skol
fortebet

Mu nyandiko yuzuye amarangamutima,n’agahinda kenshi Kalisa wavukanye agakoko gatera SIDA yatwandikiye yifuza ko twamubera umuranga (ARASHAKA UMUKUNZI)

Yanditswe: Sunday 18, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umusomyi w’ikinyamakuru umuryango.rw mu nyandiko yuzuye amarangamutima n’agahinda kenshi,abicishije kuri E-mail yatwandikiye yifuza ko twamubera umuranga k’umukobwa baba bahuje ikibazo maze tukabahuza.
Umusomyi wacu wifuje ko twakoresha izina rya Kalisa,yatwandikiye agira ati:
Muraho,muburyo bw’umutekano wanjye ndakoresha amazina Kalisa, mukuri abasoma iyi nkuru bayumve nk’ukuri kandi nk’imvamutima zanjye, mfite imyaka 26, narangije kwiga secondary , mfite akazi kampemba amafaranga atari menshi (...)

Sponsored Ad

Umusomyi w’ikinyamakuru umuryango.rw mu nyandiko yuzuye amarangamutima n’agahinda kenshi,abicishije kuri E-mail yatwandikiye yifuza ko twamubera umuranga k’umukobwa baba bahuje ikibazo maze tukabahuza.

Umusomyi wacu wifuje ko twakoresha izina rya Kalisa,yatwandikiye agira ati:

Muraho,muburyo bw’umutekano wanjye ndakoresha amazina Kalisa, mukuri abasoma iyi nkuru bayumve nk’ukuri kandi nk’imvamutima zanjye, mfite imyaka 26, narangije kwiga secondary , mfite akazi kampemba amafaranga atari menshi gusa sinamake yo gupfa ubusa,mfite 1,72 cm , ndi imibiri yombi , icyo nshaka gusaba ni umukunzi duhuje.

Mukuri navukanye virus itera Sida, mu mikurire yanjye ngeze aha ntarifuza kugira uwo mpemukira ngo mwanduze kuko ntacyo byamarira , nanditse aha nsaba umukunzi duhuje ikibazo kuko natwe twabana tukabyara kandi tukishima , akaba yujuje ibi bikurikira:

-Adakunda guhemuka
- Akurikirana Neza gahunda za muganga
- Abaye afite akazi byadufasha
- Abaye yararangije university byaba byiza kuko njye nifuza kuzajya kwiga narashatse rero we yararangije byaba byoroshye.
- Abaye ari imibiri yombi byaba byiza,mukuri azi gukunda bitari ugukina n’amarangamutima.
- Abaye kandi atari munsi ya 23 ans kuzamura.
- Akunda Imana kuko niyo ingejeje aha.
-Utaraheranywe n’agahinda mbese wifitiye icyizere
- Kandi witeguye kwinjira mu rukundo ,

Murakoze kandi abasoma ibi mubyumve nk’ukuri n’imvamutima zanjye, umukobwa wumva ari interested ndasaba ikinyamakuru umuryango hanyuma mukaduhuza mukoresheje Email hanyuma tukazivuganira birenzeho@kalisa murakoze cyane.

Wumva wujuje ibyo Kalisa asaba watwandikira kuri E-mail yacu Vipienternaiment@gmail maze tukabahuza.

NAWE NIBA WIFUZA UMUKUNZI Cg SE HARI UBUHAMYA BW’URUKUNDO WIFUZA GUSANGIZA ABANYARWANDA WATWANDIKIRA KURI E-MAIL IKURIKIRA:[email protected]

Ibitekerezo

  • mana weee ndifuza kuvugana nuwo muntu nkagira inama namuha mbonye nbr ye byamfasha gusa ye guheranywa nagahinda

    Icyonamubwira agumye asenge Imana izamuha umukunzi kd ntiyihebe mu ijuru har Imana

    Icyonamubwira agumye asenge Imana izamuha umukunzi kd ntiyihebe mu ijuru har Imana

    Yooo, gusa Imana imwumve Peuh, ivyo avuga ni ukuri nabo bakunda bagakundwa kdi bakabana mubyishimo njye mbona abafata imiti babaho nk’abandi , mukuri nyagasani amworohereze kdi amugeze ku nzozi

    ndahari njyewe nduhuje icyibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa