skol
fortebet

Niba utera akabariro ntugeze kuri iyi minota ufite uburwayi bukeneye muganga

Yanditswe: Sunday 01, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Ubushakashatsi bwakozwe n’ inzobere buvuga ko umuntu muzima aba agomba gutera akabariro igihe kingana n’iminota 7 kubashakanye.

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunda kwibaza igihe cya nyacyo imibonano mpuzabitsina igomba kumara. Abagabo ahanini, nibo bakunda kugira impungenge z’igihe byasaba ngo bashimishe abagore babo.Mu mwaka wa 2005, nibwo Dr Irwin Goldstein yagaragaje ko iminota 7 ariyo minota nibura ihagije ngo abashakanye banyurwe n’akabariro.

Nyuma yaho nibwo Dr Eric Corty yagize nawe icyo abitangazaho. Yagaragaje ko nyuma y’ubushakashatsi yakoze, yasanze hagati y’iminota 3 n’iminota 7 aribwo umugabo n’umugore baba banyuzwe. Yongeraho ko hagati y’iminota 7 na 13 ari igihe cyiza abakora imibonano mpuzabitsina baba bashize ipfa
Abagabo barangiza vuba bakunda kwibaza igihe cya nyacyo baba bagomba kumara batararangiza.

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2007 na 2012 bwemeje ko umugabo arangiza vuba iyo atabasha kurenza iminota nibura 2. Gusa hari n’abarangiza mu gihe bakinjiza igitsina cyabo mu cy’umugore.

Twakwanzura ko kugira ngo imibonano mpuzabitsina iryohere abayikora , igomba kumara hagati y’iminota 17 na 43 habariwemo igihe cyo gutegurana kw’abashakanye nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje. Igihe cyiza cyo gutegurana kigomba kumara hagati y’iminota 10 na 30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa