Kigali

Reba ibimenyetso ushobora kuba utazi bizakwereka umugore ugira ubwoba bwo gutera akabariro

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 3 July 2017 Yasuwe: 4411

Hari abagore batekereza ku gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina bagahungabana cyane ku buryo utatekereza ndetse bagatinya n’icyatuma icyo gikorwa kigerwaho.

Aha twaguteguriye ibintu bishobora kukwereka umugore/umukobwa utinya gutera akabariro

1.Gusakuza cyane no kuboroga biteye ubwoba nibyo biri ku isonga

2.Gukomeza umubiri mu gihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina, aha ngo mu gikorwa nyirizina ashyiramo umugaga ntiyiyoroshye mbese akabigira intambara.ibi bikaba binagira ingaruka ku migendekere myiza y’igikorwa cyo gutera akabariro.

3.Kuzamuka ku bushyuhe bw’umubiri nk’urwaye ku buryo wamupima ugasanga atari ubushyuhe busanzwe ahubwo byabaye nk’indwara ikomeye.

4.Ntajya yifuza kumva ku biganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina kuko bimutera ubwoba cyane.

5.Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ahindura uburyo bw’imihumekere ukagira ngo yaheze umwuka.

6.Gufata ku musego akawugundira, no kwikorera amaboko nabyo biri mubyerekana ko atinya gukora imibonano mpuzabitsina.

7.Iyo akubise amaso igitsina cy’umugabo ahita yipfuka mu maso ntiyongere kurebayo.

Niba umugore wawe agaragaza ibi bimenyetso ni byiza ko mwegera abaganga bakabagira inama, birashoboka ko umugore aba afite n’ubundi burwayi kandi ibi bikunze kuba no ku bagore bigeze gufatwa ku ngufu, kimwe nk’uko wasanga n’umugabo abigiramo uruhare cyane cyane mu gihe cyo gutegurana, ni byiza ko abahuza ibitsina bagomba kuba bateguranye bihagije ku buryo buri wese ajya gukora iki gikorwa yumva yabishatse cyane nta gahato ashyizweho.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Lily

    njye narinzi ko ari uburwayi nihariye kuko njye niyo ntekereje ko mu kanya gato ndibukore imibonano ndibwa n’umugongo nimihango ikaza y’ako kanya gato ariko nanjye cyera nigeze gufatwa ku ngufu n’umukozi w’iwacu mu rugo mfite imyaka 6.mutubwire umuti

    4 months ago
  • chat_bubble Fofo

    Andika Igitekerezo Hano. Nanjye bimbaho, gusa bitangira bimeze neza. ariko haraho bigera umugabo wanjye akambabaza,ngataka hafi no gupfa. ESE ubwo nanjye mfite uburwayi cg nigitsina cyumugabo wanjye kinini

    4 months ago
  • chat_bubble Gogo

    ibi nibyo kbsa kuko nange bimbaho cyane kuko nakoreshejwe imibonano kungufu nkiga secondaire muwa 3 ariko kuva ubwo numva naranze sex rwose

    4 months ago

Inzindi nkuru

Ese ni iki cyagufasha kumenya ko umukobwa akiri isugi ?

Uburyo bukoreshwa mu kumenya umukobwa w’isugi Ese isugi bivuga iki?...
15 November 2017 Yasuwe: 12442 1

Dore ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina ku mugore umaze igihe gito...

Umugore umaze igihe gito abyaye Ni ryari umugore akora imibonano nyuma...
15 November 2017 Yasuwe: 7365 1

Dore ibanga utari uzi rituma abagabo bikundira abagore bafite ikibuno...

Igituma abagabo bashidukira abagore n’abakobwa bafite ibibuno binini...
14 November 2017 Yasuwe: 9986 1

Imigenzereze y’umugabo wifuzwa na buri mugore wese aho ava akagera

Ibimenyetso bigaragaza urukundo nyarukundo Uko umusore/umugabo...
14 November 2017 Yasuwe: 4687 0

Dore bimwe mu bifasha umugore kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina

Ibituma abagore bishimira imibonano mpuzabitsina Ibyo umugabo yakora ngo...
14 November 2017 Yasuwe: 4981 0

Nabyaranye n’umukobwa abana 2 aranta, none ndumva nakirongorera undi mugore...

Ndagisha inama Twaratandukanye none sinifuza gusubirana na we...
14 November 2017 Yasuwe: 800 0