skol
fortebet

Menya imvugo zitandukanye zikoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe ruvuga k’ugukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo

Yanditswe: Sunday 25, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Benshi mu rubyiruko rutandukanye cyane cyane urutuye mu mujyi wa Kigali, mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro,na Gasabo, rwemeza ko ijambo “Kumanuka Kizimbabwe”, rurikoresha rushaka kuvuga ikorwa ry’imibonano nta gakingirizo.

Sponsored Ad

Kumanuka kizimbabwe, ni imwe mu mvugo itari nshya cyane, ariko isa n’iharawe n’uru rubyiruko rw’ubu, cyane cyane urw’abasore, aho iri jambo rurikoresha rushaka kuvuga igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina idakingiye, iyo ruri mu biganiro n’urungano.

Benshi mu rubyiruko rutandukanye cyane cyane urutuye mu mujyi wa Kigali, mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro,na Gasabo, rwemeza ko ijambo “Kumanuka Kizimbabwe”, rurikoresha rushaka kuvuga ikorwa ry’imibonano nta gakingirizo.

Kumanuka kizimbabwe, ni imwe mu mvugo itari nshya cyane, ariko isa n’iharawe n’uru rubyiruko rw’ubu, cyane cyane urw’abasore, aho iri jambo rurikoresha rushaka kuvuga igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina idakingiye, iyo ruri mu biganiro n’urungano.

Kizito Alain, utuye mu Biryogo yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mvugo yumvise bavuga ko yakomotse ku banyazimbabwe bigeze kuba bari mu Rwanda bakunda inkumi cyane, bakanazisambanya.

Yagize ati: “Imvugo Kumanuka kizimbabwe aho yaturutse ku bwanjye ni uko nzi ko ngo hari abanyazimbabwe bigeze kuza mu Rwanda mu mwaka wa 2002 bakunda abakobwa cyane, ku buryo n’iyo bakoranaga imibonano nta dukingirizo bakoreshaga kuko nyuma byaje kugaragara ko babateye amada cyane maze iryo jambo riba ariho rituruka ndetse ritangira gukoreshwa cyane no kwamamara.”

Kanamugire Jean claude, nawe avuga ko iri jambo kumanuka kizimbabwe ari kimwe n’imvugo “kumanukira aho” , zose zikaba ari amwe mu marenga urubyiruko rw’abahungu rukoresha rushaka kuvuga ko hakozwe imibonano idakingiye.

Yakomeje atanga ingero zimwe muzikunze gukoreshwamo iri jambo agira ati “uramenye urabe atamanutse kizimbabwe kuri uriya mukobwa?” Ubwo ngo umuntu aba yibutsa cyangwa abaza mugenzi we ko yaba yibutse gukoresha agakingirizo n’umukobwa runaka uba utizewe ko ari mutaraga.

Karimu Munyaneza, we atuye mu Biryogo, avuga ko kumanuka kizimbabwe,kurya bango,kutarira bombo mu ishashi, ayo yose ari magambo yose avuga kimwe.

Ati: “Erega hari imvugo nyinshi urubyiruko ruba ruhuriyeho abandi batari rwo batamenya rujye ruganira nta muntu wumva ibyo rushatse kuvuga, kumanuka kizimbabwe rero, impamvu urubyiruko rwabyise rutyo ni uko mbere hari abanyazimbabwe babaga mu Rwanda bakunda abakobwa b’abanyarwandakazi cyane, ndetse benshi muri bo baza kubatera amada, ku buryo ariho iyo mvugo yatangiriye gukoreshwa cyane n’urubyiruko rushaka kuvuga ko hakozwe imibonano nta gakingirizo.”

Gusa n’ubwo aba basore bigamba kuba bazi aho iyi mvugo yavuye, bashobora kuba bafite ukuri cyangwa bibeshya bakanatubeshya kuko hari abandi bavuga ko iyi mvugo ikomoka mu myaka ya za 1998, aho ngo mu ntambara ya kabiri ya Congo, hajemo abaparakomando b’abanyazimbabwe bashoboraga kumanuka bava mu ndege nta mitaka bakoresheje ahubwo bakoresha imirunga, kandi ngo bakaba bari indwanyi cyane.

Bivugwa kwinshi, hari ababyitirira intambara

Ibyo byose ni ibiba bivugwa ntawibuka neza uwazanye imvugo bwa mbere n’icyo yayikomojeho, kandi wareba ugasanga zaramamaye cyane hafi ndetse mu gihugu hose, cyane cyane mu bice by’imijyi, ku buryo biba nka za nsigamigani za kera.

Nadia , umukobwa utuye mu Murenge wa Rwezamenyo we yabwiye IGIHE ko imvugo kumanuka kizimbabwe n’ubwo ikunze gukoreshwa n’abasore bitwaje ko ariyo ivugitse neza, ngo kuri we abona iba isebya abakobwa, cyane bitewe n’uko ubwo abakobwa baba bafashwe nk’aho bo nta ruhare bagira mu mibonano ahubwo ari nk’ibikoresho bikorerwaho igikorwa bikarangira, uko yaba ari kose.

Yagize ati: “Njye iyo numvise umuhungu avuga cyangwa abaza undi ngo wamanutse kizimbabwe, ako kanya numva aba ashatse kugaragaza ko niba yakoze iyo mibonano atambaye agakingirizo ashobora kuba yanduye SIDA, kuko bigaragaza ko uwo mukobwa bayikoranye nta kizere na mba yagakwiye guhabwa, cyangwa we adatekereza".

Kurira bombo mu ishashi byo si bishya cyane

Gusa uretse ijambo kumanuka kizimbabwe rikoreshwa cyane n’urubiruko rw’ubu rushaka kuvuga ikorwa ry’imibonano idakingiye,hari n’andi magambo rukunze gukoresha nayo afite ibisobanuro nk’iby’ijambo “kumanuka kizimbabwe” ariyo ,kumanukira aho ,kurya bango,kutarira bombo mu ishashi, n’izindi bitewe n’agace cyangwa akarere.

Kimwe no kumanuka kizimbabwe, hari n’imvugo yiswe kurira bombo mu ishashi, gusa yo ikaba ari iya kera nayo mu myaka ya za 90, aho yamamajwe n’ikinamico ryarimo Sebanani ahakanira umuntu ko we rwose nta mpamvu na mba yarira bombo mu ishashi abigereranya no gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye.

Ibitekerezo

  • Oya rwose sibyo. Kumanuka ki Zimbabwe n’imvigo yaturutse ku ntabara urwanda rwarwanye mûri Congo nyuma y’ihirikwa rya Mobutu,abenshi buta Congo ya 2.
    Icyo gihe rero RDF yagabye ibitero bikomeye I shaka guhirika Kabila père maze uyu nawe yitabaza igihugu cya Zimbabwe.
    Abasoda ba Zimbabwe rero baramanutse bakubita ingabo z’urwanda barazimenesha ndetse zimwe zitatanira mu I shyamba rya KITONA bazigoterayo ariko abanyamerika bakora négociation n’a ba Zimbabwe kugirango bazihe I nzira aribwo hoherejwe indege ijya kuzihungisha.
    Imvugo Kumanuka ki Zimbabwe rero naho yaturutse.
    Babona umuntu ukora ububingwa bakavuga ko yamanutse ki Zimbabwe.

    Ubusambanyi muli iyi minsi y’imperuka buteye ubwoba.Nyamara kera,abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari Vierge.Ubutinganyi nabwo bureze hose ku isi.Ndetse abantu basigaye bajya kurarana na Robots muli Hotel,babanje kwishyura.Muli November 2018,muli Japan,umugabo yakoze ubukwe na Robot,atumira abantu,akoresha ubukwe buhambaye.Kuba abantu batabona ko turi mu misni y’imperuka Bible ivuga,ni ikibazo.imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa