skol
fortebet

Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakoze ubukwe bwanatashywe na Dr Frank Habineza bari bahanganye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu mwaka wa 2017, ku mwanya yari ahataniye na Perezida Paul Kagame na Dr Frank Habineza,yakoze ubukwe.

Sponsored Ad

Ubu bukwe bwa Philippe w’imyaka 48 y’amavuko, bwabaye ku Cyumweru taliki 15 Nzeri 2019, Dr Frank Habineza bahatanye mu matora nawe akaba yari mu babutashye.

Mu masaha ya mugitondo cyo ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019 nibwo Mpayimana Philippe yagiye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, agasaba akanakwa umugore we Uwamahoro Jacqueline basanzwe babana ndetse banafitanye abana babiri. Muri iyi mihango yo gusaba no gukwa hagaragayemo udushya dutandukanye.

Mu byatunguranye harimo kuba Mpayimana yarakoye umugore we inka y’imbyeyi iri kumwe n’inyana yayo, akaba yaranatangaje ko we adashyigikiye ibisigaye bikorwa na benshi muri iki gihe byo gukwa amafaranga.

Ikindi cyatunguye abantu ni uko muri ibi biriro, Mpayimana yahaye nyirabukwe impano ya televiziyo igezweho (Flat Screen).

Gufata irembo byari byarabaye mu kwezi k’Ukuboza 2014, ndetse tariki 6 Ukuboza 2014 nibwo basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda mu murenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali.

Mpayimana Philippe yari yaratandukanye byemewe n’amategeko n’umugore wa mbere bashakanye, amakuru atugeraho akaba ashimangira ko babonye gatanya mu mwaka wa 2012.



Dr Frank Habineza wahataniye umwanya wa Perezida mu gihe kimwe na Mpayimana





Ibitekerezo

  • Ndabona bombi bakuze cyane.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    Hello, ugerageze witware neza nkumunyarwandakazi kuryamana nabagabo benshi urenze umwe sibyo,nawe mwarushinze,none urakira kubera cash amaherezo ni ayahe? Niba Uwiteka yarakuremye neza ntugomba kwiyandarika,menye oya.

    Hello, ugerageze witware neza nkumunyarwandakazi kuryamana nabagabo benshi urenze umwe sibyo,nawe mwarushinze,none urakira kubera cash amaherezo ni ayahe? Niba Uwiteka yarakuremye neza ntugomba kwiyandarika,menye oya.

    Hello, ugerageze witware neza nkumunyarwandakazi kuryamana nabagabo benshi urenze umwe sibyo,nawe mwarushinze,none urakira kubera cash amaherezo ni ayahe? Niba Uwiteka yarakuremye neza ntugomba kwiyandarika,menye oya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa