Kigali

Intamwe 5 watera usaba ubucuti umukobwa muhuye bwambere

Urukundo   Yanditswe na: 26 December 2016 Yasuwe: 1185

Gutangira gusaba ubucuti ni intambwe ikomeye cyane dore intambwe ugomba kubinyuzamo uko ari eshanu

1. Mbere ya byose, ugomba gufata umwanya wo kwitegereza uwo mukobwa ushakaho ubucuti cyangwa ukamuganiraho n’ umuntu waba amuzi neza. Ariko byose bigakorwa wirinda ko yabimenya.

2. Nyuma yo kumwitegereza cyangwa kumuganiraho ukabona ahwanye n’uwo wifuza ushaka uburyo mwazaganira agahe gato (byibura iminota ine) ku buzima busanzwe, ukirinda kugaragaza cyangwa kuvuga ko umushakaho urukundo.

3. Nimumara kumenyana muri make, hazakurikiraho gusangira ibitekerezo no kurushaho kumenyana, mukava mu by’ ubuzima busanzwe ahubwo mukaganira ku buzima bwanyu bwite. Gusa ibyo biganiro ntibigomba kuba amaso ku yandi ahubwo ushobora kwifashisha telephone, e-mail, facebook, twitter, n’ ibindi.

4. Mukurikije ibiva mu biganiro, muzatangira kumva ko umwe agomba kubaho kubera undi ku buryo muzajya mwifuza kumarana igihe kirekire muganira cyangwa se murebana akana ko mu ijisho.

5. Nyuma bizarangira umwe yumva atabaho mugenzi we atariho. Aho ni ho bavuga ngo ”urukundo rubaye ibamba”. Icyo gihe muzatangira kumva ko Atari ngombwa kuganira ku rukundo gusa ahubwo mukaganira no ku buzima busanzwe Iyi ntambwe iyo muyigezeho aha uwo ukunda atangira no kuguhishurira amwe mu mabanga ye aba atashobora no kumenera uwamwibarutse icyo gihe rero wowe muhungu ikiba gisigaye nuko uba ugomba kuba hafi y’uwo ukunda ukamwereka ko ariwe urimbere bityo ikizere cye kuri wowe kigasugira kigasagamba.

Nyuma y’ ubu bushakatsi ndahamya ko wowe muhungu usobanukiwe neza uburyo watereta umukobwa bitabaye ngombwa ko hagira ikindi kibahuza.

N’ ubwo twavuze abahungu ariko hari n’abakobwa Bashobora no kunyurwa n’umuhungu runaka bityo akumva nawe yafata iyambere yo guhishurira uwo musore ko yabuze amahwemo atagisinzira kubera we, aha nawe yakwifashisha izo nama twavuze haruguru, Gusa izo ntambwe zose zishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro, nta guhubuka ngo wumve ko byose bigomba gukorwa umunsi umwe kuko urukundo rurubakwa.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Menya uko wabona urushako wifuje kuva kera

Mbere yo gushakira hanze ibisubizo by’uko wagura urushako wifuje ,ukwiriye...
23 May 2018 Yasuwe: 2146 0

Dore uburyo wasomana n’umukunzi wawe akazahora yifuza ko mwongera

Gusomana ni ubugeni,ni ikintu ukora kikuvuye ku mutima, ukagikora ugikunze,...
23 May 2018 Yasuwe: 7258 1

Umutoni Assia byamurenze asuka amarira mu bukwe bwe na Robert wamukunze...

Umutoni Assia na Tuyishime Robert bakoze ubukwe kuri uyu wa 19 Gicurasi...
23 May 2018 Yasuwe: 13320 1

Mukobwa dore uburyo bworoshye wakoresha kugirango ugire amabere ahagaze...

Kugira amabere yaguye ku bakobwa ntibibanyura ndetse kandi no kugira...
22 May 2018 Yasuwe: 6805 0

Dore amagambo abahungu biki gihe baganiriza abakobwa bakayazira

Hari amagambo abahungu benshi bakunda kubwira abakunzi babo baziko ari meza...
22 May 2018 Yasuwe: 2793 0

Dore ibiribwa ugomba kwirinda kurya mbereho amasaha 2 ugiye gutera...

Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni kimwe mu bikorwa by’ibanze bihuza...
22 May 2018 Yasuwe: 5330 0