skol
fortebet

Mbigenze nte ko iyo ntangiye gutera akabariro ngera hagati igitsina gihita kigwa?

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Umukunzi wacu yatwandikiye yifuza ko tumugira inama aho afite ikibazo cyo gucika intege iyo ari mu gikorwa cyo gutera akabariro, akomeza atubwira ko asigira irari ridashira umukunzi we kubera icyo kibazo cye cyo kurangiza vuba.
Mfite ikibazo mungire inama mfite umuntu dukundana iyo tugiye gukora imibonano mbanumva mfite ubushake ariko iyo maze nkumunota umwe ubushake buhita bumvamwo kandi umukunzi wanjye akibishaka kandi njyerajyeza ibishoboka ariko byaranze pe mungire inama ubu koko (...)

Sponsored Ad

Umukunzi wacu yatwandikiye yifuza ko tumugira inama aho afite ikibazo cyo gucika intege iyo ari mu gikorwa cyo gutera akabariro, akomeza atubwira ko asigira irari ridashira umukunzi we kubera icyo kibazo cye cyo kurangiza vuba.

Mfite ikibazo mungire inama mfite umuntu dukundana iyo tugiye gukora
imibonano mbanumva mfite ubushake ariko iyo maze nkumunota umwe
ubushake buhita bumvamwo kandi umukunzi wanjye akibishaka kandi
njyerajyeza ibishoboka ariko byaranze pe mungire inama ubu koko
nzakore iki?

Inama ugirwa n’urubuga umuryango.rw

1.Mukunzi wacu iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakunze kureba cyane amashusho y’abakora imibonano mpuzabitsina ( porno) niba uziko wigeze kujya ukunda kureba aya mashusho bishobora kuba imwe mu mpamvu zatuma wumva nta bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ufite, niba ukireba bene aya mashusho ubihagarike.

2.Jya ufata umwanya uhagije wo gutegura umukunzi wawe mbere yo gutera akabariro, winjire mu gikorwa nyirizina muri mu mwuka umwe.

3. Jya ugerageza kwiyibagiza ibibazo igihe cyose uzaba uri muri iki gikorwa, urugero niba uri gutera akabariro ukibuka ko hari umuntu ufitiye ideni uri kukwishyuza bishobora gutuma iki gikorwa kitagenda neza. Aha wirinda kugira ahandi ujyana intekerezo zawe ugatekereza ku muntu muri kumwe gusa ukiyibagiza business zawe.

4.Uragirwa inama yo kunywa amazi mu gitondo kuko arafasha cyane mu gutuma amaraso atembera neza mu mubiri bikaba byakongera akabaraga mu gihe uri muri iki gikorwa.

5. Kurya ibiribwa bikungahaye muri vitamini B12

Ibiribwa ibyo ari byo byose bikungahaye muri Vitamini B12 bifasha umubiri kugira imbaraga zihagije kandi iyi vitamini iboneka mu biribwa byinshi ari byo: amagi, inyama z’inka, tofu,...

Nyuma yo kubona B12 ushobora kwizera ko amaraso yawe atembera neza kandi ko ufite imbaraga zihagije ibi bikanatuma wiyumva neza nta mwaga nta munaniro n’ibindi bishoro gutuma wumva udatekanye.

6. Avoka

Urubuto rw’avoka na rwo ngo ni ingenzi cyane kuko rukungahaye kuri vitamini B6 iyi ikaba ifasha umubiri kuringaniza ikigero cy’imbaraga kandi kikaguma hejuru. Ibi ngo usanga bikenewe cyane mu gihe umugabo arimo atera akabariro kuko bituma adacika intege. Iyi vitamini kandi ituma umuntu yumva afite akanyamuneza kandi na byo ngo ni ingenzi mu gikorwa cyo gutera akabariro.

7. Ubunyobwa cyangwa ibinyobwa

Ubunyobwa cyangwa ibisa nabwo ngo bikungahaye ku kitwa L-arginine iyi ikaba ikorwamo ikitwa nitricid oxyde iyi ngo ikora ku myakura igatuma amaraso atembera neza ari na byo bituma yinjira ari menshi mu gitsina maze kikagira umurego uhagije.

7. Chocolate

Kurya Chocola nabyo ni byiza, cyane cyane izifite ibara ryijimye. Izi ngo zikora ku bwonko zigatuma ubasha kumva uburyohe burenze.

Hari inama wagira uyu mukunzi wacu nawe uhawe ikaze.

Umukunzi wacu yarakoze cyane kutwandikira, Nawe uramutse ufite igitekerezo cyangwa inama ushaka kutugisha watwandikira kuri E-mail yacu :[email protected]

Ibitekerezo

  • Mpamagara kuri 0788910924/0728910924 nkurangire umuti wagufasha100 %

    Mungire inama narikinishije nahereye mfite imyaka 18 nonemfite19 ariko ingarukazose zangezeho kandi igitsina cyaragoramye ariko narabiretse ubukoko igitsina kizasubirauko cyarikimeze konabiretse kandi nganira numukunziwange nkahitanangira kwixohoreraho mungireinamape! Ubungubu intangazangenizabaye ibihuhwekoko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa