Kigali

Mfite umukunzi nkunda cyane undi musore w’inshuti yanjye ku buryo ntagishaka uwo dukundana- NKORE IKI?

Urukundo   Yanditswe na: NSHIMIYIMANA Janvier 2 February 2018 Yasuwe: 2884

Muraho, Nitwa Umulisa(Izina twamuhaye) Ntuye mu karere ka Muhanga ndi umukobwa w’imyaka 19 ubaho mu buzima bworoheje. Nahuye n’umuhungu duhuriye muri fete yo ku kigo cy’amashuri yizeho mbona ni umusore mwiza wisanzura mbese uko yafatwaga nabo bari basanzwe baziranye mbyangaragarije ko ari umusore w’igikundiro bintera amatsiko yo kumumenyaho byinshi.

Ntiyambereye umwana mubi namusabye ko twaba inshuti yemwe mwaka na nomero ya telefone arankundira arayimpa. Nkajya muhamagara nawe agacishamo rimwe na rimwe akampamagara tukaganira nkumva ndanyuzwe pee! Ni umusore uzi kuganira cyane kabone nubwo ntacyo nabaga mfite cyo kumubwira we yishakagamo uburyo bwose azana ikiganiro kugirango anezeze.

Iminsi yaje kugenda yicuma twibaniyeho muri ubwo buryo nka mushiki na musaza ndetse nta nakimwe namuhishaga yajyaga anangira inama z’uko nzajya nitwara imbere y’umukunzi wanjye kuko namubwiraga byose yaba yambabaje cyangwa namenye ko akundana n’abandi bakobwa maze akangira inama zikamfasha sintandukire cyangwa ngo mpubukire umwanzuro ngiye gufata.

Uko kunyitaho cyane byaje kurangira uwo musore mukunze cyane kuburyo niyo mutekerejeho amarira anzenga mu maso nkanarira. Iyo mbona uwo musore mba mbona atankwiriye kuko sindi ku rugero rwe pee yemwe n’uko mubona mba mbona atankunda urukundo rwa Boy friend na Girl friend kandi yambwiye ko nta mukunzi afite. Kubera kumutekereza cyane nsigaye mburira umwanya uwo nita ko dukundana. Ntere intwambwe ya mbere mbwire uwo musore ko mukunda cyangwa mbyihorere? Gusa ntinyako yampakanira siniyakire kuko ndamukunda cyanee!
Ni mungire inama ndabinginze. Murakoze

Author : NSHIMIYIMANA Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Nitwa Habumugisha Brando Ibyo Byambayeho Gusa Woe Icyo Wakora Ni Ukumugaragariza Ko Ufite Uwo Ukunda Kumurenza Kandi Umubwire Ngo Ashake Undi Ko Woe Utari Uwiwe Niko Byumva

    Nitwa Habumugisha Brando Umva Mubwire Ko Utakiri Uwe Kuko Wamaze Kuba Uwabandi Mubwire Ashaka Abandi Kuko Woe Bitashoboka Niko byumva Murakoze

    5 months ago
  • chat_bubble ENOCK"B J'B

    Bimubwir wasanga naw yagukund ugasang yabur ah abiher.ark kuk wob ubitangiy yonezerw ugasang aravyemey pee!

    5 months ago
  • chat_bubble KAMALI

    Inama nkugira,mureke.Ibyo urimo babyita Idylle itazagira aho ikugeza.Wowe urashaka ko agukunda by force.Uzi uko bizagenda?Kubera ko abakobwa mugira intege nke (emotional/sentimental),azakwereka ko agukunda,nyamara yishakira ko muryamana gusa.Nibirangira azaguta! Uzicuza ibyo wakoze.Bakobwa,mujye mwirinda ibi bya Boyfriend/Girlfriend kuko 98% bijyana ku busambanyi,ntimuzarongorane.Kandi imana itubuza gusambana,nubwo musigaye mubyita "gukundana".
    Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

    2 February

Inzindi nkuru

Impeta Wiz Khalifa yambitse Amber Rose irimo guhigwa bukware

Inzego z’umutekano Leta ya Los Angeres muri Amerika zakwiye imishwaro...
18 September 2018 Yasuwe: 1727 0

Dore ibintu 10 byatera umugore kugusuzugura mu gihe muteye akabariro bwa...

Mu bintu byatuma umugore asuzugura mu gihe muteye akabariro bwa mbere...
18 September 2018 Yasuwe: 3072 0

Niba uziko gutereta inkumi byakwihishe dore inama zabigufashamo ubutaha...

Gutangira kuganiriza inkumi ku basore bamwe bimeze nko kugenda mu muriro,...
15 September 2018 Yasuwe: 3187 0

Dore uko watereta inkumi ukayemeza kandi muhuye bwa mbere mukubaka urukundo...

Hari abahungu bamwe na bamwe bijya bisa n’aho bibagora cyane kuba babasha...
15 September 2018 Yasuwe: 3350 0

Reba urutonde rw’ibintu 7 bisigaye bizonga cyane abakobwa mu...

Umukobwa uwo ariwe wese iyo agiye mu rukundo aba asa n’utuye umutwaro wari...
14 September 2018 Yasuwe: 4980 0

Reba ibintu 14 wakorera umugore utwite

Rimwe na rimwe usanga mu muryango hari igihe umugore utwite umuntu abura...
13 September 2018 Yasuwe: 2935 0