skol
fortebet

Nafashe umugabo wanjye anca inyuma ansaba imbabazi ariko byaramunaniye kubireka none numva naramuzinutswe:Mukorere iki kweli?

Yanditswe: Tuesday 09, May 2017

Sponsored Ad

skol

Muraho nshuti dusangiye urubuga nje hano ngira ngo mungire inama.
Ndi umugore maze imyaka7nshakanye n’umugabo wanjye dufitanye abana 2 ariko igihe cyarageze mbura akazi mpura n’ubushomeri umugabo nawe ntakazi yarafite icyo gihe tukabwirirwa tukaburara ngize amahirwe nza kubona akazi kure ndagenda n’abana ndabajyana nkajya ntaha muri week end.
Ariko ngezeyo hashize igihe gito ntangira kubona umugabo agenda ahinduka nyuma naje kubona ko anca inyuma turashwana ansaba imbabazi ndamubabarira (...)

Sponsored Ad

Muraho nshuti dusangiye urubuga nje hano ngira ngo mungire inama.

Ndi umugore maze imyaka7nshakanye n’umugabo wanjye dufitanye abana 2 ariko
igihe cyarageze mbura akazi mpura n’ubushomeri umugabo nawe ntakazi
yarafite icyo gihe tukabwirirwa tukaburara ngize amahirwe nza kubona
akazi kure ndagenda n’abana ndabajyana nkajya ntaha muri week end.

Ariko ngezeyo hashize igihe gito ntangira kubona umugabo agenda ahinduka
nyuma naje kubona ko anca inyuma turashwana ansaba imbabazi
ndamubabarira ariko ntiyigeze abireka naratahaga muri week end nziko
ngiye gutanga care ngasanga umugabo yarakaye hari n’igihe natashye ngeze
mu mujyi ndamuhamagara ngo ampe urufunguzo njye mu rugo ararunjugunyira
rugwa hasi ndarutora ahita yigendera ariko numva ndababaye.

Buri gihe nagerageza kumubaza ikitagenda agahigima akanyihorera. Nabonye ngiye
gusenya nsaba mutation ndimuka nza hafi y’urugo maze kwimuka nkajya.
ngerageza kumwitaho kdi rwose no mu bijyanye n’akabariro nziko mpagaze
neza.

Twagiye dushwana kenshi dupfa msg zabakobwa cg abagoreAutomatic word wrap
nkagira ngo ubwo yabonye ko nabimenye azabireka ariko nubu yaranze .

Iyo ndi bujye mu kazi nsiga muteguriye ibyo kurya naza ngasanga ntabyo
yariye akajya kwirira muri restaurent afite defaut yo kunsebya mu
bantu. Buri gihe ahora anyiyenzaho ku buryo nsigaye nicuza icyatumye
naka mutation iyo nigumira kure ahari ubu mba mfite amahoro.

Duhorana amakimbirane mu rugo buri gihe none kubera amagambo mabi ambwira maze kumuzinukwa mu ngire inama mpora ntekereza kumuta nkigendera n’abana
banjye.

Ibitekerezo

  • Yewe nange mfite nkuwo neza imyaka 9 nushaka ukureyo amaso upange ubuzima bwawe bushyashya gusa umenyeko igihe azamara kuzenguruka abagore bose uzamubona agusaba imbabazi .

    Ubwo rero wasanga uko uziko witwara neza mu busaswa kuriwe bidahagije cg ukabya bityo banza umuhe umwanya umubaze ikibazo gihari kdi ntabwo urukundo ruzanwa n ibitsina gusa ahubwo care iturutse ku mutima. Ntuziko ijambo ryiza ari mugenzi w Imana?

    Mwamaze igihe nta kazi mufite,ese ntiwaba warakabonye utanze igitsina akabimenya bikaba aribyo byatimye amera atyo?Sinkubeshye bimeze bityo nta mugabo ushimishwa no gutungwa n’igitsina cy’umugore we.Isuzume ntakabura impamvu.

    Andika Igitekerezo ahhhhh nimbe nawe mwaranabyaranye hari nuwo bigenda uko bataranabyaranye Wenda ngo agusigire nako kana ubundi se utamuhunze ikindi azakuzanira Niki cyitari sida nibindi birwara

    Burya umuntu agisha inama ari uko ababaye. nne njye inama nakugira ni uko waba ukomeje ubuzima bwawe n’abana bawe ukabamenya maze we ukamwihorera ugaharanira kwigira kuko umugabo wageze kuri urwo rwego aba ageze kure kuko wwe ntacyo wakora umwinginga ngo akwiyumvemo.mureke najya mu ndaya azageraho abure care ndetse azahuriramo na byinshi yicuze. ngaho wwe baho ubuzima bwawe n’abana bawe gsa. kndi nawe umwereke ko utamwitayeho. murakoze

    Muvandi! Nanjye ndi umugabo wagize ikibazo cyo kubana numugore wanjye muri weekend gusa kubera akazi ka kure! Tumaze imyaka 6 tubana! Ariko muvandi kutabana mwarashakanye ni ibintu bibi cyane!!ni ubuzima twebwe abagabo tutabasha kwakira! Byongeye kuba yarigeze kuba Ababa nawe ukagenda nyuma, birumvikana ko ubuzima bwa wenyine bwamutonze icyubahiro yaguhaga kikagenda kigabanuka kubwo kutakubona! Ako kazi kawe nabwo wisuzume urebe niba umaze kukageraho utaramusuzuguye!? Bigatuma afata icyemezo cyo kugufata nkaho udahari!rero, wisenya ni bibi! Kuko niba waramwegereye humura niwitwara neza azahinduka!umenye ko umuntu usenye icyubahiro cye kirahazaharira! Abana bakabura uko bifata! Nawe kdi sinzi niba uri shyashya ! ESE wowe uzwi numugabo wawe gusa?! Kuva wavuga nturareba kuruhande??! Rwose mubabarire umwegere mubicoce mwubake! Ibuka isezerano mwagiranye! Nibinanirana kumwegera ushake abantu wizeye bagufashe!?!Bizacamo kdi urukumdo rwanyu ruzagaruka ndetse ruze rufite imbaraga ziruta iza mbere!!wisenya rwose nibibi! Nta nurugo uzabona ubamo mutagira amakimbirane! Kdi ntuzanabasha kubaho utabonana numugabo kuko wamaze kumenyera. Nushaka inama zuko wabigenza, uzambwire nziguhe mu gikari!

    ArIKO IZI NAMA ZANYU ZO KWIHANGANA UHOHOTERWA MUBITEKEREZO MUHATIRA ABAGORE BIZAGEZA RYARI????? Nge ndumva uwo mugabo utumvako wagiye guhaha akaguhimishaa kuguca inyuma asubiira asubira malgre ko wanaje hafi noneho NTA GACIRO AGUHA NAWE WIKAMUHA CG NGO UKIYAKE. MENYA ABANA BAWE NAWE WIMENYE. REKANA NUMUGINGA niba ushaka kubaho wishimye

    Mwiriwe basomyi beza?inama naha uyu mubyeyi n’afate umwanya wo kwisuzuma no kureba neza umubano bari bafitanye mbere awugereranye n’ubu;hanyuma asuzume yitonze icyaba cyarahinduye umugabo we kndi amuganirize ibisanzwe ,urwenya n’utundi tugambo twiza ase n’uwirengagiza ibindi atuje kndi amwubashye mugihe ari muri iryo suzuma.Byanga bikunda uzabona ikibazo aho kiri,naho guhimana ntacyo byatanga kndi kuva watangiye kumva umuzinukwa umenye ko gusenya biri munzira.Byanze wakwitabaza inshuti ye nabwo 1kndi uzi neza ko baziranye bizakemuka.Naho ubundi m’urugo hava byinshi k’uburyo binasaba kwihangana kwihariye,muri ibyo byose kndi ubifatanye no gusenga Imana ijya yubaka ingo nkizo kndi neza.Naguha u uhamya bwinshi kndi byagiye bikemuka neza.Ugire amahoro........ukeneye izindi nama wamvugisha 0723816929

    BIRAGOYE KWEMERA IBYO URUHANDERUMWE RUVUZE HARIGIHE WASANGA N’UMUGABO AFITE IMPAMVUZIKOMEYE.GUSA NIBA UYUMUDAMU NTAKOSA RIKOMEYE YAKOREYE UMUGABO DOREKOYATUBWIYEKO BABAYEMUBUZIMA BUGOYE NDETSEBAKANABURARA,WAMUDAMUWE TUZAMUNZUYAWE URERE ABANA BASENEZA RWOSE DOREKO UFITE AKAZI UBUNDI UMUGABO AZAKUGARUKIRA.NIBA WIFUZA IZINDI NAMA,MPAMAGARA:0722240776 NITWA JUVENAL MU BUGESERA

    Inama gentil akubwire niyo. nuguma kumwereka ko umwitayeho azakomeza agusenye uhore ukomeretse. mureke!utazaba nkanjye umugabo asigaye ajya gusambana ambwiye ngo nkore icyo nshaka. none narahungabanye. ahubwo mungire inama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa