Kigali

Iyo Databuja arimo gutera akabariro ndumviriza nkumva mbishaka kandi na Mabuja aba anshaka-NKORE IKI?

Urukundo   Yanditswe na: NSHIMIYIMANA Janvier 11 January 2018 Yasuwe: 5776

Muraho neza mwebwe musana imitiya yakomeretse mukanagira inama ababa baremerewe, nimumfashe mungire inama kuko nabuze icyo gukora.

Ndi umusore w’imyaka 23 nkora akazi ko mu guro, aho nkorera Mabuja wanjye ni umudamu mwiza ukiri muto wisanzura kuri buri muntu wese. Ntangira akazi yamfataga nka musaza we akanyitaho umunsi kuwundi nkarushaho kumva mukunze kubera ibyo yankoreraga atitayeko ndi umukozi wo mu rugo.

Uko kunyereka urukundo nanjye nitwaraga nk’umwana mwiza nuko Databuja agashima uko tubanyeho kuko nta ntonganya yumvaga mu rugo. Uwo Mabuja nta kazi afite yirirwa mu rugo ahava agiye gusura inshuti ze nabwo agahita agaruka byumvikana ko tumarana amasaha menshi turi kumwe.

Umunsi umwe yansabye kuza gukora mu cyumba cye avuye koga ninjira yambaye essuie-mains mubonye ndikanga ambaza icyo mbaye ndya indimi ambwira ko ntacyo ngomba gutinya kuko tumeze nk’abavandimwe. Yakomeje kuzajya anyiyegereza gacye gacye gusa kuko njyewe ndi umusore utinya abakobwa nkajya ngerageza kumugendera kure.

None ikibazo mfite ubu iyo Databuja arimo gutera akabariro njya kumviriza nakumva ukuntu umugore twirirwana ataka cyane nkumva ndabishatse bikantera kwikinisha mu gihe barimo gutera akabariro. Ese mpemukire Databuja nzajye ndyamana n’umugore we mu gihe yagiye mu kazi? Databuja ampa buri kimwe amfata nk’umwana we, Ko ikimero cya Mabuja kigiye kunshumuza koko nkore iki? Inama zanyu zirakenewe

Author : NSHIMIYIMANA Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Mwanawitinda ugirimahirweukayirenjyeshwanonese nutabimugiranazakwirukanishakukazi inamanakujyira nukowamufatanezarwoseukamukoreraicyashaka

    4 months ago
  • chat_bubble Anas bwarya

    tout d’abord si gaho kumviriza.

    4 months ago
  • chat_bubble Ntukabaze ubusa

    None ko agufata nkumwana we urashaka iki? Komeza umubere umwana w’imfura naho ubundi nuts ubumfura, uzabura intama n’ibyuma

    4 months ago
  • chat_bubble KAMALI

    0728889209 MPAMAGARA MN

    4 months ago
  • chat_bubble Alice

    Ariko abantu murasetsa koko!!utubashye shobuja ngo unubahe nyokobuja,basi ntiwatinya yuko icyugiye gukora ari icyaha?ubwo se nyokobuja azaguheheta nawe upfe urwo?muhakanire cg uve murugo rwabandi utanduranyije.ibihembo byibyaha ni urupfu,kd wisenya urugo rwabandi ndabigusabye.esubwo shobuja abafashe urumva hakurikiraho iki?uzamujyana mubane?nawe utariho,na we adakora?ubundi se ujya kumviriza iki?bigufasha iki?kwikinisha nubikomeza kd bizakwangiriza ubwonko,nuzana umugore kumurongora ngumunyure bikunanire,ujye ukozaho cg unabitekereje gusa ube urarangije.uretse nizo ngaruka kdi,kwikinisha ni icyaha imbere y’Imana.kizwa uve muri karande Imana ikugirire neza,izaguha uwawe wigengaho nawe wishime ndetse na we asakuze rwose nkibyo wumviriza kuri nyobuja.va mubyaha byubuhehesi ukore ibyiza ugifite uburyo.

    4 months ago
  • chat_bubble Mike

    ashobora kuba afite na sida mwagiye mukunda ubuzima bwanyu kuruta ibishuko satani yarabateye muzarangiza nabi igihano uzakibona byange bikunde rindira korera amafaranga yakuzanye cg utahe bitaba ibyo uzabona ingaruka .

    4 months ago
  • chat_bubble subaru

    nywa dedeti wiyahure..

    4 months ago

Inzindi nkuru

Wari uzi ko umukobwa uhora akonje,ari kimwe mu bigaragaza ko yaba anyara mu...

Usibyo no kuba kunyara bituma imibonano mpuzabitsina iryoha kurushaho kandi...
27 May 2018 Yasuwe: 2357 0

Dore ibintu byingenzi biri gutuma abasore b’iki gihe bari guterwa indobo...

Urukundo n’ikintu cyaremwe n’Imana kandi bikavugwa ko arirwo rwonyine...
27 May 2018 Yasuwe: 2196 0

Dore ibiribwa byafasha umugore kugira amavangingo menshi mu gihe cyo gutera...

Ibiribwa umugore yafungura bikamufasha kugira amavangingo menshi bikubiyemo...
26 May 2018 Yasuwe: 7492 0

Menya uko wabona urushako wifuje kuva kera

Mbere yo gushakira hanze ibisubizo by’uko wagura urushako wifuje ,ukwiriye...
23 May 2018 Yasuwe: 2506 0

Dore uburyo wasomana n’umukunzi wawe akazahora yifuza ko mwongera

Gusomana ni ubugeni,ni ikintu ukora kikuvuye ku mutima, ukagikora ugikunze,...
23 May 2018 Yasuwe: 7591 1

Umutoni Assia byamurenze asuka amarira mu bukwe bwe na Robert wamukunze...

Umutoni Assia na Tuyishime Robert bakoze ubukwe kuri uyu wa 19 Gicurasi...
23 May 2018 Yasuwe: 13691 1