skol
fortebet

Menya uko wabona urushako wifuje kuva kera

Yanditswe: Wednesday 23, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mbere yo gushakira hanze ibisubizo by’uko wagura urushako wifuje ,ukwiriye kubanza kumenya niba koko inzira urimo kunyuramo ishobora kukugeza ku ndoto z’urushako wifuza. Iyi ishobora kuba Intekerezo zawe
Intekerezo ni iki ?
Intekerezo ni ibitekerezo bitandukanye,imyizerere,uko ubona ibintu,uko ufata ibintu ndetse n’uko ubyitaho.Ukwiriye kubitekerezaho mbere y’ibindi byose,Ukibaza impamvu utarimo gutekereza gutangira ubucuruzi nk’abandi cyangwa se indi ntego y’ubuzima bwawe ?
Si igihe cyangwa (...)

Sponsored Ad

Mbere yo gushakira hanze ibisubizo by’uko wagura urushako wifuje ,ukwiriye kubanza kumenya niba koko inzira urimo kunyuramo ishobora kukugeza ku ndoto z’urushako wifuza. Iyi ishobora kuba Intekerezo zawe

Intekerezo ni iki ?

Intekerezo ni ibitekerezo bitandukanye,imyizerere,uko ubona ibintu,uko ufata ibintu ndetse n’uko ubyitaho.Ukwiriye kubitekerezaho mbere y’ibindi byose,Ukibaza impamvu utarimo gutekereza gutangira ubucuruzi nk’abandi cyangwa se indi ntego y’ubuzima bwawe ?

Si igihe cyangwa amafaranga

Kugera ku rushako rwiza ntibisaba igihe kinini cyngwa gito kandi ntirusaba amafaranga menshi cyangwa make,Ukwiriye kumenya ko ibi bitaza ku mwanya w’imbere nubwo bikenewe.

Uko witwara kuwo mukundana

uko witwara kuwo mukundana bifite akamaro kanini mu kubaka ubucuti burambye . ubushakashatsi bwagaragaje ko umubano mwiza ari igikorwa cya buri muntu ku giti cye atari igikorwa cyo mu itsinda.Ukwiriye gutangira kugira intekerezo zihamye,zisobanutse kandi zifite icyerekezo kizima kugira ngo uzashimishwe n’urushako ndetse n’ubuzuma bwawe.

Guhindura imyumvire

kugira ngo uhindure imibanire yawe n’inshuti yawe ,ugomba kubanza guhinduka. umubano wawe na mugenzi wawe ni indorerwamo ikwereka imyumvire ndetse n’intekerezo byawe.Icyo ukunda cyose,icyo wanga mbese ikintu cyose kiguteye ubwoba uzakibonera mu rushako.

Urakenewe cyane kurusha ikindi kintu cyose watekereza.ushobora kugera kugera ku ntego zawe binyuze mu kumenya kuyobora ikiganiro (Communication) gusa bisaba ubushishozi,Niba niba hari ikitari mu mwanya wacyo ukwiriye kukigarura aho kiba kugira ngo ubuzima bw’urugo rwanyu butere imbere.

Niba wifuza kubaho mu byishimo ukwiriye kwirinda guhora uvuga ku bibazo buri gihe kuko bishobora kukubera intandaro yo kuba watakaza ubusabane na mugenzi wawe.Ukwiriye kumenya uko witwara mu bibazo kugira ngo bitakubuza kugera kucyo ushaka.

Ukwiriye kandi kwita kubyo ushoboye..,intekerezo zawe,ibikorwa ndetse n’ibyo wifuza kugerao.Simbuza imyumvire ya kera ibishya wite gusa ku rukundo .Kwibabariza mugenzi wawe ni inzira imwe rukumbi ishobora kukugeza ku munezero w’ibihe byose.

Nubasha kugenzura intekerezo/imyumvire yawe,uzabasha gukunda uwo mubana kandi nawe azabigukorera. uzahirirwa n’urushako kandi uzaba mu munezero kandi uzitabwaho.

Imyitwarire yawe igira uruhare rukomeye kuwo mubana.Niba uhindagurika nk’igicu,haba mu mivugire ndetse n’imikorere,umukunzi wawe ntabwo azakwihanganira kandi muzahora muhanganye. Ukwiriye rero kubyirinda kugira ngo ubone urushako wifuje kandi rwuje amahoro n’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa