skol
fortebet

Nasuye umuhungu muri ghetto yatiye ibyo nahuriyemo nabyo ni agahoma munwa

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu buzima hari imyitwarire ishobora kugutera ibibazo bikomeye byagira ingaruka ku hazaza hawe cyangwa bikagusigira isomo rikomeye ryakubera impamba y’uburyo ugomba kwitwara.

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 24, utuye Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, afite ubuhamya bwihariye aho uwari umukunzi we yamushoye mu busambanyi.

Mu kiganiro na Mukeshimana (izina ryahinduwe) yatangaje ko ubwo yari amaze kugira imyaka 17 yahoraga yifuza kugira inshuti y’umuhungu nk’abandi bakobwa bose b’urungano rwe.

Amateka Mukeshimana agaragaza ko atazasibangana mu mutwe we, ashingiye ku nkuru avugana ikiniga n’agahinda kenshi y’uburyo umusore bakundanaga afite imyaka 20 yigeze gusaba mugenzi we inzu (ghetto), aramwakira, ashiduka yaguye mu mutego wo kuryamana n’abandi basore b’inshuti ze kandi atari abazi.

Mukeshimana avuga ko ibyamubayeho icyo gihe byamuhaye isomo ku buryo byatumye afata icyemezo cyo kutazongera gusura umusore ahantu hatari iwabo cyangwa ngo amwizere.

Yagize ati “Njye nigeze kuryamana n’abasore batatu bitwa ko bari inshuti z’umukunzi wanjye, twari turyamye kumanywa nyuma aza gusohoka hanze. Agisohoka bagenzi be bahise binjira ncyambaye ubusa, na bo bansaba ko turyamana ariko mbura uko mbigenza ndabyemera mu rwego rwo kwirinda ko bateza induru.”

Yakomeje atangaza ko kuva icyo gihe icyamubabaje cyane ari uburyo agisohoka yahise amubwira ko iby’urukundo rwabo byarangiye.

Yagize ati “Nta kintu cyambabaje nk’uburyo tukimara kuryamana n’abo basore bagenzi be nasohotse nkasanga yatashye namuhamagara kuri telefone ye agahita ambwira ko ubushuti bwanjye na we bwarangiriye hariya ngo kubera ko naryamanye na bagenzi be, ibi yabivuze kandi ari we wabanshyiriye.”

Mukeshimana avuga ko kuryamana n’abantu atazi bituma ahorana ikidodo ku mutima ku buryo n’iyo ababonye ahita ahindura inzira kubera isoni.

Uyu mukobwa yasoje avuga ko nyuma yo gutandukana n’uwo musore yagiye kwipimisha ko batamwanduje agakoko gatera sida asanga ari muzima ahita arahira ko azongera gutekereza kuryamana n’uzaba umugabo we.

Yasoje agira inama abakobwa bagenzi be kutazemerere umusore bakundana ko yamusurira ahantu hatari iwabo kuko ari bimwe mu bishobora gutuma aryamana n’abo badakundana, rimwe na rimwe batanaziranyw nk’uko na we byamubayeho.ndetse yongeraho ko bibaye byiza bazifata kugera igihe bakoreye ubukwe bakubaka ingo zabo kuko bamwe mu basore bubu batakiyubaha.

Ibitekerezo

  • Ariko abakobwa twakwize kwiyubaha koko!! Ubwose ko numva uwo musore yari yatiye getto ngo mukunde musambane nawe ukabyemera muri macye uricuza iki? Ubwo abasore batatu bose barinjiye uryamana nabo ngo badateza induru hhhhh ubwose koko abasore nabo ko barengana ubwo yari gukomeza agakundana nawe koko?yaba atagira ubwenge peee. Umukobwa utiyubaha gusa. Urambabaje p. ntimukadusebyeee.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa