skol
fortebet

Reba hano ibintu 7 umugabo w’umunyafurika aho ava akagera agenderaho ahitamo uwamubera umugore

Yanditswe: Monday 15, May 2017

Sponsored Ad

skol

Ubundi hari ibintu niyo wagira gute utakwigera uhindura biri mu mitwe y’abagabo b’abanyafurika,kuko byakugora kugira ngo ubibavanemo kandi byaramaze kwinjira mu mico yabo yewe no mu bwonko,bityo hari bimwe by’ingenzi nabahitiyemo umugabo agenderaho ajya guhitamo umuntu wamubera umugore,bimwe birasekeje,ibindi biratangaje yewe n’ibindi iyo nawe ubitekereje wumva byari bikwiye.
1.Guteka Neza:
Niyo waba uri mwiza gute ariko utazi guteka neza,amahirwe menshi nuko utazigera urambana n’umugabo (...)

Sponsored Ad

Ubundi hari ibintu niyo wagira gute utakwigera uhindura biri mu mitwe y’abagabo b’abanyafurika,kuko byakugora kugira ngo ubibavanemo kandi byaramaze kwinjira mu mico yabo yewe no mu bwonko,bityo hari bimwe by’ingenzi nabahitiyemo umugabo agenderaho ajya guhitamo umuntu wamubera umugore,bimwe birasekeje,ibindi biratangaje yewe n’ibindi iyo nawe ubitekereje wumva byari bikwiye.

1.Guteka Neza:

Niyo waba uri mwiza gute ariko utazi guteka neza,amahirwe menshi nuko utazigera urambana n’umugabo wawe.Ubundi umugabo wa hano muri Afurika aba yumva ko niba avuye ku kazi byibura umugore yamwakiriza akanyama we ubwe yikarangiye nta wundi wagakaranze,nkubwije ukuri niba ushaka gushobora umugabo wawe jya ufata umwanya maze umutekere agasosi k’inyama kameze neza yewe unamukurireho zimwe z’umutse ziba zafashe irangi icyo gihe uzaba umufite mu biganza byawe.

2.Icyubahiro:

Ubundi umugabo iyo agiye guhitamo umuntu ugomba k’umubera umugore abanza kureba niba koko uwo muntu afite igihagararo cyo kubahwa ndetse nuko bagenzi be bamufata yewe n’abandi muri rusange.

3.Bakunda abagore banini:

Nimvuga abagore banini wumve babandi bafite amabuno manini ndetse n’amabere!Ariko jye sinzi impamvu abagabo b’abanyafurika bakunda aba bagore bameze gutya,kuko usanga aribyo bintu byagiye mu bwonko bw’abagabo b’abanyafurika.

4.Gusasa uburiri:

Iki nacyo ni kimwe mu bintu abagabo b’abanyafurika bakunda cyane,ubundi baba bifuza ko uburiri bwabo bwabo bwahora bushashe!mu gihe mu byutse uburiri bugasaswa,yewe naho umushyitsi yaraye ubundi akabyuka ntahasase aba ashaka ko naho hasaswa.

5.Kugira Isuku mu rugo:

Ubundi urebye abagabo b’abanyafurika bikundira isuku cyane kuburyo aba yumva yahora abona urugo rwose rutagata,niba uziko ugiye kuba umugore banza umenye ko isuku y’urugo ari ingenzi ku mugabo,wowe icyo usabwa nuko urugo rwahora rusa neza ndetse mbese buri kimwe cyose kiri ku murongo,ibi nibyo byereka umugabo ko wakoze cyane.

6.Isuku y’Umugore:

Buriya abagabo b’abanyafurika ndabemera cyane,iyo agiye guhitamo umuntu uzamubera umugore,abanza kumenya niba ari umusinzi,anywa itabi ndetse nibindi bibi,yewe akanareba niba wowe ubwawe ugaragara neza,wigirira isuku.

7.Ubumuntu:

Niba uziko uri umugore udafite uburere bwiza wahawe n’abakureze,utagira impuhwe,utazi kubana n’abandi,uhite umenya ko nta munyafurika w’umugabo wabona kuko bakaniye ku byerekeranye n’ubumuntu bw’umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa