skol
fortebet

Amabanga atangaje agera ku 8 umugabo ugiye kugura indaya agomba kumenya

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu bagabo usanga ingo zibananira bagahitamo kujya mu bubari bakabugira nk’icumbi bakemuriramo ibibazo byabo, bakanywa inzoga bakenera n’umugore bakagura indaya, yarangiza yashaka agataha mu rugo cyangwa akarara iyo.
Nubwo aba ayiguze yumva agamije kurangiza ikibazo ariko nta munezero yagira nk’uwo yakura ku mugore we yishakiye akunze, mugabo niba wumva ingeso yanze ntube ukibashije kwihangana, ugafata icyemezo cyo kugura indaya, uzabanze uzirikane ko:
Uba waguze igitsina Ni ko biba (...)

Uba waguze igitsina

Ni ko biba bimeze ntuzibeshye ngo ubivange n’urukundo kuko indaya yagufatira ikakurya utwawe twose, kimwe nuko ishatse yagarama ukarongora yo yibereye kuri Watsapp. ikukabwira iti: “Gira vuba nigendere”

Indaya ni umucuruzi nawe uri umuguzi

Ugomba kumenya neza ibyo ugura ibyo ari byo n’uko wishyura hakiri kare ngo mutaza gutera amahane. Niba mwavuganye rimwe amafaranga angana uku, niko biri nta yindi mitereto. Ninakugaburira uzamenye ko ushobora kubyishyuzwa.

Ugomba kwitwaza udukingirizo

Mugabo niba ukunda ubuzima bawe, itwaze udukingirizo duhagije kandi ufitiye ikizere ko ari tuzima. Waguze ahantu hizewe.

Si byiza na gato gusomana n’indaya

Ishobora kuba isoma ibitsina by’abagabo byinshi igashobora kuba yaba irwaye imitezi mu kanwa nka Herpes, Gonorrhea yo mu muhogo na Syphillis.

Ugomba kwirinda kunyaza indaya

Hari amazi yagutarukira ku gice icyo ari cyo cyose cy’umubiri, kuko amazi mvagitsina agira indwara nyinshi z’imitezi ushobora kwandura ku ruhu nka Gonorrhea, Clamydia n’izindi zandurira ku gukoranaho ku mubiri.

Indaya nyinshi ni amabandi

Nawe umva umuntu ugurisha umubiri. Ashobora kugusaka amafaranga mu mifuka cyangwa akaguteza andi mabandi akakwica burundu.

Kwita ku mutekano wawe

Kumenya niba wakwikura mu y’abagabo biramutse bikubayeho. Niba ukeka ko aho mugiye kubikorera nta mutekano uhari, ibyiza ni ukubireka.

Izaguteranya n’umugore wawe

Niba uryamanye niyo ndaya umugore akaguhamagara kuri telefone, ihita imwitaba ikamutuka, yewe niyo imuzi nyuma iramwihamagarira umusebya.

Mugabo nubwo urugo rwakunanira rute, uzicarane n’umugore wawe mucoce ikibazo mushake umuti, kujya mu ndaya ni ibyago bigeretse ku bindi uba wikururiye. Kuko ngo burya kwirinda biruta kwivuza! Ikiza ni uko wagumana n’umugore wawe.

Ibitekerezo

  • Indaya ko ari zo zinyara bikabije???

    Dushimirinamamuduha.kurngurubuga.kukobidufashakwihitiramo.nge.umugorewange.aranyuranta.bindinkeneye.

    Dushimirinamamuduha.kurngurubuga.kukobidufashakwihitiramo.nge.umugorewange.aranyuranta.bindinkeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa