skol
fortebet

Reba ibimenyetso 6 bishobora kukwereka ko Umukunzi wawe aguca inyuma

Yanditswe: Tuesday 16, May 2017

Sponsored Ad

skol

Ubundi abantu benshi bakundana ndetse banabana bakunze kuba mu rujijo niba koko umwe muri bo hari uca inyuma undi,Niyo mpamvu rero natwe twabahitiyemo ibi bimenyetso 6 bishobora kugufasha kumenya niba koko umukunzi wawe aguca inyuma.
1.Atangira kuba umunyebanga/Itondere telephone ye:
Niba umukunzi wawe atangiye guha agaciro gakomeye telephone ye,uzamenye ko hari ikintu cyihishe inyuma.Niba adashobora gutana na telephone ye byibuza nk’isegonda,haba hari icyo ari kuguhisha.Niba adashobora (...)

Sponsored Ad

Ubundi abantu benshi bakundana ndetse banabana bakunze kuba mu rujijo niba koko umwe muri bo hari uca inyuma undi,Niyo mpamvu rero natwe twabahitiyemo ibi bimenyetso 6 bishobora kugufasha kumenya niba koko umukunzi wawe aguca inyuma.

1.Atangira kuba umunyebanga/Itondere telephone ye:

Niba umukunzi wawe atangiye guha agaciro gakomeye telephone ye,uzamenye ko hari ikintu cyihishe inyuma.Niba adashobora gutana na telephone ye byibuza nk’isegonda,haba hari icyo ari kuguhisha.Niba adashobora kureka ko uyikoraho cyangwa akagira uburyo ayirindamo,uzamenye ko hari ibanga afite muvandi.Ubundi niba umukunzi wawe atangiye kuzanjya afata telephone ye nk’inshuti ye magara,nuko aba aziko igihe icyo aricyi cyose hari umuntu ushobora kumuhamagara cyangwa akamwohereza ubutumwa bugufi “message”.

2.Iyo Ibitekerezo bye biri kure:

Ikintu kimwe ugomba kumenya ni,Igihe umukunzi wawe ubona yagiye kure mu bitekerezo,menya ko hari ikintu kitari cyiza kiri kunjya mbere,Ashobora kuba ari gutekereza ikintu kikamutera ubwoba,cyangwa kikamutera akanyamuneza.Ubundi mu buryo bwo kumenya na none ko aguca inyuma,N’igihe aba ibitekerezo bye aba amaze umwanya yabinjyanye kure ariko ukabona aranyuzamo akamwenyuramo.Ubundi iyo abantu bakundana baba babwirana ibibazo byose bafite,ariko niyanga kukubwira cyangwa yakubwira akakubwira ibitaribyo “nawe uzi neza ko ari kukubeshya ibyo akubwira atari byo byamuteye gutekereza cyane”icyo gihe aba aguca inyuma.

3.Itondere Uburanga bwe:

Niba koko afite uburanga busamaje “nawe uziko mutaberanye” nabyo njya ubyitondera kuko ishobora kukuviramo imwe mu mpamvu yatuma aguca inyuma.Ubundi iyo umukunzi wawe ari kugukorera ibikwiye nabyo urabimenya,Niba yambara neza ku bwawe nabyo ukwiye kubimenya,Niba aguterekera amaso nkuko bikwiye nabyo ugomba kubimenya,Ibi bintu byose mvuze ntawundi ushobora kubikorerwa atari umukunzi wawe gusa.Ariko nubona atangiye guhindura imyitwarire,Ahinduranya amaparufe “perfumes”,Imyambarire,uzahite umenya ko Umukunzi wawe aguca inyuma.

4.Iteka aba Asaba Imbabazi:

Ubundi iyo umukunzi wawe aguca inyuma ahora agusaba imbabazi,Nubona atangiye kuba wa muntu w’umunyembabazi za buri mwanya uzahite umenya ko hari ikintu kiri kunjya mbere kitagufitiye inyungu.Ni hahandi imyitwarire ye n’igihe cye uasanga byarahindutse,nta kintu na kimwe kikigenda ku murongo,nawe wamubaza impamvu ugasanga ari kugusaba imbabazi,mbese aba ameze nk’umuntu ufite byinshi byo gukora.

5.Kukwitaho biragabanuka “Care”:

Ni cya gihe umukorera ikosa rito maze akaryuririho,agatangira kugabanya uburyo yakwitagaho,ariko yitwaje ko wamukosereje,Ubundi ibitekerezo bye noneho bigatangira kumera nkaho hari ikintu yibagiwe,kandi ubwo aba ari gutekereza k’umuntu we yumva yaba ari kumwe nawe yishimira,Ariko wowe ukagerageza k’umusaba imbabazi ubundi ntakwiteho ndetse nibyo uri kuvuga ntabihe agaciro,agaterera iyo.

6.Gukorana Imibonano mpuzabitsina “kubashakanye” biba ari intambara:

Iyo umukunzi wawe aguca inyuma ntaba agifata igihe ngo mukorane imibonano muzabitsina,kandi no mu gihe muyikoze ubona aba abaikoze ari ukukwikiza we atabishakaga.Burya impamvu nta yindi nuko aba yarahuye nundi bayikorana mu bundi buryo yumva bumushimishije.

Ubundi kubona umukunzi wawe aguca inyuma ninko kubona inzoka y’ibara ry’icyatsi mu kirahure k’icyatsi;imyitwarire ye,nuko aba agaragara ni bimwe,Ni hahandi usanga umuntu yaheze mu rujijo niba koko umukunzi we barikumwe cyangwa amuca inyuma hanyuma akamukinga irindo mu maso.

Ibitekerezo

  • Murakoze bavandimwe. Aha ni njye na madame muvuze tu! ikibazo nuko abo bagabo abazana ku buriri conjugal! Abasenga mudusabire

    Murakoze bavandimwe. Aha ni njye na madame muvuze tu! ikibazo nuko abo bagabo abazana ku buriri conjugal! Abasenga mudusabire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa