skol
fortebet

Niba ugiye guhura n’umuhungu/umukobwa bwa mbere ugomba kwirinda ibi bintu 7

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Ibyo wakitondera ugiye guhura n’umuntu bwa mbere
- Ese umuntu duhuye bwa mbere nabasha kumushima nkamugira inshuti ?
- Ni iki gishobora gutuma utishimira umuntu muhuye bwa mbere

Sponsored Ad

Niba umuhungu n’umukobwa bagiye guhura bwa mbere hari ibintu bagomba kwitondera kugira ngo ibiganiro byabo bigende neza ndetse nibiba ngombwa bakomezanye no mu munyenga w’urukundo mu buryo bwiza.

Ibi nibyo ugomba kwitaho cyane

1.Kwirinda kwambara ibigukoza isoni

Aha kirazira kikaziririzwa kuba ugiye guhura n’umusore cyangwa umukobwa bwa mbere, ukambara imyenda ituma uwo muri kumwe akwibazaho cyangwa ngo akubonemo indi shusho runaka itandukanye n’iyo usanganywe.

2.Irinde kunywa ibisindisha

Niba ushaka ko uwo mugiye guhura bwa mbere agutega amatwi akakwemerera ubucuti, irinde kuba mu gihura ngo n’urangize unywe ibisindisha , kuko bishobora kugukura ku murongo wari uriho akakumvira ubusa.

3.Irinde kuvuga ku byerekeye uwo mwakundanaga

Umukobwa cyangwa umusore ugiye gutereta,guteretwa, si byiza ko aterura ikiganiro ku wo bahoze bakundana, kuko ashobora gutekereza ko ari we ufite mu bitekerezo, bityo we akaba ari ukumutesha umwanya akaba agucishijemo ijisho

4.Gerageza ntiwinjire mu buzima bwe bwite

Musore/Mukobwa ntukihutire kwinjira mu buzima bwite bw’uwo ugiye guhura nawe bwa mbere kuko bituma agufata nk’umuntu uhubuka cyangwa ufite izindi nyungu runaka ushaka bigatuma agutakariza ikizere.

5.Irinde kuvuga ibyerekeye imibonano mpuzabitsina

Abantu bagiye guhura bwa mbere by’umwihariko bagamije gutsura umubano w’ihariye, sibyiza ko uhingutsa amagambo yerekeye imibonano mpuzabitsina kuko azagufata nk’umuntu utagenzwa na kamwe.

6. Kwirinda kwereka uwo muhuye ko wifuza ko ajya kukugurira ( ibiryo/ibyo kunywa).

Iri ni ikosa rikomeye cyane ! Hari abakobwa bamwe bihanije iyi ngeso itarebeka neza imbere y’umusore, Kwifuza kugurirwa abakobwa nibo babigaragaza cyane kurusha abasore, Mukobwa uzirinde kwereka umuhungu muhuye bwa mbere ko yajya kukugurira. Hari igihe ushobora kubimwifuzaho nta mafaranga afite cyangwa yaba anayafite agatekereza ko icyo ukeneye atari urukundo ahubwo aribyo ushaka ko akugurira. Niba uhuye n’umuntu bwa mbere gerageza wiyoroshye ureke kwigira umuntu uzi ibintu byinshi wicishe bugufi, Uwo muri kumwe nabona ari ngombwa azagukorera n’ibyo utamusabye.

7.Kujya guhura n’umuntu bwa mbere witwaje n’indi nshuti yawe

Iki ni ikintu kitari cyiza na gato, niba ugiye guhura n’umuntu bwa mbere si ngombwa kwitwaza undi muntu. Ubaye utari wanamenyana n’umuntu neza warangiza ukikurikiza n’indi nshuti yawe ? Ese ubwo uwo muntu mugiye kureba mushoreranye yamenya ababwira iki ? hari igihe yari agukeneyeho ubunshuti ariko yabona uri kumwe n’undi waje aguherekeje akabireka. Imico y’abantu iratandukanye ushobora kugendana n’umuntu udafite umuco mwiza akaba yatuma n’uwo mugiye kureba agushyira mu gatebo kamwe nawe cyangwa agufata nk’uwo muntu nyamara wenda urengana.

Ibitekerezo

  • Ni byiza kugira inshuti,kuko niko imana yaturemye.Ariko ikibabaje nuko abasore n’inkumi akenshi bakundana bashaka gukora ibyo imana itubuza.Nukuvuga ubusambanyi.Mwibuke igihe Yozefu yakundanaga na Maliya.Imana yamubujije kuryamana na Fiyanse we Maliya,mbere yuko abyara YESU (Matayo 1:25).Nyuma babyaranye abandi bahungu n’abakobwa (Matayo 13:54-56).Ntitugakinishe imana.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,nibo benshi cyane kurusha abayumvira.Ku munsi w’imperuka uri hafi,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.Bible ivuga ko kuri uwo munsi,intumbi zizaba zuzuye isi yose (Yeremiya 25:33).Abasore n’inkumi nibakundane,ariko bagamije gusa guca mu nkiko bakabana.Ntabwo bemerewe kuryamana.Ikibabaje nuko ahubwo aribyo bashyira imbere.Ni icyaha kizatuma Millions nyinshi z’abantu Babura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

    Urakoze kbs izi nama ni nziza cyane kandi ziratwubaka.zinadufasha kwihesha agaciro

    Mbega ibintu byiza! Ni ukuri muge muhora muduha inama nk’izi kuko ni izo akamazi pe,ziratwubaka muri twe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa