skol
fortebet

Mbigenze nte koko ko umusore ndusha imyaka icumi ashaka kunyinjira?Gusa byo nkeneye umugabo ariko nanone numvaga ntifuza uriya musore pe kuko bisa nkaho mubyaye!

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Ndi umugore w’abana 2 napfakaye mu gihe nari ntwite umwana wa 2 icyo gihe nari mfite imyaka 29.
Naje guhura n’ubuzima bugoye urumva kurera abana wenyine, dore ko ntanakazi nagiraga umugabo mbere niwe wakoraga gusa, kubyakira byarangoye cyane biranserereza cyane ndananuka bikabije ariko nkomeza kwiremamo imbaraga.
Natangiye ubucuruzi buciriritse ndakora ntangira kwiteza imbere gahoro gahoro, ubu hashize imyaka 8 urumva ndakuze n’ibyo gushaka numvaga narabivuyemo.
Mu kazi nkora naje (...)

Sponsored Ad

Ndi umugore w’abana 2 napfakaye mu gihe nari ntwite umwana wa 2 icyo gihe nari mfite imyaka 29.

Naje guhura n’ubuzima bugoye urumva kurera abana wenyine, dore ko ntanakazi nagiraga umugabo mbere niwe wakoraga gusa, kubyakira byarangoye cyane biranserereza cyane ndananuka bikabije ariko nkomeza kwiremamo imbaraga.

Natangiye ubucuruzi buciriritse ndakora ntangira kwiteza imbere gahoro gahoro, ubu hashize imyaka 8 urumva ndakuze n’ibyo gushaka numvaga narabivuyemo.

Mu kazi nkora naje kuhahurira n’umusore ariko ndamuruta murusha imyaka 10, ntabwo yigeze ashaka ariko afite umwana hanze, twaje kugirana umubano udasanzwe tuza kwisanga dukundana, ansaba ko twakwibanira ariko mbigiramo impungenge niyo mpamvu nifuje kubagisha inama.

Sinzi uko umuryango uzabifata, abana banjye se bo bazabifata gute mungire inama y’icyemezo nafata ahongaho, nagerageje kubiganiriza umwana mukuru numva ntashaka no kubyumva, ngo ndakuze ibyabagabo nimbivemo kandi uwo mugabo nsigaye mukunda cyane.

Ibitekerezo

  • Ikibazo Ufite ni ikinyuranyo cy’imyaka cg ni uko umwana mukuru wawe adashaka ko ubana n’umugabo ngo ni uko ukuze cg Ufite baragira ngo iki ? Reka nkubwire niba umukunda nawe akaba agukunda inama nakugira ni uko mwabana ibindi bazavuga icyumweru kimwe Birangize.

    Umva Di ahubwo ubure ubwenge fatirahoooo

    Umva mada, umunyarwanda yaravuze ngo uwanze kuvugwa yaheze mwa nyina. Wamushaka utamushaka abantu ntibazabura ibyo bakuvugaho. Wavuze ikibazo cy’imyaka: 27 na 37 si ikibazo. Arakuze bihagije keretse niba wumva utiteguye kumwubaha nk’umugabo kuko umuruta. Kuri uwo mwana wawe we n’umuryango: nibareke kwikunda. None se ku myaka ufite uramye ntushobora kumara indi nk’iyo ufite? Keretse niba batazi icyo gushaka bimaze: kuki wakomeza kubaho mu bwigunge iyo myaka yose? Abana benshi bafuhira ababyeyi babo, ariko ni uko bikunda ntibarebe kure ngo babifurize kumererwa neza. Ejo nibakura se ntibazagusiga nabo bagashaka? Va mu mikino: niba umusore warashishoje ukabona yakubera umugabo uhamye, wimugora hato atazarambirwa akabivamo. Kandi urabizi ko ku myaka ugezemo amahirwe yawe ari make kubona undi. Munoze uko muzarera abana banyu muzongereho nk’undi umwe ubundi mwiragize Imana ibindi izabikora.

    yoo ikibazo si imyaka nta numuntu ibyo ubitindaho iyo akunze. keretse ubaye utamukunda kuko ku myaka nzi benshi barushwa nimyaka cuminitanu aliko mba mbona urugo rukomeye. niba umukunze musange niba uaushaka mubwire hakiri kare wimwica mu mutwe. ba direct vuba vuba atarakwishyiramo ngo azababare nyuma. reka kuzubara sha

    imboga zibona umwana koko ngwino nkwijyanire kukko tungana.

    Ariko mujye mukoresha ururimi rwacu neza!Umugore w’abana babiri abana bagira umugore?

    Ariko mujye mukoresha ururimi rwacu neza!Umugore w’abana babiri abana bagira umugore?

    Nkugire inama iruta izindi. imyaka 8 umaze wibana nimyinshi cyane kuburyo kubana n’umusore uruta kandi utarigeze ashaka bigoye. Kiretse niba ari umusore usenga cyane nawe ukaba usenga byaba byiza akaba ariho mwamenyaniye. Ariko nkurikije inkuru iraha siko biri. Icyo nkubwira cyo nuko ibyo wita ko ari urukundo bishobora kuzakubihira cyane. uwo musore ubu muri kumwe mukundana ariko iyo urugo rutangiye formule irahinduka. utekereza se ko yabuze umukobwa bakundana? bijyanye nibyifuzo bye? Njye inama nakugira reka gushavuza umwana wawe kubusa cyane ko uzamugabanyiriza ibyishimo nubwisanzure kuri wowe kuko uwo uzaba ari umugabo wawe azabimutwara natabitwara nawe ntimuzarambana.

    Ikibazo nabanza kukubaza ni: †Ubusanzwe Se w’abana bawe arahari cg ntakiriho? Niba atariho nibyiza gushaka undi, ariko niba atakiriho mukaba mutabana mwapfuye iki? Ese Yaba yarashatse ahandi? Mwaba se mwarabanye byemewe n’amategeko cg oya?

    Niba mwari mwarabanye byemewe n’amategeko, menya icyo ijambo ry’Imana rivuga ku gushaka undi n’uwambere agihari. (Abaroma7:1-3) haragira hati: "Mbese bene data muzi amategeko, ntimuzi y’uko amategeko atwara umuntu Gusa akiriho? Nicyo gituma amategeko ahambira umugore ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore aba ahambuwe aba ahambuwe Ku mategeko y’umugabo we. Ni uko rero, nicyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw’undi mugabo yitwa umusambanyikazi, ariko iyo umugabo we apfuye, ntaba agitegekwa n’ayo mategeko, nicyo gituma ataba umusambanyikazi niho yacyurwa n’undi mugabo."

    Ariko niba mwari mwarabanye bitemewe n’amategeko k’uruhande rwawe ukaba ubona ko ntacyo bigutwaye, bikore. Ariko niba ubona ushobora guzahura n’ibyazagutera kwicuza mu inyuma, bireke.

    Ubundi ingaruka nizo zigomba kwitabwaho mbere ya byose kuruta uko umuntu yashyira imbere inyungu.
    Ikigeretse kuri ibyo ni uko nubwo ukuze utari wagera aho Satani atabasha gutera ibuye, kuva wambaye umubiri kandi ukaba utararenza imyaka y’ubukure(Gucura), hari igihe nyuma y’igihe wazisanga wakoze ibiruta ibyagakwiye gukorwa ubaye utemeye ko ukomeza ubuzima bw’ubuganduke (Kuba umugore w’umugabo).

    K’uruhande rw’umwana byo bizaterwa n’ikiganiro muzagirana ubimwumvisha niba koko ubikomeje, kandi ugasaba n’uwo mwifuza kurushingana ko mbere y’uko mubana agomba kubanza gushaka uko yagirana ubusabane n’abo bana bawe kugira ngo azaze kubabamo bamwiyumvamo, kandi nawe ibyo birakureba k’umwana we, kimwe n’uko n’imiryango yanyu kumpande zombi mugimba kubanza kubibagezaho kugira ngo mwumve uko bo babyakira murwego rwo kunyuza ibintu m’umucyo, ubundi mugahuza Imiryango nababwira iki.

    Murakoze!

    Ahhhh ahubwondumvantako utagizepe sha ishacyire umugabo utarahuranabarihanzahangobakwakuranweho ubundi umwana uramuyoborantakuyobora kukonawe azachaka uwe ubwose abobanabawenibishakirakubaka ingozabo uzagumawenyine gusa uzacungeneza atazakwangaza naho imyakantacyo ivuze rujya ahorushatse
    L

    Inama nakugira nuko wamenya neza niba agukunda byukuri kuko ashobora no kugukurikirana ho ko abonako ko umaze kwiteza imbere.

    Menya niba akunda abana bawe nkuko akunda uwe.
    Niba yararekanye nuwo babyaranye, kuko harigihe yaza kugushakaho igishoro ngo yibanire nuwo babyarane.

    Ubu ndi ubyumvikaneho nabana bawe. Imyaka yo ntacyo ivuze, kuko aho kugirango wiyandarike nashaka bizwi imbere yabantu n’ Imana.

    Inama nakugira nuko wamenya neza niba agukunda byukuri kuko ashobora no kugukurikirana ho ko abonako ko umaze kwiteza imbere.

    Menya niba akunda abana bawe nkuko akunda uwe.
    Niba yararekanye nuwo babyaranye, kuko harigihe yaza kugushakaho igishoro ngo yibanire nuwo babyarane.

    Ubu ndi ubyumvikaneho nabana bawe. Imyaka yo ntacyo ivuze, kuko aho kugirango wiyandarike nashaka bizwi imbere yabantu n’ Imana.

    Murantangaza cyane nkawe ibi biroroshye gusa upfa kuzamufata neza kuko iyo ukunze umuntu imyaka si ikibazo umpfa kumubera inyangamugayo kdi ukirinda complexe. njye nakunze undusha 15ans kdi tubanye neza nta stress.

    Ko wumva umukund kand naw akab agukund wabuzwa h’ik ko mwokubakana?Na non yaraguhishuriy ni myaka ye.Kubwanjye mbon k wa mushak mukubakana,hanyum Imana ikabahunda imigisha yay .
    Amen
    .

    Uzabanze urebe icyo itegeko ribivugaho Abe aribyo ukurikiza

    Waba uzi amateka ya Perezida wa France Emmanuel Macron? Menya icyo gukora va mu mateshwa.

    Oya mukomeze mukundane gusa wikwibabariza abana rwose yego ubu murakundana urumva biryoshye ariko umunsi yaguhindutse uzatabarwa nabana bawe niyo maraso yawe zigamira abana bawe va mumiteto ntuzi uko ejo bizaba bimeze

    Madame,
    Ntibagushuke. Uri umupfakazi yego ariko ba umukrisito. Erega Imana ntiyakuretse. Ihangane ufate igihe, ujye inama n’abana ntubashavuze.
    Humura komera, isunge Imana abandi barakubeshya. Fata umwanya uhagije wo gushaka Imana na Yo ikwifuriza ibyiza izagusubiza ku gihe cyayo. Kabone n’iyo byantinda, nuyigumaho ntizagutererana. Naho ubundi wasanga waguye mu mitego izaguteza ibibazo gusa. Uwo musore ba umuretse, ba umuhaye distance ahubwo ku bwo kurinda urugo n’ubugingo byawe. Niba ari umugambi w’Imana, inakunda abo bana kukurusha, utegereze ubushake bwayo. Umenye ko umuntu ananira umuhana ariko atananira umushuka.
    Imana ibane nawe.

    Jewe Ico Nogushawuri Nturabe Imyaka !Ahubwo Raba Uburemere Bwurukundo Yaba Agukunda! Ahandi Ho Hako Wicwa Nivyiyumvuro ,je Nda Guhanura Wigire!

    Wowe icyo usabwa ni ugukunda ugukunda.Birumvikana ko nutamugerere kucyifuzo cye ,bizamubabaza.

    Abantu bagisha inama nibyo ariko umwanzuro uba uwo umuntu ku giti cye.Uwo musore mureke,keretse niba wumva uzamurera nk’umwana ikindi ukaba wumva uzamwihanganira mu gihe azaba amaze kurengwa imitsi yawe atangiye kujya MU nkumi.

    Banza usenge Imana umenye niba uyu Musore Atari kukuryarya

    urukundo ntiruraba imyaka kunda ugukunda knd amaso y’ibikere ntabuza umuntu kuvoma

    #PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE

    #DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
    #Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!

    #TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
    +250789502321
    Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.

    #Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:

    - Ituma amaraso atembera neza mumitsi ikanatuma ubwonko bukora neza
    - irinda stress n’umunaniro w’ubwonko
    - yongera umusemburo w’abagabo wa Testosterone
    - irwanya umuriro wa Malaria
    - yongera imbaraga za kigabo(stamina & libido)
    - irinda kurwara diabetes ikanarinda igifu kurwara ibisebe(kumuntu wamaze kugira ibisebe kugifu iramufasha cyane)
    - ituma impyiko zikora neza ikanazongerera imbaraga
    - Irwanya cancer ya Prostate nubundi bwoko bwose bwa cancer,...
    Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.

    Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
    Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.

    Nukuri sibyiza ko umuntu aba wenyine¡ jyewe nakubwira ngo fatiraho atarisubira¡ kuko murabo bose imyaka warumaze ntawigeze akubwira iryo jambo ryiza¡ kandi numvishe uvuga ko uri numucuruzi rero ihame ryo gushora rishyire mubikorwa nibitabyara inyani nikimasa merci

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa