skol
fortebet

Nasanze umwana wanjye w’imyaka 17 ari gusambanira mu rugo none nabuze icyo nakora neza pe...Mungire Inama kuko njye ndumva kubyakira biri kwanga nukuri

Yanditswe: Thursday 25, May 2017

Sponsored Ad

skol

Nitwa Beatrice, nifuje nanjye kubandikira cyane cyane ngisha inama ababyeyi bashobora kuba basura uru rubuga kugira ngo ngire ibitekerezo bitandukanye ku buryo narera umwana wanjye w’umuhungu uri kugenda akurana ingeso mbi zikomeye.
Umuhungu wanjye agize imyaka 17, murera na bashiki be babiri bakiri bato, se yitabye Imana mu myaka micye ishize kubera uburwayi.
Ngerageza kwita ku bana banjye cyane cyane mu biganiro, ariko uyu muhungu uko avuye ku ishuri azana ingeso nshya, byatangiye azana (...)

Sponsored Ad

Nitwa Beatrice, nifuje nanjye kubandikira cyane cyane ngisha inama ababyeyi bashobora kuba basura uru rubuga kugira ngo ngire ibitekerezo bitandukanye ku buryo narera umwana wanjye w’umuhungu uri kugenda akurana ingeso mbi zikomeye.

Umuhungu wanjye agize imyaka 17, murera na bashiki be babiri bakiri bato, se yitabye Imana mu myaka micye ishize kubera uburwayi.

Ngerageza kwita ku bana banjye cyane cyane mu biganiro, ariko uyu muhungu uko avuye ku ishuri azana ingeso nshya, byatangiye azana utuntu two kubeshya, nyuma atangira kujya yiba amafaranga macye akayaguramo utuntu tw’abana nyine yari agifite imyaka nka 13 gutyo, nyuma atangira kujya yanga gusenga rwose agahora ashaka kureba za filimi gutyo, atangira kujya akururana n’utundi dusore dutuye hafi yacu, bakambwira ko ngo bashobora kuba banywa n’urumogi ariko sindabibona byo.

Nakomeje kumwiyegereza tukaganira ariko ahubwo we nkabona aragenda anyiyima, yanga ko tuganira mbese ahinduka mbireba rwose, nkumva birambabaza cyane kandi aho ageze si umwana wo gucishaho akanyafu ni uwo kuganirizwa.

Muri ibi biruhuko barimo bashiki be bagiye kwa ba nyirasenge, we yanga kujyayo kuko kuva yagimbuka ntabwo agishaka kujya gusura bene wabo.

Gusigara mu rugo rero bimuha akanya ko gukora amafuti amwe n’amwe, rimwe ngasanga banyoye inzoga we n’abandi basore bakiri bato bagenzi be, akagerageza kubihisha ariko nkabimenya, tukabipfa cyane nkamwicaza nkamuganiriza ariko ejo ngasanga ntabuze ibindi bitari byiza yakoze.

Naje kugira ntya mu masaha ya saa munani n’igice nyarukira mu rugo kuzana icyangombwa nari nkeneye kukazi, ku muryango ku irembo hari hakinguye ndinjira ndaboneza mu nzu hose hakinguye, ariko ngeze muri salon ntangira kumva urusaku rw’umukobwa uri gusambana.

Nicara muri salon ngo mbanze numve neza ibyo ari byo numva rwose ni umwana w’umukobaw uri gusambana avuga nk’ubimenyereye cyane, nabanje gutekereza ko ari umukozi wacu w’umuhungu wigabije icyumba cy’umuhungu wanjye akaba ari kugisambaniramo, maze ngiye kureba mu cyumba cy’umukozi kiri hanze nsanga harafunguye ariko we rwose arasinziriye yashyizweyo.

Nahise nkubitwa n’inkuba, numva nkutse umutima, numva ngize umujinya udasanzwe kuko nari mbonye ko ari umuhungu wanjye. Natekereje icyo nkora muri ako kanya kiranyobera.

Naragarutse nicara muri salon nkomeza kumva iyo nduru y’umukobwa yamaze nk’iminota itanu nicaye aho, maze ubwoba buranyica mu by’ukuri kuko nari ntangiye no gutekereza ko nubwo yaba ari umuhungu wanjye navugaga nti umwana w’imyaka 17 ntiyasambana iyo minota yose.

Narihanganye ndareka ngo bave mu byabo, maze numvise batuje ninjira mu cyumba mbagwaho babaye nk’abasinzira. Bashidukiye hejuru umukobwa arirundarunda, afata utwenda twe asohoka yiruka, yari umwana w’umukobwa nawe duturanye mu muryango w’inshuti zo hafi aho.

Nasigaranye n’umuhungu wanjye mu by’ukuri namureba mu maso nkumva nanjye ubwoba buranyishe. Kuko ibyo nari nje mo byihutirwaga nafashe ibyangombwa ndagenda ariko mubwira ko nimugoroba nza kare tukaganira.

Ntashye nasanze yarakaye cyane, ndamuhamagara ngo tuganire araza ariko icyo mubwiye cyose ntansubize. Nyuma aza kumbwira ati ‘erega mama iyi niyo myaka ngezemo.!’

Nakomeje kumuganiriza mwumvisha ko imyaka agezemo koko ikomeye ariko idasobanuye imyaka yo gukora amafuti ashobora kumugira ho ingaruka zikomeye, mwereka ko nkubwo nasanze nta gakingirizo bari gukoresha ashobora kuba yanamuteye inda cg se nawe yanduye ibirwara bindi.

Uko iminsi igenda ishira ndakomeza kugenzura nkabona inama mugira ntabwo azikurikiza kuko ingeso nyinshi mbi ndabona akizishishikaye mo.

Ibi bintera impungenge cyane umutima wanjye ugahora uhangayitse unshinja ko ntari umurezi mwiza, kandi nyamara urundi ruhande narwo nkumva ntako mba ntagize.

Nandikiye Umuryango.rw ngo utangaze iki kibazo mfite, nzi ko hashobora kuba hari ababyeyi basoma uru rubuga bafite experience nk’izi bashobora kungira inama y’uko nabyitwaramo muri ubu burezi butoroshye. Ndumva atari ngombwa ko mwatangaza Adresse yanjye

Murakoze cyane.

Ibitekerezo

  • Mbanje kukwihanganisha mubyeyi mwiza, Pole cyane(Umbabarire kuvanga indimi).
    Icya mbere nagusaba ni ukubanza kwacyira ibihe umuryango ubereye umuyobozi ndetse n’UMUBYEYI urimo gucamo: ni ibihe bigoye kandi bikomeye. Ku bwanjye nabonye rwose waragerageje kwegera umwana ukamuganiriza, unatubwira ko bijya gutangira yangaga gusenga( icyo ni kimwe mu bimenyetso by’ikibazo afite), gusa hari icyo utatubwiye: Ese mu ishuli ho byifashe gute? Yaba se naryo yararyanze kubera izi ngeso se? Niba yiga se yiga neza? Ikindi Umbabarire kukubwira ko wari waratinze gutabaza: wagombaga gutabaza bakivuga ko anywa ibiyobyabwenge: kuko izo ngeso zo kwiba ibikoresho mu rugo akajya kugurisha ni bimwe mu biranga abakoresha ibiyobyabwenge, ikindi burya nyuma yo kumuganiriza inshuro nyinshi ukabona yanga kumva inama umuha wowe ubwawe, ushaka umugabo umwe mu muryango wanyu ( nka nyirarume cg Se wabo) yakwanga ukitabaza inzego z’ibanze yananirana, ukitabaza police ikamugira inama byananirana inzego z’ibanze zikamukorera report akajyanwa muri Rehabilitation centre aho afashwa n’ababigize umwuga mu gutanga inama(psychologues) bakamenya neza icyamushoye muri ibyo bibazo nuko yabisohokamo. Uramutse ukeneye izindi nama zirenze kuri izi wampamagara kuri 0788573952. Ugire amahoro.

    Reba ukuntu utereta bamukujyanire iwawa

    ikigihe ubwana burangirira kuri cumi ni tanu nabwo hari abana baba bameze nkabakuru uru mva uwo utera akabariro iminota itanu atari hatari arusha abagabobenshi ntamwana wimyaka 17 ihangane ejo aragufata nawe nukumwirinda

    Biragaragara ko uyu mubyeyi ahangayitse kandi ni mu gihe kuko nta kintu kibabaza nko kubyara nabi. Akwiye kwitabaza abandi bantu bo mu muryango ndetse n’inshuti z’inkoramutima bakamufasha kugira inama uyu mwana. Birasaba ubuhanga n’ubushishozi. Hagati aho ariko areba n’ababyeyi b’uwo mukobwa baganire kuko nabo bagushije ishyano.

    Biragaragara ko ntako utagize rwose ariko abana b’ubu ntibacyumva rwose si urwumwe!Maze rero ashobora kuba agusuzugura kuko uri umugore, uzashake umuntu w’umugabo WO mu muryango(se wabo cg nyirarume)Uzi ko yakubaha(gutinya)umumuregere amuhane kd bizagira akamaro.Cg se niba yirirwa mu rugo gusa uzamushakire aho yiga kure byamufasha guhinduka.

    Biragaragara ko ntako utagize rwose ariko abana b’ubu ntibacyumva rwose si urwumwe!Maze rero ashobora kuba agusuzugura kuko uri umugore, uzashake umuntu w’umugabo WO mu muryango(se wabo cg nyirarume)Uzi ko yakubaha(gutinya)umumuregere amuhane kd bizagira akamaro.Cg se niba yirirwa mu rugo gusa uzamushakire aho yiga kure byamufasha guhinduka.

    Madam, Rwose nanjye ndi umusore igihe nabikoze bwambere nari mfite amatsiko mensi cyane iwacu ntabwo babimenye kuko nabikoze badahari, ariko nyuma yaho numvuga noneho nabona undi mwanya wo kubikora uhagije.

    icyo wamufasha nukumushakira ikintu cyiza muntekerezoze kuburyo yumva ari umuntu mukuru, bizamufasha kumvako igihe kitaragera kuko aziyumvisha ko ari muzima ko niyo atabikomeza nubundi abizi. Gusa biragoye nawe urabizi nugufatira hafi pe !! mushakire abantu bakuru baganire ibyubaka bamuhe ubunararibonyemubuzima bwimibereho nko gushaka amafaranga,…. Ibi bizatuma abonako ntamwanya afite wo gukora byabindi. Azarwana no gusoza amasomoye kugirango abone umwanya wo kwiyitaho.

    Uyu mwana mumuhe amashi ,kuba afise imyaka nkiyi ariko akarongora neza gutya agahaza umukobwa,biranejeje,wende nyina nunvise uko umwana anyatura ikintu nawe arafatwa,ariko pôle kuriwe impfizi zireze,:nawe nkeka yashatse umuhoreza iryo jofo,.gusa nimba umwana aziko ise atakiriho buriya yigira nkumukuru wi rugo,aho nukumwereka conséquence sibyo arimo,ndetse nyina agahozaho agahora amugira inama tu,yemwe akakura nimiryango,bya kwanga aka rindira wenda nakuya azahinduka,

    Mubyeyi mwiza,
    Ihangane kuko ibihe urimo birakomeye ariko ntucike intege kuko kurera ari uguhozaho. Biragaragara ko uwo muhungu wawe afite itsinda ry’abantu batari beza akuraho izo ngeso. Ugomba no kumenya abo bagirana agakungu, haba ku ishuri n’aho mutuye, ukanamenya niba aniga neza. Ubwo umubwira ntiyumve akaba adashaka no gusenga ngo bibe byamubera intandaro yo guhinduka iyambaze abandi babyeyi bamugufashe. Nk’uko abandi babivuze, afite se wabo cyangwa nyirarume ukuze kandi ufite igitsure agufashe kumukangara. Niba muri abo bombi nta wuhari washaka undi mubyeyi w’umugabo uzi neza ko yubaha akabigufashamo. Ntuzafate uwo ubonye wese kuko nabyo ashobora kumva ko umuzaniye inshuti zawe. Nananirana, uziyambaze Police igufashe muri gahunda ya Community Policing kuko iyo myitwarire urumva ko iganisha ku rugomo.
    Gira amahoro kandi humura Uwiteka azabigufashamo.

    Nanjye ndabanza kukwihanganisha, ntabwo njya kure cyane y’abambanjirije kuko inama nziza nyinshi bazitanze.
    Wakwifashisha abantu bo mumuryango (ba sewabo, ba nyirasenge na ba nyirarume b’umwana niba bahari) ariko cyane cyane abo ukekako yibonamo mugafatanya kumugira inama nabwo kandi igihe cyo kumugira inama ntimwibagirwe no kuzana uwo mukobwa aramutse ari hafi kandi bishoboka.
    Komeze wihangane kurera kurubu biragoye. Imana ikomeze kuguha imbaraga mu nshingano ziremereye ufite.

    hahahaaha

    Ntabwo byoroshye kbs gusa senga cyane.ikindi wareba abantu baseka bakazamusura wowe udahari kd yaramuka abemereye bakamushyira muri choir.nahubundi usibye kugabanya ntibyoroshye.

    Mama we nge ndakumva birenze undi wese. Nabibonye ku mwana wumukobwa turera asambana atyo mbimwira iwabo mbona ntacyo bibabwiye nange ndamureka. Ni umusambanyi ruharwa arko icyambabaje na musaza wange muto igize18ans twamusanze aho baturangiye agura indaya tumugwa gitumo. Twasanze afite ikirundo cya prudence. Yakomeje iyo mico yanga guhinduka twitabaza police ubu ari i wawa. Wenda azahinduka. Nawe nikunaniye wakwitabaza ubuyobozi. Gusa ujye umusengera cyn kuko satani ahagurukiye urubyiruko mu busambanyi

    Uraho neza mubyeyi,
    Ihangane cyane kandi umusengere cyane cyane ukomeze kumugira inama ufatanije n’umuntu w’umugabo nk’uko abandi bakubwiye. ntukarambirwe kumugira inama. Mufatire ibihe by’amasengesho wiyiriza kandi wigomwa ibyo ukunda kugira ngo sekibi imurekure kuko yamufatiye mu gihe kibi. Ugize Imana agakunda gutegwa amatwi wamushyira psychologues, bariya bamenyereye imyitwarire y’abantu bamufasha. Naho kumujyana muri rehabilitation center n’ubundi iyo igihe kirangiye hari ubwo abisubiramo.
    Igisubizo kirambye ni uko yakwemera gutegwa amatwi kandi agakunda akisubiraho akemera gusenga. Mana yacu nziza Nyirimpuhwe zahebuje garura urubyiruko sekibi yaroshye mu busambanyi.

    Komeza Uganirize Uwomuhunguwawe Kuko Kureranuguhozaho Kd Ubabarebuhoro Kuko Numuhungu Iyaba Umukobwa Uba Witeguye byinshibibi Imana Ikorohereze

    Nukwihangana , ariko ntibyoroshe.
    Gusa afite iyo yigiye izongeso ni mubigo byamashuri burya nanga kurerera mubigo .

    Uwo musore kuba rarabyitoje akeneye counseling izagufata igihe ariko uzabigeraho.

    Umugire inshuti .kd niba ufite ubushobozi uzugerageza most sohokane .
    Ikindi umuvane mukigo azayiga ataha..

    Bishobotse umushakire urungano rufite imico myiza ,

    Naho ikiruta byose nukumusabira.
    Umunsi mwiza

    Nukwihangana , ariko ntibyoroshe.
    Gusa afite iyo yigiye izongeso ni mubigo byamashuri burya nanga kurerera mubigo .

    Uwo musore kuba rarabyitoje akeneye counseling izagufata igihe ariko uzabigeraho.

    Umugire inshuti .kd niba ufite ubushobozi uzugerageza most sohokane .
    Ikindi umuvane mukigo azayiga ataha..

    Bishobotse umushakire urungano rufite imico myiza ,

    Naho ikiruta byose nukumusabira.
    Umunsi mwiza

    Muraho basimyi b’ umuryango koko uru rubuga mbonye ko ari umuryango rwose aho umuntu ahura n’ ingorane nk’ izi akabona umugira inama.
    Nyumva nanjye mubyeyi, mbere y’ ibindi ndagusaba gukomera no kwihangana kuko rwo rugamba ntirworoshye nabusa; ariko kandi ukibuka ko nubwo wagize ibyago byo kuba urera wenyine uri umubyeyi uwo mwana azahora ari umwana wawe uko yakura kose uramubyaye, ugomba rero kuganira nawe koko ariko byaba ngombwa ukagira n’ igitsure kukorimwe na rimwe cyereka umwana umubabaro atera umubyeyi. Kureba abagufasha kumuganiriza nabyo ni ngombwa ariko b’ inyangamugayo nawe cyane cyane ukamubonera umwanya kuko utamwokipye(occupe) niho abo bagenzi be bamubonera kandi na none ntabwo umwana agomba kugutegeka mugihe umusabye gukora ikintu agomba kubyubahiriza. Guhora umwereka ingaruka mbi zava muri iyo myitwarire ye idakwiriye nabyo ni ingenzi cyane na wa mukobwa wiboneye umuganirije bishobora gutanga umusaruro gusa ukabikora mu buryo wateguye neza kuko hari ubwo wabikora ugasanga nawe yarangiritse aho kugutega amatwi akaba yagushiraho isoni. Na none umusengere kuko amasengesho nayo agira imbaraga zihindura ibyananiranye. Ngaho bana n’ Imana.

    Mubyeyi nukwihangana kuko baravuga NGO nibyaye ikibozr irakirigata ntushobora kwanga umwana wabyaye ahubwo ntucogore kumwereka inzira yukuri umugaragariza ko ibyako Atari byiza NATO ikiruta byose umwereke imwereke imana niyo ishobora kumuhindura kuko ibyananiye Ababa babantu imana yo islbishobora murakoze

    Muburyohe, ndumva Ufite akazi gakomeye ko kwigisha uwo muhungu wacu gsa Komeza Ugerageze kd nubona byanze uzabaze no ku ishuri niba ntazindi ngeso mbi akorayo. Ubundi ukomeze wigishe Nawe azumvako atari byiza.

    Ihangane , none se ko wumva uvuga ko wumvaga urusaku rwumukobwa, urumva umwana wawe we atari gahanga, urumva atamenyereye gusambana?, nono se uwo mukobwa wumuturanyi waba waragiye iwabo mukaganira? Utarabikoze njye nakugaya , waba urumubyeyi gito, waba wikunda, kdi nawe wisuzume ntago byumvikana uko umwana yinjiza umukobwq iwabo, mufite ikibazo munzu iwanyu, none kigeze no mubaturanyi, baraza kubafunga, wihishira ikirara cyawe, ese ko utatubwiye imyaka yuwo mukobwa kdi umuzi? Ntunyumve nabi, ariko iwabo wumukobwa babimenye warabihishe, wabizira, umwana wawe asambanye umwana wumuturanyi iminota itanu wumva, none ngo bakugire inama?njye nkumenye nagufungisha.

    Ihangane , none se ko wumva uvuga ko wumvaga urusaku rwumukobwa, urumva umwana wawe we atari gahanga, urumva atamenyereye gusambana?, nono se uwo mukobwa wumuturanyi waba waragiye iwabo mukaganira? Utarabikoze njye nakugaya , waba urumubyeyi gito, waba wikunda, kdi nawe wisuzume ntago byumvikana uko umwana yinjiza umukobwq iwabo, mufite ikibazo munzu iwanyu, none kigeze no mubaturanyi, baraza kubafunga, wihishira ikirara cyawe, ese ko utatubwiye imyaka yuwo mukobwa kdi umuzi? Ntunyumve nabi, ariko iwabo wumukobwa babimenye warabihishe, wabizira, umwana wawe asambanye umwana wumuturanyi iminota itanu wumva, none ngo bakugire inama?njye nkumenye nagufungisha.

    dudu zuuu. you talk nonsense ",no advice ubaye uri umufabo waba urimbwa wakabaye umujyiriye iyihe nama

    Uyu Musore Akwiriye Gusengerwa Kuko Kumubwira Ko Aribibi Arabizi Ariko Ntambaraga Afite Musengere Wifashe Nincuti

    Uyu Musore Akwiriye Gusengerwa Kuko Kumubwira Ko Aribibi Arabizi Ariko Ntambaraga Afite Musengere Wifashe Nincuti

    Mu mama, Ihangane bibaho. gusa singucira urubanza, ariko reka nanjye mbanze ngire ibyo nkubaza kuko nanjye narezwe na mama wanjye gusa data yarapfuye ndi muto (mfite 5ans) ubu mfite 30. Banza wisuzume, urebe ese wowe witwaye ute imbere y’abana bawe "ese aho ntihaba hari abagabo bazaga kugusura mukaba mushobora guhuza urugwiro abana bakabibona?" niba aribyo ufite akazi gakomeye cyane, niba atari byo gerageza ushake abandi bahungu/gabo bo mumuryango umuhungu wawe yiyumvamo bagufashe kumugira inama (babyara be,uncles be cyangwa se bakuru be mumiryango) kuko wowe ntago yagufungukira, cyane cyane ko nawe hari ibyo uba watinya kumubwira kugirango utica umubano wanyu bikagera no kuri bashiki be. ikindi menya niba bashiki be izo ngeso se badasanzwe bazizi. Niba bazizi uzamenya neza niba babiguhisha, bamushyigikiye cg byarabarenze, icyo gihe uzamenya aho uhera ukumira icyo cyorezo no kuri bashiki be. Ngayo nguko. Ibi bintu nagiye mbibona kenshi. Gusa niwumva ukeneye inama zindi uzambaze kuri 0781989299. Mbaye nkwiseguyeho niba hari icyo navuze haruguru kitakunejeje gusa ni uko mbyumva.

    Mbega Umuhungu!Yakuze Mushakire Umugore.Ndimunkambi Imahama.Kandi,ndumurundi

    Mugir’amahoro.Icyokibazo cyuwo mwana, nukugishira mumaboko y’Imana niyo izakirangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa