhorana n’abasore no kugira inshuti nyinshi z’abasore
Abakobwa bakunze kubangamirwa cyane no kugira umukunzi ufite inshuti nyinshi z’abakobwa ariko bo bakifata nk’aho kugira inshuti nyinshi z’abahungu ntacyo bitwaye ndetse ugasanga hari ufite umukunzi ariko agahorana n’abasore muri za gahunda zitandukanye. Ibi bibangamira abasore cyane iyo umukunzi wabo ahorana n’abasore. Ibi ngo si ugufuha cyangwa ibindi ahubwo biri muri kamere y’umuntu kubabazwa n’iyo umukunzi wawe afite inshuti nyinshi badahuje igitsina ahorana nabo.

5. Guhora ushaka kumuhindura
Usanga hari abakobwa bakundana n’umusore ufite imico runaka cyangwa akamenyero runaka kadahuye n’uko babyifuza, ariko bakizera ko bazabahindura uko bumva babishaka. Si bibi kuba wafasha umukunzi wawe kureka ingeso mbi nko kunya itabi cyangwa kunywa cyane inzoga, ariko ngo abasore ntibakunda na gato umukobwa uza mu buzima bwabo agashaka guhindura ibintu byose. Hari n’igihe ngo umubangamira ugerageza kumukundisha ibintu adashobora gukunda na rimwe, urugero umusore ashobora kuba akunda umupira ukagerageza kuwumukuraho mgo umushyire ku kureba filime z’urukundo ariko burya ngo uba uri kumubangamira cyane.

6. Kutamushimira
Abakobwa usanga akenshi bashimishwa no guhabwa impano cyangwa se kwitabwaho mu buryo butandukanye. Abasore ngo bababazwa cyane n’iyo birya bakimara kugira ngo bashimishe umukunzi ariko we ugasanga ntabwo ajya ashimira na rimwe. Niba ufite umukunzi, kumushimira ni kimwe mu bintu bikomeye aba yifuza.

7. Kutamenya igihe adashaka kuvuga
Ngo muri kamere y’abasore, hari igihe aba yumva adashaka kuvuga, cyane cyane iyo afite ibyamubabaje, niba mukundana ashobora kubikubwira mu ncamake cyangwa ntanabikubwire, hagakurikiraho guceceka kugira ngo abanze yakira ikibazo yahuye nacyo cyangwa ashobora no guceceka ntacyo yabaye, iyo ari muri iki gihe cyo guceceka ugakomeza kumuhatira kuvuga, arabangamirwa cyane.

8. Kutumva ibyo ashaka kugeraho mu buzima bwe
Buri muntu mu buzima aba afite ubuzima yifuza kubamo ndetse n’ibyo ashaka gukora kugira ngo atere imbere.

Abasore ngo babangamirwa cyane n’iyo umukunzi wabo atekereza ko ibyo bari gukora cyangwa bateganya gukora nta kintu bizabagezaho cyangwa ari ibintu bidafatika. Aba atekereza ko ari wowe muntu wagakwiye kuba umwumva kurusha abandi, iyo umweretse ko ibyo akunda ari impfabusa biramubabaza.
9. Gukomeza gukoresha telephone muri kumwe

Igihe muri kumwe, umusore aba ashaka ko umuha umwanya wawe wose ndetse ukanamutega amatwi, iyo abona ukomeza kwitaba abantu kuri telephone ubutitsa cyangwa ukomeza wandikirana n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, ureba agahise kose kuri interineti, biramubangamira cyane.

10. Guhorana amaganya
Mu buzima nta muntu utagira ibibazo ariko abasore ngo banga umukobwa uhoana utubazo tutarangira mu buzima bwe. Ikibazo si uko waba ufite ibibazo ahubwo ngo uburyo uheranwa ba nyo n’uko ubyitwaramo nibyo bimubangamira. Abasore ngo bakunda umukobwa uzi kwikomeza no kwihagararaho igihe afite ibibazo kurusha uko wahora mu maganya n’agahinda katarangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa