Kigali

Nzabigenze nte ko umugabo wanjye arangiza vuba akantera ipfa?

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 11 November 2017 Yasuwe: 2476

Nk’uko ari umuco wacu kandi ari n’intego twiyemeje yo kugira abantu inama turushaho kubafasha mu bwunganizi bw’ibitekerezo bibafasha kwigobotora mu bibazo baba bafite, Uyu mugore nawe uri mu kigero cy’imyaka 24 yatwandikiye yifuza ko tumugira inama aho afite ikibazo cy’uko atanyurwa n’uburyo umugabo we ateramo akabariro ndetse akaba avuga ko bimubangamiye cyane ku buryo bishobora no kugira ingaruka mbi mu mibanire yabo harimo no gutandukana.

Uyu mukunzi wacu yatwandikiye atubwira ko akomerewe n’ikibazo cyo kutanyurwa mu gihe cyo gutera akababaro.

Yagize ati"Ndi mugore w’imyaka 24 maze imyaka 2 nkoze marriage, umugabo wanjye twashakanye tumaranye imyaka 5 dukundana, gusa mu rukundo rwacu ntitwigeze tugerageza gukora imibonano mpuzabitsina kuko twari twaremeranyije kubikora k’umunsi w’ubukwe. Ibi byaterwaga n’ukuntu namukundaga nawe akankunda kandi akanyizera nanjye kandi nkamukunda nkanamwubaha.

Nyuma yo gushakana ubu nahuye n’ikibazo gikomeye kuko nasanze atazi gutera akabariro neza. Iki kibazo kirambangamiye kandi numva narabuze aho nahera ngo mubwire ko imyitwarire ye mu buriri itanezeza kuko iteka mpora ntinya ko ndamutse muhishuriye ko atitwara neza muri icyo gikorwa yakeka ko ndi indaya ko hari abandi twayikoranye akaba ariyo mpamvu atanyura.

Kandi mu by’ukuri nta wundi mugabo turaryamana kugeza ubu, nta n’ubwo mbabazwa n’uburyo abikoramo ahubwo mbabazwa n’uko atajya arenza umunota atararangiza, ibyo birambabaza cyane ndetse nkabura icyo nkora kuburyo hari n’igihe ntekereza kuba namuca inyuma.

Urukundo mukunda na rwo rutuma ntabitinyuka kuko nzi neza ko nawe ankunda uko bikwiye. Gusa hejuru y’urwo rukundo hagomba kuzamo no kubaka urugo. None mu ngire inama, mbigenze nte ngo ndebe ko umutima watuza nkibanira n’uwo nkunda.
Mungire inama kandi mbizeyeho inama z’ingirakamaro nk’uko mudahwema kuzitugira".

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Emm

    Sha ibyo biravurwa rwose najye ntabwo sinarenzaga umunota ariko ubu isaha ndayimara

    5 months ago
  • chat_bubble ferdinand

    N’amahoro ? Gerageza kwihangana ujye umuganiriza utugambo twiza bizaza buhoro buhoro.

    November 2017
  • chat_bubble Habiyaremye Jean Bosco

    Madam tinyuka umugabo wawe mubiganireho ubundi umujyane kwa muganga ba muvure kandi ubwo burwayi burakira kandi uravugako umukunda ntuzamuce inyuma kuko bya kuviramo ingaruka myishi zitandukanye Nawe utayobewe sida nizindi nyishi.

    November 2017

Inzindi nkuru

Dore uburyo wasomana n’umukunzi wawe akazahora yifuza ko mwongera

Gusomana ni ubugeni,ni ikintu ukora kikuvuye ku mutima, ukagikora ugikunze,...
23 May 2018 Yasuwe: 6893 1

Umutoni Assia byamurenze asuka amarira mu bukwe bwe na Robert wamukunze...

Umutoni Assia na Tuyishime Robert bakoze ubukwe kuri uyu wa 19 Gicurasi...
23 May 2018 Yasuwe: 12892 1

Mukobwa dore uburyo bworoshye wakoresha kugirango ugire amabere ahagaze...

Kugira amabere yaguye ku bakobwa ntibibanyura ndetse kandi no kugira...
22 May 2018 Yasuwe: 6549 0

Dore amagambo abahungu biki gihe baganiriza abakobwa bakayazira

Hari amagambo abahungu benshi bakunda kubwira abakunzi babo baziko ari meza...
22 May 2018 Yasuwe: 2754 0

Dore ibiribwa ugomba kwirinda kurya mbereho amasaha 2 ugiye gutera...

Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni kimwe mu bikorwa by’ibanze bihuza...
22 May 2018 Yasuwe: 5293 0

Umukobwa yabwiye umusore bakundana ko amuca inyuma ahita amutera...

.Gucibwa inyuma n’ umukunzi we byatumye amutera icyuma aramwica .Umukobwa...
22 May 2018 Yasuwe: 1878 0