skol
fortebet

Mbigenze nte ?Naciye inyuma umugabo wanjye ndyamana n’umuhungu uzi icyo gukora none kumwikuramo byananiye

Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 utifuje ko amazina ye atangazwa yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga umuryango.rw aho afite ikibazo cyo kuba yaraciye inyuma umugabo we akaryamana n’umusore avuga ko ashoboye akazi none akaba agiye kumwibagiza umugabo we.

Sponsored Ad

.Umusore twaryamanye kumwikuramo byananiye
.Umugabo wanjye ntiyita ku gikorwa cyo gutera akabariro.
.Umusore twaryamanye agiye kunyibagiza umugabo wanjye

Mu gutangira atubwira uko byagenze uyu mugore yagize ati “ Ubundi ubusanzwe umugabo wanjye tumaze kubyarana abana 3 afite imyaka 42 ariko kuva twatangira kubana sindabona na rimwe aha agaciro cyane igikorwa cyo gutera akabariro, afite akazi akora ku buryo ataha nka saa tatu z’ijoro yananiwe agatinzwa no gufata amafunguro ubundi agahita yiryamira.

Umugabo wanjye nta munsi n’umwe ajya yiha wo kuruhuka ahora mu kazi, n’iyo duteye akabariro ni nko kubipa( agahe gato) ubundi agahita agwa agacuho kubera umunaniro avana mu kazi, Mpora nifuza gukora imibonano mpuzabitsina ngashira ipfa ariko narabibuze kandi mfite umugabo. Gusa urukundo rwo rurahari kandi nta kintu adakora ngo yite ku muryango.

Nyirabayazana rero ni umusore duheruka kuryamana kubera numvaga nifuza gukora imibonano mpuzabitsina nkayihaga, Uwo musore yabinkoreye neza ku buryo byanteye ibyishimo bidasanzwe kuri uwo munsi, naratashye mu rugo nkajya nisekesha ubusa ku buryo abo tubana bambazaga icyo ndi guseka nkakibura nyamara ibitekerezo byanjye byari byibereye ku bihe byiza nagiranye n’uwo musore.

Uwo musore tujya kuryamana natekerezaga ko ari rimwe risa bitazongera kubaho, nyamara kugeza ubu tumaze kuryamana inshuro 4, kandi rwose ampora mu ntekerezo ku buryo kumwibagirwa byananiye,buri gihe nsigaye numva najya kumwirebera akandyohereza, umugabo wanjye nawe akomeje kumbaza impamvu asigaye abona mfite akanyamuneza nkabura icyo musubiza.

Ndi kwibaza uko bizagenda umugabo wanjye nabimenya, nonese nemere ngume hamwe njye nkomeza nifuze gutera akabariro mfite umugabo ? uwo musore nerure muhakanire kandi ankemurira ikibazo umugabo atankemurira? Nayobewe icyo nakora mungire inama”.

Ibitekerezo

  • Mesa kamwe mupenda tuwili kamoja kali muponyoka

    yewe uwo musore ndamwemeye muhate indya ariko muzanaganire n’umugabo urebe ko nawe yabitunganya. ikindi winde kuzotahukana akarambaraye: inda y’umusore cg SIDA

    Umva mwana ibyo bibazo nibyo bigiye kudusenyera ingo muri iki gihe umugabo agira ngo muteye akabariro agahita arangiza ukarango ntanicyo mwakoze nanjye nuko nubwo ntarabitekereza kumuca inyuma ariko nabaye nkigiti nsigaye numva ntanabishaka rwose

    Mba numero yawe

    Umuhungu uzi icyogukora? Gakorwe mumaso warutwewe. Njye ubwo uba undakaje. Uratinyuka ukazana ibintu nkibyo byubuswa usuzuguza umugabo wawe nta soni? Njye mpuye nawe nagukubita mubyiciro arinako nkukurura amatwi. Ibyo nibintu uza kugishaho inama? Ujya kujyayo se kuki utabanje hano ngo utubwire ko ugiye kumuca inyuma ngo tukugire inama? Ugire amahirwe sinzahure nawe kuko nagukubita nkwicariye.

    Mukomezanye nubundi ko ntamahoro yabanyabyaha, mujyane nuwo musore rwose,nubundi umugabo wawe ninzirakarengane

    Mujye mureka gutuka abantu! ahubwo mukebure abatubahiriza inshingano zabo. Mugabo udatekereza gushimisha umugore wawe uba uziko azashimishwa na nde? ntabuzima se abagore bagira?Iyo ngeso ireze di abagabo benshi niko babaye nkeka ko ari nayo mpamvu ingo z,ubu zitagifashe.Bagabo mucunge neza naho ubundi byaradogereye.

    ncut ivy bibho je mbna wokwegra umugab wawe ukamubwir akarek guh umwany munini akaz arik akarnka umwany wokukuba haf kand niyab agukunda azobikor ham umuhung naw murek umubwir kufis umugab. kuk agufash vyob bibi.

    Nanjye uwanjye nzamuca inyuma.Biri mu bitekerezo no mu migambi.
    Umuntu ntaguha umwanya,ngo ni akazi ka buri munsi umwaka umwe ugashira ibiri itanu...umuntu akubwira cheri cg Ndagukunda ari uko mubanje gutongana.
    Igitangaje ni uko abona umwanya wo kujya Kuri chatt.
    Kuba umuntu aguha amafaranga ntibihagije.Mbona Abafite uko babayeho biciriritse bubahana kurusha abagabo bitwa ngo barakize.

    Nzamuca inyuma Kandi nzabanza mbimubwire.Nako ntiyumva mpora mbivuga buri munsi akigira ntibindeba.

    muvandimwe nkunda guca inyuma uwo mwashakanye sibyiza
    Fata umwanya uga nirize umugabo nta cyo umukinze umubwire uko bikumerera ko uba umushaka. nawe azisubiraho
    Nonese ntabihe byiza mwagiranye ungera ubitekerezeho bizagutera kumukunda

    Ujye ukomeza unyuzemo nkarimwe mu minsi 2 niba umugabo wawe ahora mu kazi ,Urebe uwo musore agucyemurire icyo kibazo,Ariko nawe ntuzabe umwana uzakore kuburyo umugabo wwe atazabimenya.

    umva bibaho ahubwo wowe uwo musore muzipimishe mumenye uko muhagaze ubundi umuhate urubariro NB:Ark nanjye ndifuza umuntu twajya twikorera gahunda kd ndiyizeye KBS!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa