skol
fortebet

Iyumvire ibyo urukundo rwo kuri internet rwakoreye uyu munyakanadakazi waje mu Rwanda kureba uwo yakunze(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Ibyo umugore witwa Serena Narinesingh yatekerezaga ku mugabo w’inshuti ye byahindutse mu kanya ko guhumbya ubwo yahatwaga ibibazo nyuma gufatanwa ibiro birindwi bya Mugo (Heroin) afatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Pierre Elliott Trudeau cyo muri Montreal muri Canada avuye I Kigali mu Rwanda.
Uyu mugore w’imyaka 28 wo muri Vancouver urwego rushinzwe serivisi zo kuri gasutamo rwamusanganye muri Nyakanga 2015 ibiro 7,7 bya Heroin byari bihishe mu mavarisi ye abiri, urubanza rwe (...)

Sponsored Ad

Ibyo umugore witwa Serena Narinesingh yatekerezaga ku mugabo w’inshuti ye byahindutse mu kanya ko guhumbya ubwo yahatwaga ibibazo nyuma gufatanwa ibiro birindwi bya Mugo (Heroin) afatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Pierre Elliott Trudeau cyo muri Montreal muri Canada avuye I Kigali mu Rwanda.

Uyu mugore w’imyaka 28 wo muri Vancouver urwego rushinzwe serivisi zo kuri gasutamo rwamusanganye muri Nyakanga 2015 ibiro 7,7 bya Heroin byari bihishe mu mavarisi ye abiri, urubanza rwe rurakomeza kuri uyu wa Mbere, itariki 12 kamena 2017.

Icyumweru cya mbere cy’uru rubanza cyarangiye kuwa Gatanu ushize hasubirwamo ubuhamya bwa Narinesingh bwo kuwa 18 Nyakanga 2015. Muri ubwo buhamya ahagana ku musozo wa video y’isaha yose, uyu mugore ahindura intekerezo yari afite ku mugabo yari yaje i Kigali mu Rwanda aje kureba. Yabwiye ababishinzwe ko yakunze umugabo yavuze ko yitwa Abdallah binyuze kuri internet, umwaka umwe mbere y’uko afatwa.

Yavuze ko yumvaga yakora icyo ari cyo cyose mu rukundo rwe rwari rurimo intera ndende hagati ye n’uwo mugabo.

Yakomeje avuga ko mbere yo gufatwa yakoreye amadolari 30,000 asukura amazu, ateka ndetse anakora akazi ko kurera abana. Ngo yanafashe umwenda w’amadolari 20,000 ndetse agenda anaka inshuti amafaranga ngo abone uko azaza mu Rwanda kureba umukunzi.

Ubwo yari arimo kubazwa, yavuze ko azi 100% ko nta cyaha yakoze kandi atifuza gufungwa. Ibi akaba yarabivugaga ashimangira ko atazi iby’izo heroin.

Isura ye rero ngo yaje guhinduka ubwo yabwirwaga ko hagiye gusuzumwa ibyo iyo heroin yari ihishemo ngo harebwe ko nta bikumwe bye biriho, abazwa niba nta bikumwe bye bari bubone, maze mu gusubiza agira ati: “Oya. Ndabirahiye. Ku buzima bwanjye no kubwa data”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru rero abacamanza baje gutangaza ko ibikumwe by’ushinjwa bitasanzwe ku mavarisi ye abiri.

Umupolisi wamubazaga witwa Kyle Mink we ntiyari yanyuzwe n’ibisobanuro bye. “Niba warabikoreye urukundo, nagukurira ingofero kubw’ibyo”, ibyo nibyo yabwiraga Narinesingh amwinja.

Urubuga rw’ikinyamakuru National Post dukesha iyi nkuru ruvuga ko Narinesingh yahise ashaka kugira byinshi avuga ku byabaye ku munsi wa nyuma w’urugendo rwe I Kigali. Yavuze ko ubwo yajyaga kuri reception ya hotel agiye kwishyura yari asize Abdallah mu cyumba wenyine n’ayo mavarisi yafatiwemo ibiyobyabwenge. Ubwo ngo yagarukaga mu cyumba, ngo Abdallah yamubwiye ko yashyize ingufuri ku mavarisi ye amuha n’imfunguzo.

Ngo amubajije impamvu abikoze, ngo Abdallah yamusubije ko afite impungenge ko ku kibuga cy’indege cya Kigali umuntu ashobora kugira ibyo yiba mu mavarisi ye.

Uyu mugore yakomeje avuga ko kumvikana na Abdallah byagiye bibagora kuko uyu Abdallah atavuga neza Icyongereza kuko ngo niyo baganiraga kuri internet yifashishaga google translate ngo abashe kumva neza ibyo bavugana.


Serena Narinesingh mu 2015 nyuma yo gutabwa muri yombi avuye i Kigali

Yakomeje avuga ko iyo yamuvugishaga ahanini ari nkaho ntacyo yavugaga. Ngo ni nabyo byatumye atangazwa no kubona yashyize ingufuri ku mavarisi ye.

Ubwo yabazwaga ikiganiro cya nyuma yagiranye n’uwo mukunzi we, Narinesingh yasubije ko yamubajije icyo yari yarose mu ijoro ryari ryabanje. Undi mu gusubiza ngo akaba yaramubwiye ko yarose bashyingiranywe n’ukuntu yibonaga ajya kumwereka umuryango. Narinesingh yanavuze ko nyuma yo kumubwira ibi yanahise amubwira ko nibiba ngombwa ko babana azabanza guhinduka umusilamukazi nawe.

Uyu mugore yakomeje atangaza ko yakunze Abdallah akamwiha. Yanakomeje abwira abashinzwe iperereza ko Abdallah yamubwiye ko nagera muri Canada hari inshuti ye iba Vancouver uzamuvugisha. Ngo usibye kuba yari amaranye umwaka na Abdallah mu rukundo kuri internet, nta munsi n’umwe uyu yari yaramubwiye ko afite inshuti mu mujyi yabagamo. Ndetse ngo Abdallah yanamubwiye ko iyo nshuti ye izamusura aramubwira ngo azayakire.

Kuri ubu rero, Narinesingh akurikiranweho icyaha cyo kwinjiza muri Canada heroin kandi afite intego yo gucuruza iki kiyobyabwenge we avuga ko atazi uko cyageze mu mavarisi ye yari avanye I Kigali.

Ibitekerezo

  • Yoooo pole sana mukobwa mwiza

    Amwiyumvire umudamu yakundanye na Abdullah amutegeka kuba umusilamu amushyiriramo ibiyobyabwege bakobwa mugume mwidini mubamo mwubahe so na nyoko ntukarebe umuntu inyuma buri muntu agire kwemera kwe nkubu jya mutubari abakiriya ntabo reka mwezi RAMAZANI ilangire baruzura bakanywa bagakora ibwagwa nu WITEKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa