skol
fortebet

Menya inzozi abagore batwite bakunda kurota n’ubusobanuro bwazo

Yanditswe: Friday 05, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Igihe abagore batwite birasanzwe kugira inzozi zidasanzwe, rimwe na rimwe ziteye ubwoba muri rusange zikaba ziterwa n’ihindagurika ry’imisemburo, zikabangamira abantu gusinzinzira nkuko bigaragara mu bushakashatsi bwayobowe na Jessica Carrasco, Canada.

Sponsored Ad

Journal Sleep Medicine ikaba igaragaza urutonde rwa zimwe mu nzozi muri rusange abagore bahura na zo n’ibisobanuro byazo.

1. Amazi

Inzozi ntabwo ziza ngo zitwitureho gutyo gusa, abantu baba babigizemo uruhare. Kurota amazi birasanzwe mu minsi ya mbere yo gutwita. Rero kurota ibintu bijyanye n’ibisukika cyangwa amazi muri rusange izi nzozi zikaba zisobanuye amarangamutima n’ibyiyumviro.

Igihe mu nzozi ubona amazi yanduye biba bisobanuye ko utizeye kubona umwana. Naho urota akabona umuyaga mu nzozi nka Tsunami uhuha ku nkombe biba bisobanuye ko hari impinduka y’amarangamutima ije mu buzima bwe.

Kwifata amafoto

Igihe umugore w’abana 2, Erin Kuhn wo muri Canada yari atwite umwana wa kabiri yarotaga ari kwifata amafoto umwana we w’umukobwa arimo gukina hafi ye.

Kurota wifata amafoto bikaba bisobanuye ko uri kugerageza kugira imyumvire y’icyo uri guharanira kubona.

Umwana agitangira kwirema

Igihe abagore batwite bagize inzozi babona umwana yirema bisobanura ubuhanga n’umwimere.

Gufata urugendo

Kurota ibijyanye n’urugendo rurerure ugiye gutangira. Igihe ugenda buhoro bisobanuye ko inda yawe izagenda ikura buhoro buhoro n’aho igihe urota wiruka bikaba bisobanuye ko wamaze kumenya ko uri umubyeyi.

Kugendera mu modoka bisobanuye ko ufite intego z’umwuga wawe. Naho kugendera mu indege bigasonura ko ufite ibitekerezo by’uko uzarera umwana wawe.

Igitsina cy’umwana

Iyo urota inzozi zijyanye n’igitsina umwana wawe azaba afite ntukabitindeho cyane. Bisobanura ko hari amahirwe mu buzima bwawe yo guteza imbere imyumvire yawe bwite.

Kubyara

Igihe urota urimo kubyara bisobanuye ko utabifitiye ubwoba na mba. Bisobanuye kandi ko hari impano ugiye kwibaruka.

Inyamatswa nto n’udusimba

Birasanzwe abagore batwite korota babyara nk’agasimba gato. Bene izi nzozi zisobanuye imbaraga z’urukundo rudasanzwe uteganya kuzabona ku mwana wawe.

Kwibagirwa umwana

Igihe umugore arota yibagiriwe umwana we ahantu runaka bisobanura ko aba atekereza ikintu azareka amaze kwibaruka umwana.

Kubyara umwana utuzuye

Kurota ibijyanjye no kubyara umwana utuzuye ufite ubusembwa bigasobanura uburyo umubyeyi azita ku mwana we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa