skol
fortebet

Menya icyo kurota ukora imibonano mpuzabitsina bisobanura kuri wowe

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi bajya bibaza impamvu iyo baryamye barota bakora imibonano mpuzabitsina nyamara ntibamenye muby’ukuri ikiba kibyihishe inyuma. Igitabo LOVE SPELLS cyanditswe na Marianne Vicelich kivuga ko ushobora kurota ukora imibonano mpuzabitsina bitewe n’ibyo uba wiriwemo ahanini usanga biba byiganjemo ibiganiro by’imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Rimwe na rimwe hari igihe ushobora kurota ukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi wawe mwatandukanye kandi nyamara mutarigeze mukorana icyo gikorwa mu gihe mwari mukiri kumwe (mugikundana) ariko nyuma ukisanga warose mukorana imibonano mpuzabitsina, aha bisobanura ko mushobora kuba mugiye gusubirana mukongera gukundana.

Hari n’abandi barota bari gukorana imibonano mpuzabitsina n’icyamamare runaka. Aha biba bisobanuye ko uba waramuhariye igice kinini cy’ibitekerezo byawe kandi akenshi uba umutekerezaho ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina bityo waryama akakugaruka mu ndoto ukisanga uri gukorana icyo gikorwa na we mu nzozi wabyuka ukamubura.

Ushobora nanone kurota ukorana imibonano mpuzabitsina n’umukoresha wawe. Ibi biba byerekana ko utiyizeye mu mwanya urimo w’akazi ahubwo ukaba uhora utekereza ko nuramuka ukoranye imibonano mpuzabitsina n’umukoresha wawe ari bwo uzumva utuje kuko wumva ko atakwirukana kandi mukorana imibonano.

Iki gitabo kandi kivuga ko hari ubwo ushobora kurota uryamanye n’umukoresha wawe kuko ushaka kuzamurwa mu ntera kandi ukabona nta kindi bizaturukaho uretse kuryamana na we.

Kurota ukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mukundana, byo bisobanuye ko wakuruwe na we akagutwara intekerezo (attraction) kubera ko wamukunze bidasanzwe ariko kwigarura bikaba byarakunaniye ukagera n’aho utangira kujya urota muri gukorana imibonano mpuzabitsina

Inzozi ni kimwe mu bintu biranga umuntu mu buzima bwe bwa buri munsi, gusa ibyo turota biba bitandukanye bitewe ahanini n’ibyatubayeho mu munsi uba warangiye cyangwa nibyabaye mu minsi myinsi yashize. Ni byiza rero ko dusobanukirwa n’ibyo tuba twarose kuko akenshi biba bifite ubusobanuro.

Ibitekerezo

  • kurotase uryamanye numuntu mutakundana gusa umubona biraho ntacyindi kiraho

    Kurota urongora umukobwa mutajya muvugana wee
    Ashobora nokuba atakuzi bisobanuye iki?
    Kurota umuntu utazi ashaka kugutemesha umuhoro ukirukanka ukamusiga byo bishatse kuvuga iki?/numudusobanurire nibinashoboka muduhamagare

    Kurota urongora umukobwa mutajya muvugana wee
    Ashobora nokuba atakuzi bisobanuye iki?
    Kurota umuntu utazi ashaka kugutemesha umuhoro ukirukanka ukamusiga byo bishatse kuvuga iki?/numudusobanurire nibinashoboka muduhamagare

    ndumv murabahanga cyane none umuntu yobyfatamo gt mugir ibaye arikumw nuwakunda?

    Kbx murabambere. .gs munsobanuririre kurota babarahuye bisobanura iki?

    Narinziko kurota uryamanye nuwo ukunda muba mutazabana

    mumbwire kurota ingona ishaka kukurya bivugiki

    Munsobanurire kurota usambana n’umurambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa