Kigali

Iyi niyo myaka nyayo y’abagore baryohererwamo imibonano mpuzabitsina

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 11 November 2018 Yasuwe: 11216

Ubushakashatsi bwakozwe bwahishuye imyaka nyayo abagore baba bifuza gukoramo imibonano mpuzabitsina ndetse ikanabaryohera cyane.

Abantu benshi bibwira ko ubuzima bw’imyororokere no gukora imibonano mpuzabitsina biryohera cyane urubyiruko by’umwihariko abafite hagati y’imyaka 20 na 30 kuko akenshi aribwo batangira guhura n’abakunzi babo ba mbere no kugirana ibihe byiza mu bihe bitandukanye.

Ubushakashatsi bushya bwakozwe na “Natural Cycles” bwagaragaje ko abagore ibihe byabo byo kuryoherwa no gukora imibonano mpuzabitsina babyinjiramo neza igihe bagejeje ku myaka 36.

Mu bagore bagera ku bihumbi 2600 babajijwe ku bijyanye n’ubunararibonye bafite mu kwishimira, kugira ubushake ndetse no kuryoherwa gukora imibonano mpuzabitsina, ibisubizo byabo byasuzumwe n’amatsinda atatu, irigizwe n’abantu bafite munsi y’imyaka 23, iry’abafite hagati y’imyaka 23 na 35 ndetse n’irindi ry’abafite imyaka 36 kuzamura.

Ibisubizo aba bagore batanze cyane ikijyanye n’uburyo ibyiyumviro byabo bibakururira gukora bakanaryoherwa n’imibonano mpuzabitsina, nibura umunani mu icumi babajijwe bagaragaje ko mu gihe cy’imyaka 36 aribwo bumvaga baryohewe cyane no gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri ubwo bushakashatsi bane mu bagore icumi babajijwe bafite imyaka hagati ya 23-35 bo basubije ko banezezwa n’uburyo bagaragara inyuma kimwe na barindwi mu icumi babajijwe bari munsi y’imyaka 23 na bo basubije ko bashimishwa n’imiterere yabo igaragarira amaso.

Mu bagore babajijwe, 1/3 bavuze ko bashobora gukora imibonano mpuzabisina kabiri mu cyumweru, abarenga 1/5 bavuze ko babikora nibura gatatu mu cyumweru hanyuma abari munsi ya 1/5 bavuga ko babikora rimwe mu cyumweru.

Ibindi byavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko umugore umwe nibura muri batatu yumva igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyamara igihe kirekire hanyuma umwe mu icumi wenyine ni we wumva iki gikorwa cyo guhuza urugwiro cyamara akanya gato cyane.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nkore iki? Muramu wanjye arashaka kungira umugore agatandukana na mukuru...

Mu byukuri ndi kugisha inama urungano, hashize igihe kinini mbana n’ikibazo...
3 July 2019 Yasuwe: 6292 4

Reba urutonde rw’ibihugu 15 birimo 3 byo muri Afurika bifite abagabo beza...

Mu isi iyo urebye ku mpuzandengo y’ abagore n’ abagabo babura abakunzi usanga...
11 June 2019 Yasuwe: 10472 1

Menya imikoreshereze y’imiti irinda abakobwa gutwara inda mugihe bakoze...

Ubwiyongere bukabije bw’abaturage ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi...
28 May 2019 Yasuwe: 12058 0

Ibi bintu 4 bishobora gutera umukobwa kugira imiterere myiza...

Niba uri umukobwa/umugore ukaba wifuza kumenya uko wahindura imiterere...
28 May 2019 Yasuwe: 14891 1

Reba impamvu ituma abagabo benshi batinya kurongora abagore beza ariko...

Mu by’ukuri iyo urebye impande n’impande uhasanga abakobwa beza (basa neza...
28 May 2019 Yasuwe: 13938 0

Dore uburyo bworoshye bwagufasha kumenya itariki uzabyariraho

Gutwita ni bimwe mu bihe abagore benshi bacamo kandi bifitiye akamaro cyane...
14 May 2019 Yasuwe: 4873 0