skol
fortebet

Ubuhamya: Impamvu zituma abakozi bo mu rugo baryamana na ba Shebuja

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Ikinyamakuru umuryango.rw cyegeranyije ibitekerezo ku mpamvu zituma abagore bamwe baryamana n’abakozi babo b’abahungu.
N’ubwo uwo ubibajije adahita yumva neza impamvu ishobora gutera umugore kwisuzuguza bene aka kageni. Iki kinyamakuru cyaganiriye na bamwe mu basore cyasanze ku Gitega mu Karere ka Nyarugenge maze bavuga ko abagabo nabo batagikora inshingano zibareba mu rugo bigatuma abagore bagirira abahungu babakorera mu rugo urugwiro.
Ubuhamya bwa mbere
Umusore w’imyaka 25 utarashatse ko (...)

Sponsored Ad

Ikinyamakuru umuryango.rw cyegeranyije ibitekerezo ku mpamvu zituma abagore bamwe baryamana n’abakozi babo b’abahungu.

N’ubwo uwo ubibajije adahita yumva neza impamvu ishobora gutera umugore kwisuzuguza bene aka kageni. Iki kinyamakuru cyaganiriye na bamwe mu basore cyasanze ku Gitega mu Karere ka Nyarugenge maze bavuga ko abagabo nabo batagikora inshingano zibareba mu rugo bigatuma abagore bagirira abahungu babakorera mu rugo urugwiro.

Ubuhamya bwa mbere

Umusore w’imyaka 25 utarashatse ko dutangaza amazina ye yadutangarije ko yakoraga mu rugo I Kanombe, muri uru rugo ngo umugabo waho yatwaraga ikamyo ijya hanze y’igihugu ntakunde kuba mu rugo.

Uyu musore ngo yajyaga abona nyirabuja amwitaho akagira ngo ni umutima mwiza asanganywe, gusa ngo byaje kugera ho amubwira ikibimutera aho yamweruriye ko ashaka ko bazajya baryamana.

Ubuhamya bwe buteye butya: “Namaze ukwezi muri urwo rugo ntarabona databuja aza ngo ahatinde. Yazaga avuga ko aje gupakira, umugore akamukorera igikapu agahita asubirayo. Hashize igihe umugore yaje kunyegera ansaba ko turyamana, narabyanze ariko yansezeranije byinshi byiza kandi amafaranga nakoreraga nkumva sinabyigurira ndabyemera. Byinshi byahise bihinduka, nabagaho uko mbishaka nkora uko nshaka kuko yifuzaga ko ari ibintu tuzakomeza ndetse akomeza ambwira n’ibindi byinshi azankorera, yanyitagaho mu buryo bukomeye burenze nk’uko umugore yakwita ku mugabo we.”

Uyu yongeraho ko yabonaga shebuja akumva amusuzuguye kuko no mu gihe yabaga ahari yabonaga nyirabuja akomeza kumureba neza.

“Mabuja wabonaga yaraciye amazi umugabo we! Byaje kuntera ikibazo ndamubaza nti ese byibura mu gihe ahari wagiye wiyumanganya? Kuko ubwo hari n’ubwo umugabo yabaga yicaye muri ‘salon’ akansanga mu cyumba cyanjye kuko cyabaga hanze, yaransubije ngo ‘nawe iyo agenda nta kinyemeza ko adafite uwo yishimira nanjye ngomba kwishimisha ntitaye ku byo ahora ankangisha’”.

Uyu musore uvuga ko yamaze imyaka ibiri muri uru rugo abayeho muri ubu buzima ngo umugabo yaje guhagarika akazi ko gutwara ikamyo, abona batazabana mu rugo ari abagabo b’umugore umwe ngo bishoboke ahita asezera.

Ubuhamya bwa kabiri

Umusore wo ku Gitega mu Mujyi wa Kigali yatangarije iki kinyamakuru ko afite imyaka 23. Yagize ati “Njyewe mabuja yaranyicaje arambwira ati ‘umugabo wanjye mbona atakinyitaho n’aho atahiye ahora ataka umunaniro, mbona wagira ngo afite ahandi aba yanyuze kuko dushobora kumara ukwezi ahora ambwira ko ananiwe. Mbona uri umusore mwiza, none ndashaka ko twibera inshuti ukajya umfumbata mu gihe adahari!’ Naramuhakaniye mubwira ko bidashoboka, ubwo yambwiye ko nimbyanga azanteza ‘boss’ akamubwira ko yamfashe ndimo murunguruka.”

“Yansabye kubitekerezaho mu minsi ibiri, kandi ambwira ko amafaranga tuzajya tuyasangira, dore ko umugabo yari yaramubujije gucuruza ngo atazajya ahura n’abandi bagabo. Ngo yari yaramugeneye umushahara, hari ubwo rero boss yabaga aziko umugore yagiye guhaha nyamara twikatiye ahandi hantu. Ubwo byaje kugera ho umusaza arabikeka ndetse abibaza umugore we nibwo yahise ambwira ko ngomba gusaba uruhushya ko ngiye iwacu sinzagaruke, ndabyibuka yampaye ibihumbi 50 baranampemba ndataha ariko yakomeje kujya ampamagara mubwira ko byarangiye ntaho tugihuriye, kuko n’ubwo nabikoraga nabiterwaga n’uko namutinyaga nka mabuja.”

Biragoye kubona umugore wakemera ko yakoze ibi benshi bavuga ko ari amahano ndetse bitanumvikana ko umugore w’umugabo yakiyandagaza imbere y’umukozi, twabashije kubona uwaryamanye n’umushoferi wabatwariraga imodoka gusa benshi bavuga ko ari ugushira isoni.

Ubuhamya bw’umugore wararanye n’umukozi

Uyu mugore wemeye ko yaryamanye n’umukozi we yagize ati “Nabanye n’umugabo wanjye imyaka itanu. Mu myaka itatu ya mbere byagendaga neza nta kibazo, tugahuza urugwiro. Twashoboraga gukora imibonano mpuzabitsina inshuro eshatu cyangwa enye mu cyumweru. Ariko nyuma byaje guhinduka bibi bigera aho biba inshuro imwe mu kwezi. Yatahaga atinze akitwaza ko afite ibibazo mu kazi, natangiye kumva naratawe kuko nahoraga mbona atandeba neza, siniyumvishaga ukuntu adafite abandi. Naje kwiyegereza umukozi watwaraga imodoka yacu cyane ko yanagaragaraga neza mba nguye mu mutego wo kumuca inyuma gutyo biza gukomera kugera aho twatandukanye.”

Mama Kaliza yagize ati, “Ni amahano, umugabo wenda yabikora da! Gusa nanone abagore twikundira guteteshwa ariko kuri ubu abagabo benshi akugeza mu rugo ugasanga ntakikwitayeho noneho hakiyongeraho ko bamwe usanga baba banakora kure cyangwa bakora akazi kavunanye ku buryo usanga batacyuzuza neza inshingano zo mu buriri, aha rero abafite abakozi b’abahungu babafata neza hanyuma bakaba babasaba kuzuza za nshingano ubundi zakujujwe n’umugabo n’umugore bakundanye”.

Undi nawe ati “Burya uzitegereze umugabo n’umugore we bari kumwe uzamenya imibanire yabo, akenshi ngo umugabo uri kumwe n’umugore we mu modoka uzamubona arakaye ntawe uvugisha undi, bishatse kuvuga ko abagabo abenshi baheruka batereta kandi abagore ni inzabya zoroshye bakenera guhora bateteshwa, niba rero udafata umwanya ngo usohokane umugore wawe umusubize muri bya bihe mwabagamo mugiteretana, azagerageza gushaka ubimukorera n’ubwo ari we washora amafaranga ariko akumva akunzwe, uwo mukozi rero ashobora kubona ari we afite hafi ye kandi afiteho ububasha.”

Abagabo babivugaho iki?

Abagabo nabo baganiriye n’iki kinyamakuru, bavuga ko iki kibazo gishobora kubaho mu gihe hari zimwe mu nshingano zitubahirijwe aho bavuga ko urukundo hagati y’abashakanye rugenda rukendera muri iki gihe.

Kamali Celestin twasanze Kimihurura yagize ati “Ubundi ipfundo ry’ibibazo byose mu rugo rituruka mu buriri, iyo bitifashe neza nibwo utangira kubona ibindi bibazo, umugore rero iyo uhora umubwira ko unaniwe burya akenshi anakeka ko ufite ahandi uba waciye nawe agafata ibimuri hafi cyane ko aba aziko uwo mukozi amwubaha kandi adashaka kwishyira hanze.”

Undi nawe yagize ati “Natwe abagabo ntituri shyashya, urukundo rwarabuze abagore ntibabona urukundo rw’abagabo babo, usanga iyo utaraye mu kabari, uri mu mipira yateye ubu, ugasanga n’utagiye muri ibyo arataha atekereza ibyo mu kazi ugasanga mu by’ukuri umuryango we nta mwanya na mutoya awugenera, wa mwana w’umuhungu rero yaba nawe azi gufata neza nyirabuja ugasanga aramugusimbuje. Dukwiye kubaha abagore bacu tukamenya ko mu rugo hatandukanye no ku kazi!”

Ati “Birakwiye ko abashakanye bajya bahana umwanya wo guhuza urugwiro kuko uretse kuba waba ufite ingeso nkeka ko umugore wahawe urukundo ntacyo wamunganya. Abagore ntibakenera imibonano mpuzabitsina cyane nk’abagabo, rero kugira ngo aguce inyuma biba byageze kure.”

Abahanga mu bibanire y’abantu babivugaho iki?

Umuhanga mu mibanire y’abantu unakurikiranira hafi imibanire y’ingo, Amina Nyiranteziryayo avuga ko abagore benshi bakora ubusambanyi kubera kubura umutuzo ndetse no guhozwa ku nkeke n’abagabo babo.

“Abagore benshi bababazwa n’imyitwarire y’ibigare bisa n’ubusongarere bamwe mu bagabo bagira, imyitwarire yo kutabitaho aho usanga hari abagabo baha agaciro cyane gahunda z’abandi kurusha uko bumva abagore babo kandi muri kamere yabo (abagore) bakunda guteteshwa no kwerekwa urukundo noneho bigatuma yiyegereza umukozi dore ko aba anamufiteho ububasha ndetse ashobora kumubona igihe amushakiye.”

“ Kuva bagikundana, mu kwezi kwa buki usanga abagabo bashimira abagore babo uko bateye bababwira ko ari beza, ko bambaye neza, bateye neza n’ibindi, babaha impano zitandukanye… Uko iminsi ishira abagabo barirara bakumva ko kuba batanze ibitunga urugo bihagije ariko umugore aba akeneye ‘appreciation’ no kwerekwa ko yitaweho uko yaba angana kose. Utwo tuntu iyo umugabo atatwitaho niho uzasanga umugore amara kwambara akajya kubaza umukozi ko aberewe kandi yakabibwiwe n’umugabo we, hari n’abadatinya guha ba nyirabuja impano n’ibindi bikazira aho.”

Ikindi go cyo kwitondera ni “Kurambirwa uburyo imibonano ikorwamo n’aho ikorerwa, abagore ni abantu bakunda udushya, guhindura ntibakunda guhora mu bintu bimwe. Hari ingo uzasanga imibonano ikorwa mu buryo bumwe, isaha imwe n’ahantu hamwe. Ibi bigera aho bikarambira umugore, niho usanga asambana n’umukozi mu gikoni, mu rwogero saa sita z’amanywa mu gihe umugabo we ari mpaka nijoro mu cyumba.”

Akomeza avuga ko ariko hari n’indwara yo mu miterere ishobora gufata umugore yitwa ‘Nymphomanie’ yo kwifuza imibonano mu buryo buhoraho aho umugore n’iyo yaba amaze kubikorana n’umugabo we n’umukozi nawe bishoboka kuko aba ayifuza inshuro nyinshi kandi umugabo atabishoboye.

Ikindi ngo kuba abagabo benshi bita cyane ku kazi kabo bituma batabonera umwanya uhagije abagore babo bigatuma batekereza ko hari ikindi kibyihishe inyuma nabo bakaba babikorana n’abakozi kuko babari hafi.

Ibitekerezo

  • ntakibazo kunyaza umugore utwite

    Imboga zibona abana njye mfite mabuja nk’uwo najya muryohereza ku buryo yakwisanga yangabiye isi!

    Bigaragara ko abagore basigaye barengwa cyane pe!
    Ariko nanone kwiyandarika biraborohera!
    Umuntu atinya kubwira uwo nashakanye akajya gutakira umukozi koko?
    Biragayitse aba bashiki Bacu nta Nama yindi namubonera kuko ubwenge bwe buri hafi ya Ntabwo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa