skol
fortebet

Mugore: Reba ibimenyetso 22 byakwereka ko umugabo wawe arambiwe kubana nawe

Yanditswe: Thursday 16, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umubano mwiza w’umugore n’umugabo akenshi ukunze kubaho igihe bose bumva bishimanye ntawishisha undi buri kimwe bakigiraho uruhari rungana.

Sponsored Ad

Ariko hari igihe ibyo byose binanirana ugasanga ahari urukundo haje urwango kuburyo amakimbirane n’umwiryane mu rugo usanga aribyo biganje aho kugira ngo harangwemo umutuzo.Ibyo byose kandi bishobora guterwa n’umwe muri bo utitaye ngo ni umugore cyangwa ngo ni umugabo bitewe n’imiterere ya muntu.

Ibi ni ibimenyetso byakwereka umugore ko umugabo we yarambiwe kubana nawe.

1. Iyo muri kumwe aba buri gihe ahugiye kuri telefone acatinga,yikinira udukino
kuri interineti ndetse yihamagarira cyangwa ahamagarwa.

2. Nta munsi numwe yagusaba imbabazi bibaye ko akubabaza cyangwa yaguhemukiye

3. Ntabwo yaguha ubufasha igihe ubumucyeneyeho
4. Ibye byose biba ari ibanga ntabwo yakubwira ubuzima bwe bwose nk’umukunzi we

5. Ntabwo akwitaho nk’uw’agaciro.Agufata nk’uko afata abandi.Mbese uba uri
umuntu usanzwe.

6. Ntabwo yatuma wumva utekanye ahubwo ibyo akora byose ni ibikubangamira.

7. Ibintu byaba bibi cyangwa byiza bikubayeho mu buzima agaragaza ko we ntacyo
bimubwiye.

8. Ntabwo yategura byibura n’akanya na gato ngo mube muri kumwe mwishimanye
kuburyo usanga kumarana nawe umwanya runaka atajya abiha agaciro.

9. Ntabwo yubaha inshuti zawe cyangwa ngo ahe agaciro umuryango wawe
10. Ntabwo ugira uruhari mu gutegura imishinga ye y’ahazaza .

11. Inshuti ze n’umuryango we,nta kintu baba bazi kuri wowe bihagije cyo kuba
mwaba mu kundana.Mbese agerageza kubashisha ko mukundana.

12. Ntabwo akubaha iyo muri kumwe n’umuryango we ndetse n’inshuti ze.

13. Ntabwo yubaha ibintu byose bigufitiye umumaro

14. Nta na rimwe yishimira ko mugirana ikiganiro

15. Ntabwo uba uri kimwe mu byo atekereza bwa mbere

16. Yirinda bikomeye kuba mwakoranaho cyangwa mwakegeranya ibice by’umubiri
wanyu.

17. Buri kintu ukoze cyose kimutera umujinya agahita arakara

18. Akunda kukugereranya n’abandi bagore aho ushobora kumva yijujuta avuga ko.
umugore wa kanaka akurusha kwambara akaberwa n’ibindi byinshi.

19. Ibyo wamubwiye byose abisiga aho wabimubwiriye ntajya abyibuka nagato.

20. Ahora akubwira ko acyeneye umutuzo ndetse n’umwanya uhagije.

21. Ntajya yifuza na rimwe ko mwagirana ubwuzuzanye

22. Ntabwo yarota na rimwe mu buzima bwe yagusohokanye ngo ajye kugushimisha

Gusa nyuma y’ibi byose iyo bikomeje nta gisubizo gifatika cyabonetse,niho usanga hakurijemo kugirirana nabi byeruye mu gihe byabaga mu rwihisho bitagaragarira buri wese.

Aha rero haba hacyenewe ko umwe ashaka uko yajya kure y’undi haba hifashishijwe amategeko cyangwa ubwumvikane hagati yabo bombi kuko iyo bitabaye bityo, birangira umwe ahasize ubuzima.

Ibitekerezo

  • uwanjye byose arabyujuje,kandi tumaranye 36ans

    Yewe najye uwanjye
    ni uko ateye kandi turasazannye bisaba gushinyiriza ngo utababaza abana

    Sha ibi uvuze ahubwo mbona umugore mbana nawe ariwe ubyujuje. Nawe ubwo ashobora kuba ari umugabo pe. Ibyiza abantu bajya barekana Kare gusa abagore banga kurekura ngo bigire mubyabo ubuzima bukomeze.ahaaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa