skol
fortebet

Iyi niyo saha nziza ku mugabo ushaka gutera inda umugore yayimutereraho

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Abashakashatsi ku bijyanye n’imyororokere bamaze igihe bashaka igihe nyacyo cyatuma umugore atwara inda byoroshye bemeza ko buriya mu masaha ya mu gitondo aribwo udusabo dukora intangangabo dusohora nyinshi kandi zifite imbaraga.

Sponsored Ad

Abashakashatsi bo muri kaminuza yigisha iby’ubuganga I Zurich mu Busuwisi bemeje ko n’ubwo buri gihe umugabo aba ashobora gutera umugore inda iyo ari muzima,gusa mu gitondo aribwo intanga ziba zifite imbaraga ndetse zikora neza.

Aba bashakashatsi bemeje ko buriya saa moya n’igice za mu gitondo aribwo umugabo aba afite amahirwe menshi yo gutera umugore we inda kuko aribwo aba afite izifite imbaraga kandi nyinshi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bihe by’impeshyi (Kamena,Nyakanga) aribwo intanga ngabo ziba zimeze neza,zifite ubunini buhagije n’ishusho nziza yo guhita bukora igi iyo zihuye n’intanga ngore.

Dr Brigitte Leeners yavuze ko mu gitondo kare ari bwo umugabo aba afite intanga nyinshi zifite ubuziranenge buhagije ndetse zamufasha kwibaruka.

Uyu muganga n’abashakashatsi bagenzi be bakoreye ubushakashatsi ku bagabo basaga 7,068 bari hagati y’imyaka 25 na 40 bemeza ubu bushakashatsi ko ari impamo.

Nubwo aya masaha benshi baba bitegura kwerekeza mu kazi abandi bakarimo,aba bashakashatsi bavuze ko hari abagabo bagira ngo ntibabyara kandi batera akabariro mu masaha intanga zabo ziba zidafite imbaraga, bikabagora kubyara

Ibitekerezo

  • Za muduha ibiganiro vyinshi kundwi kundwi kuko biratwigisha turahamenyera vyinshi tutari tuzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa