Kigali

Menya impamvu ngo yaba ituma abagore banga cyane udukingirizo kurusha abagabo

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 21 May 2018 Yasuwe: 5578

Agakingirizo kari mu bintu by’ibanze bifasha abakundana gukora imibonano mpuzabitsina kwirinda indwara zinyuranye ndetse no kuba baterana inda zitateganyijwe, ariko rimwe na rimwe usanga hari abaore / abakobwa banga gukoresha agakingirizo kubera ko kagabanya uburyohe mu gihe cyo guhuza igitsina.

Bitewe n’uburyo benshi mu bagabo usanga banga gukoresha agakingirizo, bakunze gufata abakunzi babo bakabajyana kwa muganga kugira ngo babasuzume indwara zishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina hanyuma bakajya batera akabariro ntacyo bikanga.

Burya nubwo abagabo badakunda gukoresha agakingirizo, abahanga mu bushakashatsi batahuye ko abagore banga cyane gukoresha agakingirizo kurusha uko abagabo babyanga.

Izi ni zimwe mu mpamvu zigaragaza uburyo abagore benshi badakunda gukoresha agakingirizo kurusha abagabo. Agakingirizo gatuma abagore benshi batiyumvamo neza igikorwa barimo gukora. Iyo ugiye gutera akabariro ukabanza kwambara agakingirizo bitwara iminota ishobora gutuma ubushake umugore yari afite bugabanyuka cyane, ikindi kandi uburyo ivugamo iyo uri kuyikoresha ntago bishimisha abagore.

1. Agakingirizo gatuma abagore batabona abana.

Abagore benshi usanga batera akabariro bashaka kubyara umwana, ibi bigatuma iyo umugore abonye umugabo agiye kwambara agakingirizo akora uko ashoboye kugira ngo ntibakoreshe agakingirizo.

2. Agakingirizo kagabanya ubushake ku mpande zombi

Burya iyo ukoresheje agakingirizo ntuzibwire ko umugore yanyuzwe cyane kuko nubwo agerageza kugaragaza ibyishimo, ntago aba yishimye ijana ku ijana, si umugore gusa kandi kuko no ku mugabo ntago abasha kubona ibyishimo byose nkuko yabyifuzaga.

3. Agakingirizo iyo gacitse bigira ingaruka ku mugore

Hari igihe iyo abantu barimo gutera akabariro usanga agakingirizo gacitse, ibi iyo bibayeho bigira ingaruka zikomeye cyane mu gitsina cy’umugore kuko akenshi iyo icitse bishobora kuba byatewe n’ubushyuhe budasanzwe bugira ingaruka nyuma yo gutera akabariro.

4.Agakingirizo kagabanya umurego w’igitsina

Iyo umugabo yambaye agakingirizo bituma igitsina cye kitagira umurego wo mu rwego rwo hejuru, ibi bikaba byagira ingaruka mu kudashimisha umukunzi we uko bikwiye.

5.Umwuka w’agakingirizo ntago abagore bawukunda

Akenshi usanga abagore banga kumva umuhumuro w’agakingirizo nubwo abazikora bagerageza bagashyiramo imihumuro inyuranye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore impamvu umugore ashobora kurira mu gihe cyo gutera akabariro

Ese kurira cyangwa gutaka k’umugore mu gihe cyo gutera akabariro biterwa...
14 August 2018 Yasuwe: 2886 0

Umukobwa wa Obama yagaragaye mu Bwongereza ari mu rukundo n’...

Maria Obama , umukobwa wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze...
14 August 2018 Yasuwe: 3225 0

Kwambara impenure ngo byongerera ubwiza abakobwa n’abagore cyangwa zibatesha...

Uko iterambere ryihuta niko abakobwa n’abagore barushaho gukaza umurego wo...
14 August 2018 Yasuwe: 2117 2

Mukobwa kugirango ugire imiterere myiza y’amabuno bishobora guterwa n’ibintu...

iba uri umukobwa/umugore ukaba wifuza kumenya uko wahindura imiterere...
13 August 2018 Yasuwe: 5618 0

Abagabo bafite ibitsina bigoramye ngo bafite ibyago byinshi birimo uburwayi...

Kugorama kw’igitsina cy’umugabo, abagabo kugira igitsina kigoramye aribyo...
13 August 2018 Yasuwe: 2126 0

Dore amwe mu mabanga y’imyitwarire abagore bubatse bakwigira ku...

N’ubwo uburaya abantu babufata nk’ikintu kigayitse ariko hari amabanga aba...
12 August 2018 Yasuwe: 6676 0