skol
fortebet

Mbigenze nte ?Naciye inyuma umugabo wanjye ndyamana n’umuhungu uzi icyo gukora none kumwikuramo byananiye

Yanditswe: Sunday 28, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 utifuje ko amazina ye atangazwa yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga umuryango.rw aho afite ikibazo cyo kuba yaraciye inyuma umugabo we akaryamana n’umusore avuga ko ashoboye akazi none akaba agiye kumwibagiza umugabo we.
.Umusore twaryamanye kumwikuramo byananiye .Umugabo wanjye ntiyita ku gikorwa cyo gutera akabariro. .Umusore twaryamanye agiye kunyibagiza umugabo wanjye
Mu gutangira atubwira uko byagenze uyu mugore yagize ati “ Ubundi ubusanzwe (...)

Sponsored Ad

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 utifuje ko amazina ye atangazwa yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga umuryango.rw aho afite ikibazo cyo kuba yaraciye inyuma umugabo we akaryamana n’umusore avuga ko ashoboye akazi none akaba agiye kumwibagiza umugabo we.

.Umusore twaryamanye kumwikuramo byananiye
.Umugabo wanjye ntiyita ku gikorwa cyo gutera akabariro.
.Umusore twaryamanye agiye kunyibagiza umugabo wanjye

Mu gutangira atubwira uko byagenze uyu mugore yagize ati “ Ubundi ubusanzwe umugabo wanjye tumaze kubyarana abana 3 afite imyaka 42 ariko kuva twatangira kubana sindabona na rimwe aha agaciro cyane igikorwa cyo gutera akabariro, afite akazi akora ku buryo ataha nka saa tatu z’ijoro yananiwe agatinzwa no gufata amafunguro ubundi agahita yiryamira.

Umugabo wanjye nta munsi n’umwe ajya yiha wo kuruhuka ahora mu kazi, n’iyo duteye akabariro ni nko kubipa( agahe gato) ubundi agahita agwa agacuho kubera umunaniro avana mu kazi, Mpora nifuza gukora imibonano mpuzabitsina ngashira ipfa ariko narabibuze kandi mfite umugabo. Gusa urukundo rwo rurahari kandi nta kintu adakora ngo yite ku muryango.

Nyirabayazana rero ni umusore duheruka kuryamana kubera numvaga nifuza gukora imibonano mpuzabitsina nkayihaga, Uwo musore yabinkoreye neza ku buryo byanteye ibyishimo bidasanzwe kuri uwo munsi, naratashye mu rugo nkajya nisekesha ubusa ku buryo abo tubana bambazaga icyo ndi guseka nkakibura nyamara ibitekerezo byanjye byari byibereye ku bihe byiza nagiranye n’uwo musore.

Uwo musore tujya kuryamana natekerezaga ko ari rimwe risa bitazongera kubaho, nyamara kugeza ubu tumaze kuryamana inshuro 4, kandi rwose ampora mu ntekerezo ku buryo kumwibagirwa byananiye,buri gihe nsigaye numva najya kumwirebera akandyohereza, umugabo wanjye nawe akomeje kumbaza impamvu asigaye abona mfite akanyamuneza nkabura icyo musubiza.

Ndi kwibaza uko bizagenda umugabo wanjye nabimenya, nonese nemere ngume hamwe njye nkomeza nifuze gutera akabariro mfite umugabo ? uwo musore nerure muhakanire kandi ankemurira ikibazo umugabo atankemurira? Nayobewe icyo nakora mungire inama”.

Ibitekerezo

  • Uri indaya......umuntu ubyaye 3 ukaba umaze kuryamana nuwo musore 4. Ndabibwira umugabo wawe nakuketse. 35ans, umugabo 42, abana batatu, umugabo wirirwa mukazi agataha saa tatu. Usigaye wirirwana akanyamuneza....naguketse tu. Reka uburaya wihane. Uwo mupfubuzi, impamvu nuko ntakindi akora....mbese ni full time mugihe undi ataha yaguye agacuho avuye kuguhahira

    ariko narumiwe koko ngo bakugire inama ubu c uracyari uwo kugirwa inama ko wahanutse wiswbeje ugasebya n’ababyeyi bawe.
    cyakora reka nanjwe pfe guta inyuma ya Huye kuko ntukiri umuntu
    1. Ibuka ka ko uwo mugabo uvuga ngo ntakubonera umwana ari woe yirirwa atunekera kugira ngo wow n’abana mutazicwa n’inzara
    2. ikibabaje ni uko icyo umuhemba ari ukujya kureba ako gasore none rero wamaze guhitamo sanga uguha ibyishimo ndumvu umugabo wae ntacyo akikumariye
    3. ESE ubwo uramutse uzanye kabutindi mu rugo abana bawe bakabimenya ko igihembo wahaye c ari ukumara guhaga imitsi ye ukajya kuyibyiriramo n’abandi badashinga ntibabyine
    4. uza waje wenyine igendere ipusi yaraye hanze yitwa inturo noneho sanga uwo muhungu urebe ko yemera kugutunga!!! ntabwo azakwemerera ikikwereka ko uwo ari umurengwe ubigutera
    5. Sinakugaya gusa reka ngushimire ko wabyeruye ukabivuga ikuremo uwo mudayimoni w’ubusambanyi waguteye ugarukire Imana usenge cyane ntabwo ikibazo gikemurwa n’ikindi kuko uteza igikomeye kurusha icyari gisanzwe. muri macye washatse gukemura ikibazo ugikemura nabi kandi si cyerq ingaryka uzazibona
    jya Ku mavi usenge niba ukunda umugabo wae uzamuganirize umubwire ibyo ushaka muzafate igihe mubiganireho mutari mu rugo muzahava cyakemutse
    ntubaze igihe uzamubwirira ubwo bwomanzi wakoze uko bizagenda gusa ari njye nakubwira ukamusanga kuko naba numva ko ntamugore mfite ahubwo nifitiye icyohe kidatekereza
    ibyo nkubwiye si uko nkwanze ndagirango ubone uburemere bw’icyaha wakoze
    ngaho bye nubishobora uzatubwire uko byagenze

    Ese ko mudashyiraho contact zanyu ?

    Pfa kuko ntacyo umaze

    Ibaze kweri ukuntuabashakira
    ibyokurya none. wowe wirirwa
    ahantu kugasozi umv wamugorewe
    nutihana urafitwe
    nonese uwomusore nakuzana iwe
    niba anahagira ugafatwa nabi
    ukibuka umugabo wawe uburyo agufashe. nuzicuza
    umv reka akogasore.
    uganirize uwomugabi wawe .
    ubundi ndabizi bizacamo
    ukuntu uberewe no gutanga care.
    sha urimwiza nuko wabaye indaya
    ark nakundi. nabwo arukukubwira nabi
    ninama turikukugira.

    Inama nakugira nuko wajya kumavi ugasenga kuko ibyobyishimo ufite uyumunsi ejo uzaba urira kdi ujye umenyako umubiri w’umuntu arusegero rw’Imana

    Uragisha inama yiki ko wiyigiriye ukayirangiza, icyo washaka ko wakibonye, gusa ukurikira akaryoshye musi y’ibuye uoahavana inda y’urubati, umugabo wawe uramuhemukiye gusa, uko gushaka imibonano cyane nuko abayakugokeye ukabona ibyo urya waburaye ntiwitekereza. Ihane ugarukire Imana usabe Imababazi ntakindi.

    Uwo Musore ntateze kuba umugabo wawe uguhesha icyubahiro,mujye munyurwa nibyo mufite nibibananira mutumuke aho gutesha umutwe abo mwashakanye. Va kumbwa y’umusore w’indaya mbi

    Umva rata nkugire inama nzima ntawe utagira uwo akunda ahubwo dutandukanira kuri controle gusa gushinga urugo ntibivuze ko utagira filingi ahubwo wowe gerageza umwikuremo buhoro buhoro kuko uwo musore ntacyo azakumarira nawe nukuryama aba yishakira gusa naguhamagara muvugane neza nakubwira kumureba umubwire ko ntamyanya azageraho akureke kuko atakibona ibyo agushakaho kandi bizarangira neza mube inshuti zisanzwe pe.

    Mbega u Rwanda,ngabo abagore dusigaranye.Ntabwo ariwe gusa hasigaye Hari ibyomanzi byinshi.Erega abagabo barabona numwana wumunyarwanda,izo nsore nsore muzireke nazo niko bozabagendekera nibashaka.

    Disi umugabo agataha ananiwe avuye guhaha ngo mudadonza ukamwitura kujya gusambana wasanga usigaje kwishyura uwo musore ngo age abikora kurenzaho

    Bwiza umugabo wawe ukuri ubuzima si ugushaka Frw gusa agire igihe cy’akazi agire n’igihe cyo kwita ku muryango.Nari mfite ubwoba ko ari ikiremba naho abagucira urubanza bibuke ko utazanywe n’ibigori gusa kuko n’iwanyu byari byeze

    Hhhh. Umva nkubwire rwose nkunda WO musore ntacyo azakumamrira usibye kukureba mumutwe no kukwanduza indwara zitandukanye.ndetse akagutera inda rero reka ako gasore wife kumugabo wawe kandi unyurwe unasenga cyanee.uganirize umugabo wawe kuko nibyo bizatuma uhumeka

    umva ma rata ndakumva gus guca uwomwashakanye inyuma siwo muti wikibazo ibyo wumva ko byagushimishije ubireke maze uganire numutware wawe uko wumva ibintu nuburyo bikubabaza mushakire hamwe igisubizo

    Garbage urumwandamubi unuka inama ushaka zindi nizihe ko wamaze kuzifatira zuburaya nabandi muzaryamana kuko uri indashima pece

    Garbage urumwandamubi unuka inama ushaka zindi nizihe ko wamaze kuzifatira zuburaya nabandi muzaryamana kuko uri indashima pece

    mbega umugore hano!!! nonese ugirango ako gasore ko kukwitaho suko kaba kiriwe kazerera katigeze kavunika. naho umugabo wawe yirirwa ahiga ngo abafate neza nawe ukarengwa. icyonzicyo nuko waburaye ntabushake wagira. mesa kamwe ube umugore cg indaya.

    Ubwo c inama ugisha ni iy,iki ko umaze kubigira akamenyero inshuro 4 zose ahubwo uri indashima.kereka niba ugisha iyo gusanga iyo nshoreke yawe.uri ikizongwe gusa ngo arandyohereza,kuki utagishije inama utarabikora,wacyohewe harya ngo umuhana avayo.

    Muminsi y’imperuka hazaba ibige birushya.Mbere yo kujya kwikemurira ikibazo muri ubwo buryo wugururira ibirenga 1000 wamugishije inama?Mbere warikumuganiriza kukibazo ufite.Ubu nabwo kimubwire wubake sinon uzasenya nkuko wabitangiye ujyana ibiryo by’umugabo ukabiha insoresore!

    Mana weee birababaje umva wamugorewe warahemutse uvugako atagushimisha mwarinze iyo mubyarana abana ba 3 atagushimisha ahubwo yagushatse nubundi uyo ngeso waruyifite mubanye urayikomeza inama nakugira n’uko wava muribyo ukubaha umugabo wawe kuko uwo musore aragushuka nabi murakoze.

    Mureke kuko igisigayenukukwanduza sida
    kd wibukeko ufitabana ugombakwitaho mureke ubusambanyi wamugorewe egera
    umugabowawe umubwire ikibazo ufite

    Mana weee birababaje umva wamugorewe warahemutse uvugako atagushimisha mwarinze iyo mubyarana abana ba 3 atagushimisha ahubwo yagushatse nubundi uyo ngeso waruyifite mubanye urayikomeza inama nakugira n’uko wava muribyo ukubaha umugabo wawe kuko uwo musore aragushuka nabi murakoze.

    Umva sha wa mugore we, wamenye ubwenge ahubwo. Jya wirwanaho kuko buri wese acumbagira imvune ye kandi umusonga wawe ntubuza abandi gusinzira. Ikindi iyo uryohewe nta cyaha uba ukoze. Ihahire ibikunezeza ureke abahora mu maganya.

    Muby’ukuri hariho abagore benshi bameze nk’uyu uri guhomvomvwa,umugabo araruhira urugo undi nawe kubera umurengwe ati mugabo ntacyo ushoboye,umunsi azamenya ibyo ukora nta guhahire,uwo musore yagushakamo amazi ukuyabura kubera inzara uzahita umenya uwari ugufitiye akamaro.Va muri ayo manyembwa wubahe iyo ndushyi ya nyokobukwe.

    ARIKO IBI MWANDIKA NGO MURAGISHA INAMA ABA ARI IBITEKEREZO NK’UKO BATUBWIRA NGO IMPYISI YABWIYE BAKAME ITI:"....." BIBA BYARABAYEHO KOKO SE ?! NIBA BYARABAYE UYU MUGORE NAMUGIRA INAMA NGO "komereza aho " MURABONA AHO TUGEZE ?! MURABONA INGARUKA ZO GUSHAKA UMUNTU YARIYANDARITSE ?! UYU MUGORE UWAMUNYEREKA NKAMUGIRA INAMA. UMUNTU AKORE AVUNIKE ASHAKISHIRIZA UMURYANGO WE, INKOZI Y’IBIBI IKORE AMAHANO NK’AYA NGO NTINYURWA ?!? YAZASHINZEMO ICUMU CYANGWA INKOTA SE KO ARIBWO YANYURWA !!

    Mugore, ibyo nibyo twese twirirwamo, kubera iyo mpamvu ntawagucira urubanza. Twese dukunda kunyurwa, kandi iyo wanyuzwe(waryohewe) wumva wasubirayo. Ariko iyo urya ibyo utemerewe wirinda kuryoherwa cyane. Ikindi ibyo byokurya biteje akaga kanini ku isi; abakomeye n’aboroheje babiguye hejuru. Inama nakugira ugarukira aho ugejeje utaragera aho unanirwa kwigarura. Ndemera neza ko ingaruka zo kutanyurwa n’umugabo wawe zitangana n’ingaruka zo gushaka kunyurwa. Ariko utubwire niba uri umunyarwandakazi.

    Ubwo nuko uba wahaze ibyo iyo ndushyi aba yashatse ubundi ukamushimira Ku muca inyuma

    Icyagira NGO umugabo wawe abimenye ubundi ujye mubibazo maze nkareba ko umushyukwe uri kurata wakongera kuwugira into byose no uguhaga my dear

    Gusa ushaka wabireka ukamwitura ineza akugirira

    Ariko ubundi kuki udatinya imana.

    Gusambana =Gupfa
    Kunyurwa=Ubuzima
    Ese kuva mubanye ntabwo yigeze akuryohereza?
    Niba byarabayeho biragaraza ko umaze kurengwa n’ibyo uwo mwashakanye akora!
    Garukiraho kandi usenge Imana iguhe agakiza, usabe kuyoborwa n’Umwuka Wera kugira ngo uzabashe no gusaba imbabazi z’icyaha cy’ubusambanyi wakoze.

    Isi yararangiye pe!!!! Inama nakugira rero nukuva kuruwo mugabo w’umusore bitabaye ibyo’bazahagusanga ukiri muri biraryoshye kdi burya ngo akiziritse kumuhoro karemba kawuciye. Ubwo wabikoze ntufatwe rero ushatse urekere aho

    UZIKO URI UMUNTUMUBI UGATINYUKA UKABIVUGA URISHU GAMAMI AHUBWO BARAGUFUNGA INAMA BIVEMO UMUGABO ATARABIMENYA

    niba ushaka kumenya ububi bwibyo
    wakoze ndakwinginze soma iyo mirongo yo mwijambo ly’imana kandi ubewiteguye ningaruka zubuhemu hebreux 13:4 abagaratiya 6:7’8 1korento 6:18ihutire kubibwira u,ugabo wawe kuko uwomusore azabimubwira kandi witegure kwirengera angaruka

    Abagabo mwihangane ntakundi , uzi kuruhira umuntu we ntabimenye ahubwo ngo ntabwo anyurawa daa

    Humura Imana ikunda umunyabyaha ariko ikanga icyaha, nawe ndakugira Inama :
    1.Nyurwa nuwo mwashakanye
    2.Nsaba imbabazi uwo musore
    3.Irinde kubibwira umugabo wawe.
    4.Imibonana ntabwo Ikorwa n’umugabo gusa nawe ujye
    umufasha kdi mubiganireho mu kiganiro.

    Hello madam Inama nakugira nuko akaryoshye kadahora mwitama urabizi nawe. Ndabizineza ko inama ugirwa utazikurikiza ariko nuzajya ujya kubikora ujye utecyereza 2. Ikindi uko uryoherwa ninako uzababara kdi uzicuza cyaneee ikimbabaje nabana uzatera agahinda. Nutabivamo uzicuza cyaneeeee by

    nonese ko wahisemo kuba umusambanyi? reka ngucire umugani. imbeba yakurikiye akaryoshye munsi yibuye ihakura inda yakabati

    IBYO BYOSE BITERWA NUMURENGWE,MBENE UWO MU DAYIMONI YIRUKANNWA NO GUSENGA UKIYIRIZA UBUSA NIBA UDASHOBOYE GUSENGA UKABA UBABAJWE NIBYO UKORA GABANYA QTY YIBIRYO NO KURYA MURI MAKE UMUBIRI WAWE WUHIMISHE KUWIMA IBIRYO

    Ndumva mwese mwamuteye amabuye nk’aho mutazi icyo yavuye iwabo ashaka ku mugabo. ndagira inama abubatse yo kujys baganira kubyo babona bitagenda neza bagafatanya kubishakira umuti ariko kandi mbibutsa ko umunezero w’urugo ubonekera mu buriri ibindi bikaza byuzizaho. Mugabo nawe mgore ibyo mubizirikane cyane. None rero madame njye ndakugira inama yo kuganira n’umugabo wawe ukamubwira ko umwifuza ukamubura akajya agushakira umwanya nka 2 mu cyumweru akakuryohereza nusanga kandi akomeza kukubip uzahamagare 0788449901/ 0728449902 abo nibo bamvuriye umugabo. Erega ubwo mamwe mwese mucika intege n’abikinishije ndabarangiye. Abagore namwe ntimuhatangwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa