Kigali

Ni gute nashimisha umukunzi wanjye?

Urukundo   Yanditswe na: NSHIMIYIMANA Janvier 26 February 2018 Yasuwe: 4743

Burya gutungura umukunzi wawe( Surprise) yaba ku muhungu cyangwa umukobwa ni muri bimwe bituma urukundo rwanyu rugenda rukura kandi mukagenda hagati yanyu mwizerana.

Tugiye kubajyezaho uburyo 4 butandukanye bwa gufasha gutungura umukunzi wawe akabasha kwishima, cyangwa ibyo wakagombye kuzirikana mu rukundo kugirango umukunzi wawe ahore anezezwa n’urukundo rwanyu.

1. Kumenya isabukuru y’amavuko ye

Iyo umenye isabukuru y’amavuko y’umukunzi wawe ushaka uburyo umutungura ukamwereka ko ubizi kandi ubizirikana hanyuma ugashaka akantu wamuha akariko kose karamushimisha kandi kakamwereka ko urukundo umukunda ari urwukuri bityo umunezero ukaba wose mu rukundo rwanyu.

2. Kumuhamagara ukamubwira ko umukunda mu masaha atamenyereye

Burya kubwira umukunzi wawe ko umukunda ni ijambo usanga riba ryiza hagati yanyu, rero iyo urimubwiye muburyo atari amenyereyemo birushaho kumushimisha, naho aba ari hose akomeza aritekerezaho, ariha agaciro kadasanzwe bituma ahora agutekereza akumva uhora umunezeza.

3. Kumutembereza:

Umukunzi wawe uko yaba ameze kose akeneye ko umutembereza mukishimana akumva ko umunsi umubereye uwamateka, benshi iyo bumvise gusohokana umukunzi wawe bumva ko ari ukujya ahantu hahenze bigatuma kujyayo bigusaba ubushobozi bwinshi kandi burya ubushobozi waba ufite bwose bwakwemerera gushimisha umukunzi wawe icyo gihe mujyana ahangana n’ubushobozi bwawe ukirinda kwisimbukuruza uziko aribwo wamunezeza dore ko burya abakundana banga umuntu wisimbukuruza, umwiyemeraho. Ibyo rwose azabigukundira kandi abikubahire.
Zirikana gusohokana umukunzi wawe umwereke urukundo rudasanzwe.

4. Kumusoma umutunguye:

Gusomana n’umuntu muba mukundana ni ibintu bishimisha buri umwe wese dore ko ari kimwe mu bimenyetso by’urukundo, rero iyo utunguye umukunzi wawe ukamusoma aho mwaba muri hose ni ibintu bimushimisha cyane bigatuma ahora abizirikana.

Mu buzima bwa muntu gutungurwa mu byiza ni igikorwa kinyura umuntu noneho iyo ubikorewe n’umukunzi wawe mugihe utanatekerezaga ko byaba, birushaho gutuma akwiyumvamo kandi urukundo rwanyu rukarangwa n’umunezero gusa.

Author : NSHIMIYIMANA Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba ibyafasha umugore kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina

Kuryoherwa mu gikorwa cyo gutera akabariro ku mugore no ku mugabo ni kimwe...
15 June 2018 Yasuwe: 5715 1

Wifashishije ubu buryo 8 ushobora kwigarurira umutima w’inkumi iyo ariyo...

Hari igihe usanga umusore akunda umukobwa ndetse yifuza ko bagirana umubano...
14 June 2018 Yasuwe: 5283 0

Sarah yatangaje ko ababajwe cyane nuko umugabo we afite igitsina kigufi ku...

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho y’umugore uvuga...
13 June 2018 Yasuwe: 6139 0

Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe

Abagore bakunze kwibaza impamvu abagabo bakunda amabere haba kuyakorakora...
13 June 2018 Yasuwe: 10209 1

Dore imitwe abakobwa b’iki gihe basigaye bakoresha ngo babone amafaranga mu...

Imitwe abakobwa b’ikigihe basigaye bakoresha kugira ngo babone amafaranga mu...
13 June 2018 Yasuwe: 5599 0

Dore ibintu abasore bakwiye kugendera kure mu gihe batereta...

Ubusanzwe iyo umusore ashaka gutereta umukobwa, akoresha uburyo bwose...
12 June 2018 Yasuwe: 3322 0