skol
fortebet

INKURU IBABAJE!Umusore witeguraga kurongora yakoze impanuka ahita apfa yaragiye kwa sebukwe gutanga inkwano

Yanditswe: Friday 13, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Umusore witeguraga kurongora yaguye mu mpanuka agiye gutanga inkwano
- Umusore yakoze impanuka agiye kwa sebukwe gutanga inkwano
- umusore witeguraga gukora ubukwe yaguye mu mpanuka y’imodoka

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Tanzaniya umusore witwa Michel Mapesi yaguye mu mpanuka agiye kwa sebukwe gutanga inkwano, hari mu gihe yarimo kwitegura gukora ubukwe n’umukunzi we Viviane Malamsha.

Michel Mapesi yakoze impanuka yanahitanye ubuzima bwe, ubwo yari mu nzira agiye kwa Sebukwe gutanga inkwano ndetse no kuzuza ibyari bisigaye ngo ubukwe bwe na Viviane buzabashe kugenda neza.

Iyi mpanuka yabaye mu giye Michel wari utwaye imodoka yagonganye na Fuso hari mu masaha y’ijoro, bagenzi be bari kumwe bikanguye basanga impanuka yamaze kuba ndetse Michel witeguraga ubukwe yakomeretse bikomeye cyane cyane umutwe ibi byaje no kumuviramo urupfu. Ni mu gihe abandi bari kumwe nawe umwe yakomeretse ku munwa undi akomereka ku kuguru.

Demetius Mapesi umwe mu bari kumwe na Michel yavuze ko ari ibintu bibabaje kandi biteye n’agahinda, aha yatangarije ikinyamakuru Global Publisher dukesha iyi nkuru uko byabagendekeye.

Mapesi yagize ati” Ndabyibuka twari mu nzira tujya mu karere ka karatu iwabo w’umugeni, Michel we ubwe niwe wari witwariye imodoka bigeze nka saa tatu z’ijoro twese twarasinziriye ubwo nibwo impanuka yabaye. Twese ntabasobanukiwe uko byagenze kuko byabaye vuba kandi twese twari tasinziriye.”

Nyakwigendera Michel wari asanzwe ari umukozi wo muri banki yari amaze umwaka umwe ku kazi, yaguye muri iyi mpanuka mu gihe yari mu myiteguro ihambaye y’ubukwe bwe na Viviane.

Ibitekerezo

  • Imana imuhe iruhuko ridashira.

    Byimana sector
    Kamusenyi cell
    Kabusheshe village

    Ubu nibwo tumenye bitinze ko murukerera rw’uyumunsi igikuta cy’urugo rwa KAYIGI Eulade (46Yrs) rugwira umugore witwa MUKAMUTESI Marianne 28yrs ahita yitaba Imana, uyu Marianne yari afite umwana 1 w’umwaka umwe,umugabo we NIDUFASHE Thomas(27yrs) ntiyari yaraye murugo kuko ari umuzamu kuri company ikora umuhanda Kirengeri-Buhanda. Bagiye guhabwa requisition umurambo ugezwe kubitaro bya Gitwe.

    Uko bigaragara byaturutse kumvura imaze iminsi igwa,biranagaragara ko ururukuta rwaguye rutagiraga foundation ifatika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa