skol
fortebet

Mukobwa mbere yo gufungurira amaguru yawe igitsinagabo banza umenye ibi

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

skol

Abakobwa bakunze kwihuta kwemerera abahungu gukorana nabo imibonano mpuzabitsina ugasanga barakunda kwirengagiza cyane ingaruka bibagiraho kandi bitagoye kuzikumira zitaraba, ni byiza gutekereza kuri ibi bintu mbere yuko ufungurira umugabo amaguru yawe.

Sponsored Ad

Muhungu, nyuma yigihe kirekire umushaka waramubuze uramubonye,mugeze mu gihe atangira kugukuramo imyenda ndetse akayigukuramo mwese mugeze aho mwumva mwiteguye mugeze mu gihe cyo gutangira igikorwa. Wowe mukobwa banza wibaze ibi bintu by’ingenzi. Mu byukuri uramukunda? Muhungu ndakubwiza ukuri wakunze umwanya we w’ibanga……,kuko wabonye ko afite ikibero kiza,ndakubwiza ukuri ko wikundira gukorakora ikimero cye kiza. Ndabizi ko wikundira uko avuga. None se mugabo mu byukuri uramukunda? Tuvugishe ukuri nyuma yuko muryamana uzakomeza gukunda ikibero cye? Mbese ibaze,uzakomeza gukunda inseko ye?

Mbese mukobwa, mbere y’uko ufungurira umugabo amaguru yawe, ibaze nuramuka usamye, wibaza byagenze bite? Isi yose izakubona buri wese akwibazeho rimwe bange no kugusuhuza. Mbese nyuma y’ibi bibazo waba witeguye kumwemerera ko yinjira ukamubwira uti “yego nditeguye” cyangwa uzasigara wicira imanza unanicuza? Mbese mugabo naramuka aguhamagaye akubwiye ko yasamye uzamubwira gukuramo inda cyangwa kurera ukaba umubyeyi?

Mbese niwemera kurera uzabikora wite ku mwana? Mbese waba witeguye mu mutwe,ndetse n’amafaranga yose asabwa ngo mushyingirwe n’umukobwa ushaka ko muryamana? Ibaze ari ibiri kuba kuri mushiki wawe? Niba byavamo ko muryamana mwanashyingiranwa nta kibazo, akaba umufasha wawe. Ishimishe nta kibazo niba wasubiza neza ibi bintu ariko niba urahita umucika nyuma yo kuryamana ibaze no ku ngaruka zirakurikira.

Ibaze ku mibabaro intimba n’agahinda byakurikira umaze kumuta, mbese biramutse bibaye ku mwana wawe wabyihanganira? Ibaze ku hazaza he,sinkusabye kwibaza muri ako kanya kuko washyushye none Numara gukonja?
Mbese muhungu nuramuka umuteye inda witeguye kubana nawe? Ibuka ko wigaga,ese inzozi zawe urumva bizakorohera kuzigeraho uri umubyeyi ku myaka y’ubuto? Ahazaza hawe, intego zawe n’intumbero byazakorohera kubigeraho? Mbese nugerwaho n’ingaruka z’ubusambanyi uzabigenza ute? Ndahamya ko uzicuza amarira agashoka ku matama yawe, hinduka umunyabwenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa