skol
fortebet

Musore dore ibintu 5 wabwira umukobwa mukundana akagukunda atizigamye

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umubano w’abantu ahanini ukomezwa no kuganira kenshi amagambo ukoreshya mu gihe uganira niyo atuma usubizwa neza cyangwa nabi ariko iyo bigeze ku bakundana ho biba akarusho dore ko ariho amagambo agira igisobanuro gihamye.

Sponsored Ad

Amagambo yo ubwayo yifitemo imbaraga rukuruzi zishobora gukururira umuntu gukunda undi akenshi uzasanga imibanire hafi ya yose yubakiye kumagambo agiye atandukanye abakundana babwirana hagati yabo ari nayo atuma barambana imyaka n’imyaniko.

Urubuga rwa Nigerian Information rwashyize hanze amwe mu magambo wowe musore ushobora kubwira umukobwa w’inzozi zawe maze akakwegurira umutima we wose.

1.N’ukuri mbabarira (uciye bugufi)

Guca bugufi no gusaba imbabazi bifatwa nk’ibyabagore cyane cyane hano muri afurika abagabo bakunze kwihagararaho kabone nubwo byaba bigaragara ko bakosheje ntibemera guca bugufi ngo basabe imbazi.

Ku rundi ruhande abagore bakunda ndetse bakanishimira abagabo babasaba imbabazi ndetse bakemera ko bakosheje .

Mu byukuri umugabo ugira ubutwari akavuga ngo”Ni ukuri mbabarira” aba ateye intambwe idasubira inyuma mumutima wa w’umugore.

2.Uri mwiza cyane ( Umwishimiye)

Ubusanzwe buri muntu yishimira kubona ko hari umwitayeho cyane bikaba akarusho iyo bigeze ku bagore , abagore bakunda umuntu ababwirako ari beza cyane.

Musore wowe wumva ushaka kwigarurira umutima w’umukoba mubwire ko ari mwiza cya ibyo bizatuma agusekera ndetse gake gake azagenda agukunda.

Ushobora kumbwira byose ( umutege amatwi)
Guhabwa umwanya ni kimwe mubyo abakobwa baha agaciro cyane mu rukundo iyo umusore yeretse umukobwa ko amuteze amatwi ndetse akanamuha umwanya ngo amubwire byose ibi umukobwa arabyishimira cyane.

Abagore baba bakeneye uwo babwira ibibazo byabo kabone nubwo baba bazi neza ko ntacyo ari bubikoreho. Wowe numutega amatwi azakwizirikaho burundu ntazagusiga.

Nishimiye kukugira mu buzima bwange
Kubwira umukobwa ko wishimira kuba umufite m’ubuzima bwawe ni ijambo rikurura ibyiyumviro n’amarangamutima bidasanzwe kabone nubwo uwo mukobwa yaba afite umutima w’ibuye.

Komeza umubwire akamaro afite mu ubuzima bwawe bizatuma ahora akora buri kimwe ngo muzahorane.

5 Ni ukuri wakoze neza (kwishimira ibyo yakoze)

Wowe musore menyako ari inshingano zawe kumubwira ko yakoze neza igihe yakoze neza ibi bizamwereka ko umuri inyuma ndetse nibyo akora ubiha agaciro nuko maze akwiyegurire burundu kuko abona ko umushyigikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa