Kigali

Kamonyi: Nsabimana yasezeranye imbere y’ amategeko n’ uwo byari byavuzwe ko ari mushikiwe

Urukundo   Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 September 2017 Yasuwe: 7324

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeli umusore witwa Nsabimana yasezeranye imbere y’ amategeko na Nkundubutatu Shalom bari bagiye gusezerana tariki 22 Kamena bigapfa ku munota wa nyuma.

Tariki 22 Kamena isezerano ry’ aba bombi ryakomye mu nkokora n’ amakuru yagugaga ko Nkundubutatu ari mushiki wa Nsabimana.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Nsabimana n’ umukunzi we Nkundubutatu batangiye kubana nk’ umugore n’ umugabo. Ubwo bari bagiye gusezerana muri Kamena hari amakuru yavugaga ko uyu mukobwa atwite.

Isezerano rikimara gupfa hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane koko niba uyu musore n’ uyu mukobwa bafitanye isano ya bugufi. Iri perereza ryerekanye ko abatangaje ko aba bombi bafitanye isano byari amatiku yo mu miryango.

Tariki 13 Nzeli imiryango yombi yandikiye ubuyobozi bw’ umurenge ibumenyesha ko iperereza ryekanye ko Nsabimana Atari musaza wa Nkundubutatu. Ibi nibyo byatumye ubuyobozi bw’ umurenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi bufata icyemezo cyo kubashyingira.

Uyu muhango wabereye mu murenge wa Kayenzi kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeli 2017.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Khalid

    Umuti bawukoze birakunda

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Kamonyi: Abigeze kwangirwa gusezerana umukobwa akagwa muri koma, bagiye...

Tariki 22 Kamena uyu mwaka Umuryango twabagejejeho inkuru y’ uwitwa...
20 September 2017 Yasuwe: 6955 0

Gasabo: Umukobwa yataye ubwenge nyuma y’ aho umusore yakundaga agaragarije...

Umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 27 twahaye izina rya Esther wo mu murenge...
27 August 2017 Yasuwe: 19056 8

Menya ubusobanuro bw’imirongo iri mu kiganza cyawe nicyo yaba igiye...

Kuva kera ,abantu bareba mu biganza byabo ariko nti basobanukirwe n’icyo...
19 August 2017 Yasuwe: 15357 6

Mugire inama: “Ahitemo uwo bavuga ko ari mubi, cyangwa ahitemo uwo bavuga ko...

Umusomyi w’ Umuryango yatwandikiye yifuza inama yawe. Ni umusore yakundanye...
19 August 2017 Yasuwe: 2792 10

Nditegura kurushinga ariko ntabwo naciye imyeyo, mbigenze nte kweli ko...

FOTO:Internet Muraho neza, Nifuzaga kugisha Inama, Ndi umukobwa...
11 August 2017 Yasuwe: 7235 6

Imyaka itatu irashije mbana n’umugabo wanjye ariko kureka inkumi...

Hashize imyaka irenga ibiri nsezeranye n’ umugabo wanjye dufitanye umwana...
11 August 2017 Yasuwe: 4784 5