Kigali

Reba uburyo filime z’ubusambanyi (pronography) zishobora kuba intandaro yo gutandukana kw’abakundana

Urukundo   Yanditswe na: 17 April 2017 Yasuwe: 9453

Abenshi mu barushinze bakunze kwibeshya ko kureba filimi z’urukozasoni ari byiza kubera zibafasha kuba bagira ubushake,nyamara burya ngo zishobora kwangiza umubano w’abarushinze bigatuma umwe atishimira undi nk’uko inzobere mu mibanire ya muntu zagiye zibitangaza.Hari abantu bamwe bazi ingaruka za filimi z’urukozasoni ariko hari n’abashakanye batazi ko kureba filimi z’ubusambanyi bibagiraho ingaruka mbi kuburyo buziguye cyangwa butaziguye. Zimwe mu ngaruka mbi ku bashakanye harimo:

•Zirabeshya

Bamwe mu bashakanye benshi bakunda gushaka kwigana ibyo babonye bakeka ko umugore/umugabo bashakanye yabishobora. Hariya nta rukundo ruba rurimo kandi ikirenze kuri ibyo baba bakorera amafaranga kuburyo bemera gutunarikwa no gukoreshwa ibyo basabwe byose na ba nyiri amafilime.

•Kuba isoko y’ubushake

Urubuga rwa santé-medecine ruvuga ko uko abashakanye bagira akamenyero ko kureba filimi z’urukozasoni mbere y’uko bakora imibonano mpuzabitsina, bigenda bibokama kuburyo bigera igihe umwe muribo cyangwa bose batabasha kugira ubushake bwo gukora icyo gikorwa batabanje guteraho ijisho. Ni ingaruka mbi kuko iteka ntuzahorana izo filimi . Ikindi ni uko umubiri wawe uhita uhindura isoko y’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ubusanzwe ituruka mu bwonko ahubwo ihinduka izo filimi wimenyereje/mwimenyereje.

•Kutigirira icyizere

Iyo umwe mu bashakanye akunda kureba bene izi filimi bituma icyizere yigiriraga mu buriri kigenda kigabanuka. Ku bagabo bakunda kugereranya ibitsina byabo n’iby’abakinnyi babona, bakagereranya imbaraga bakoresha,..Iyo abonye ko harimo itandukaniro biramugora kongera kwigirira icyizere, gushimisha umugore we bigatangira kumubera ihurizo.

Abagore nabo bakunda kugira iki kibazo, iyo bigereranyije n’abagore bakina filimi z’urukozasoni. Iyo abonye ibyo bakora, yakwireba uko yitwara atangira kumva yigaye, bikaba intandaro yo kwitakariza icyizere.

•Gusuzugura uwo mwashakanye

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri kaminuza ya Alabama, iherereye muri Amerika aribo Dolf Zillmann na Jenning bugasohoka mu gitabo cyitwa l’intelligence sexuelle de S. Conrad et M. Milburn chez Payot bwagaragaje ko , uko umugabo cyangwa umugore arushaho kureba filimi z’urukozasoni cyangwa z’ubusambanyi, agenda arushaho kumva asuzuguye umufasha we kuko aba atamukorera ibyo na we abona ku mashusho.

•Filimi z’urukozasoni zangiza ubwonko

Ubushakashatsi burenga 20 bwagaragaje ko ukwangirika k’ubwonko bwumuntu ureba filimi z’urukozasoni kuba kungana n’uk’umuntu wabaswe n’inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge nk’itabi. Ubuheruka bukaba bwarashyizwe hanze n’ Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambridge mu mwaka wa 2013 buyoborwa na Dr Valerie. Ubwonko bwangirika kuri 40%, kukwakira cyangwa kurekura amakuru. Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko hari igihe bigera uzireba akaba imbata yazo, akumva yahora azireba.

•Gucana inyuma

Nta muntu wumva anyuzwe no guhora areba filimi imwe y’urukozasoni. Uhora ushaka kureba ibishya. Uko iminsi ishira niko umubiri wawe uzagenda umenyera gushidukira amasura mashya n’imibiri inyuranye y’abagore/abagabo. Ingaruka ni uko utazongera kumva wishimiye uwo mwashakanye nka mbere. Kuko umubiri wawe niko usigaye uteye: Kwifuza abantu banyuranye kandi bahinduka biba byaba intandaro yo guca inyuma umugore wawe cyangwa umugabo wawe. Uwo mwashakanye nabona utakimwitaho nkambere, na we bizamutera gushakira ibyishimo ahandi. Urugo rube rurasenyutse.

Ubumenyi n’ubuhanga mu by’imibonano mpuzabitsina wabyungukira hamwe n’uwo mwashakanye (Abatarashaka si ibintu byanyu). Filimi z’urukozasoni ntacyo zikongerera. Niba ntacyo uzi mu buriri,umukinnyi wa ziriya filimi ntacyo yaguhinduraho. Izi zimwe mu mpamvu ngaruka mbi filimi z’urukozasoni zigira ku buzima bw’abashakanye.

Martin MUNEZERO

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble INGARUKA NIMBI TWIRINDE

    NDAYISHIMIYE JEANDEDIEU

    5 months ago

Inzindi nkuru

Umugabo yashyizwe ku kenke n’umugore we kubera ubukene agera naho...

Umugore wanjye twarabanaga nyuma baza kunyirukana mu kazi hazamo ikibazo...
12 January 2018 Yasuwe: 1434 16

Iyo Databuja arimo gutera akabariro ndumviriza nkumva mbishaka kandi na...

Muraho neza mwebwe musana imitiya yakomeretse mukanagira inama ababa...
11 January 2018 Yasuwe: 3178 5

Uwo twakundanye bagiye kumushyingira umugabo w’umukire yansabye ko mutera...

Nitwa Kalisa( Izina twamuhaye ku bw’umutekano we) ndi umusore w’imyaka 22...
11 January 2018 Yasuwe: 3333 3

Guta ibiro no kunywa itabi biri mubigusha amabere y’ umukobwa

Mu by’ ukuri, Ntabwo wabuza amabere kugwa. Iyo ataguye uyu munsi, agenda...
9 January 2018 Yasuwe: 830 0

Mugabo, dore interuro 6 ubwira umukunzi wawe ibinezaneza bikamusaguka

Ururimi ni ingenzi cyane mu rukundo. Nk’ uko interuro mbi ituma umukunzi...
9 January 2018 Yasuwe: 1560 0

Reba amafoto y’ ibyamamarekazi 10 bifite amabere akurura abagabo...

Abahanzikazi bakunda kwifotoza amafoto agaragaza amabere yabo bakayasangiza...
8 January 2018 Yasuwe: 4027 0