skol
fortebet

Nukorana imibonano mpuzabitsina n’umukobwa agatinda kurangiza uzamukorere ibi bintu

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Ikibazo cy’abagore batarangiza neza mu gihe cyo gutera akabariro gikomeje gufata indi ntera ndetse ni kenshi uzasanga aho abagabo bateraniye bamwe babaza bagenzi babo icyo bakora bakabasha kuryohereza abagore babo neza bakarangiza.

Sponsored Ad

Ikibazo cyo kutarangiza ntago kiba ku bagore gusa, hari n’abagabo kibaho ariko byo ni imbonekarimwe cyane. Abagore nibo bakunda kwibasirwa n’icyo kibazo. Kutarangiza hari abagore bitagira icyo bitwara, hakaba n’abandi bigiraho ingaruka zo kugira umushiha, kurwaragurika no kuzinukwa imibonano mpuzabitsina.

Kutarangiza bishobora kubaho muburyo butandukanye, kandi kuba umugore atarangiza ntibiba bishatse kuvuga ko ataryohewe, aba yaryohewe ariko ntibigere ku ndunduro. Kutarangiza k’umugore bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye birimo inzoga nyinshi hamwe n’imiti imwe n’imwe umugore ashobora kunywa ikaba yamutera kutarangiza.

Ariko nanone hari igihe biterwa n’ibibazo by’ubuzima busanzwe umugore afite cyangwa se yanyuzemo bikaba bisaba kubanza kumwereka urukundo n’icyizere kugira ngo asubire mu mwuka mwiza. Abagore benshi barangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabisina ariko hari umugore usanga imibonano mpuzabitsina itajya ituma arangiza ariko kumukorakora no kwikinisha bigatuma arangiza.

Iki ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko niba umugore wawe mu mibonano mpuzabitsina atajya arangiza, ugomba kugerageza kumukorakora umwanya munini kuko byo bishobora gutuma ahita arangiza.

Uretse kuganiriza umugore no kumukorakora cyane ikindi kintu wakorera umugore akarangiza ni uguhinduranya uburyo bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina. Niba hari uburyo mwakoreshaga mugahindura bwakwanga mukagerageza ubundi gutyo gutyo. Ikindi umugabo akwiye kumenya ni uko igihe atera akabariro akwiye kwibanda ku bice by’umubiri w’umugore bituma aryoherwa cyane kurusha ibindi nka rugongo (critoris) kandi n’umugore akabwira umugabo ahamuryohera akaba ariho umugabo akomeza kwibanda cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa