skol
fortebet

Reba ibintu 5 ushobora gukora buri munsi maze ukagira uburanga budasanzwe(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 15, May 2017

Sponsored Ad

skol

Uburanga ubundi ni kimwe mu bintu buri umwe wese aba yitayeho,mu Rukundo naho ni ingenzi kuba ufite uburanga bwa buri munsi,Kuko buri wese aba yifuza kubana n’umuntu ufite uburanga kuko burya iyo uri kumwe n’umuntu ufite uburanga nta soni ugira aho uri hose kuko uba utewe ishema naw. Hano hari bimwe mu bintu 5 ushobora gukora buri munsi maze ukagira uburanga.
1.Imboga rwatsi: Imboga rwatsi ntabwo ari iz’amatungo gusa kuko burya z’ifite akamaro kanini ku buzima bwacu.Imboga rwatsi n’ingenzi ku (...)

Sponsored Ad

Uburanga ubundi ni kimwe mu bintu buri umwe wese aba yitayeho,mu Rukundo naho ni ingenzi kuba ufite uburanga bwa buri munsi,Kuko buri wese aba yifuza kubana n’umuntu ufite uburanga kuko burya iyo uri kumwe n’umuntu ufite uburanga nta soni ugira aho uri hose kuko uba utewe ishema naw. Hano hari bimwe mu bintu 5 ushobora gukora buri munsi maze ukagira uburanga.

1.Imboga rwatsi:

Imboga rwatsi ntabwo ari iz’amatungo gusa kuko burya z’ifite akamaro kanini ku buzima bwacu.Imboga rwatsi n’ingenzi ku buzima bwawe,Imboga rwatsi zifite akamaro katari gato ku buzima bwawe,kuko zoza amaraso,zirinda indwara zitandukanye z’igifu ndetse no ku mubili.Imboga rwatsi nziza zagufasha mu gukesha uruhu rwawe….,Urugero nk’imboga rwatsi “amashu,imbogeri,seleri…..

2.Kuryama:

Bamwe muritwe dukunze kuba duhuze cyane ku buryo tutabona umwnya wo kuryama ngo turuhuke,Burya ntabwo ari byiza.Kuryama ni byiza mu kubaho kwacu,buriya byaba byiza byibuza ufashe nk’amasaha 7 yo kuryama ku munsi.ibyiza byo kuryama,umunaniro urashira hamwe n’imwe mu misemburo iba mu mubili ikabona umwanya wo gukora neza akazi kayo yagenewe,aribwo usanga amavunane yakugaragaragaho mu maso agatuma isura yawe ihora ikanyaraye ashira,Ndabizi ukeneye amafaranga menshi pe,ariko ndakeka atakurutira umubili wawe.

3.Amazi

Nyumva witonze niba mvuze amazi.Nywa byibuza ibirahure 8 by’amazi buri munsi bizakubera byiza.Kuko abahanga mu binjyanye n,ubuzima bavuga ko 75% by’umubili bigizwe n’amazi ku buryo udashobora kumara iminsi 3 nta mazi unywa.Nywa amazi menshi bizagufasha kugira uruhu rutoshye.Ubwo urumva udakwiye kunywa amazi menshi ngo ugire uburanga ra!!!?

4.Vitamine

Vitamine ikora buriya ikintu kinini ku binjyanye n’uburanga bwacu,niyo mpamvu rero ugomba gufata ibintu by’inshi bikungahaye kuri Vitamine buri munsi,bizagufasha koza uruhu rwawe mu buryo uzaba mwiza birenze.Nakugira inama yo kuzanjya urya Imbuto nyinshi buri munsi.

5.Siporo:

Umubili ukora siporo burya nawo utuma ugaragara neza.Siporo zimwe na zimwe buri gitondo nako ni agatego keza k’umubili mwiza,Siporo zidufasha gutwika tumwe mu duheri tuba turi ku ruhu rwacu ndetse ituma n’umutima utera neza.

Ibitekerezo

  • ibyo muvuze nukuri pee

    uwambonye 2013 akambona ubu yagira ngo ni petit frere. amazi!!!

    Eeeeh nibyo koko tugomba kugira ubuzima bwiza ariko bamwe tukunze kumva ko siporo zitunaniza cyane bigatuma bamwe bayireka,nyamara kdi ni nziza mu buzima, ikindi tukunze kunywa amazi aruko tuyashatse kuburyo bamwe bamara iminsi batanyoye ayo mazi igihari nuko buri wese yakangukira ibyo bintu kugirango turusheho kugira ubuzima bwiza kdi bwubaka igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa