skol
fortebet

SOBANUKIRWA:Ese imibonano mpuzabitsina hari icyo yaba ihindura ku ngano y’igitsina cy’umugore?

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi barimo n’abagore bagira amatsiko menshi ku kumenya niba imibonano mpuzabitsina igira icyo ihindura ku ngano y’igitsina cy’umugore, hakaba bamwe bagira ipfunwe ryo kuba babibaza inzobere z’ubuzima ngo zibasobanurire.

Sponsored Ad

Abasomyi ba umuryango.rw bashobora kugira ikibazo kuri iyi nsanganyamatsiko. Ibi byatumye twifashisha inyadiko z’inzobere mu gusobanura iyi nsangayamatsiko.

Mu gusoma inkuru nk’izi biba byiza kutibanda cyane ku by’abandi banditse ngo abe ari byo biguhuma amaso; ujye wibanda ahanini ku bisubizo bitangwa n’impuguke.

Igisubizo cy’iki kibazo kiboneka mu nyandiko wasanga ku rubuga rw’inzobere yitwa Lauren Streicher, dogiteri mu by’ubuvuzi akaba n’umwarimu mu bijyanye n’imyororokere muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubuvuzi n’ubunararibonye mu by’inkundo (Northwestern University’s Feinberg School of Medicine and author of Love Sex Again).

Ikibazo cyabajijwe uru rubuga gisa n’icyavuzwe hejuru kigira kiti:

“Mfite amatsiko yo kumenya niba gukora imibonano mpuzabitsina myinshi byongera igitsina ku bagore cyangwa se kigahindura imitere yacyo. Ikindi nifuzaga kumenya neza niba mu gihe umugore aryamanye kenshi n’umugabo ufite igitsina kinini cyane bishobora guhindura burundu ingano y’igitsina ku bagore? Cyangwa se niba igitsina ku bagore gishobora kongera kungana uko cyanganaga mbere, murakoze!”

Igisubizo:

Uyu mugore w’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Lauren Streicher, asubiza agira ati “Iturize rwose! Umubiri w’abagore ukozwe ku buryo ushobora kwakira kuba wakwaguka ukaba wakwakira ikintu cyose kinini kuva ku gitsina kinini cy’umugabo kugeza ku mwana uvuka.”

Yongeraho ati “Ubunini bw’igitsina cy’umugabo kinini kurusha ibindi nticyagereranywa n’uruhinja, urumva rero ko bidashobora guhindura imiterere y’igitsina cy’umugore.”

Akomeza asobanura ko igitsina cy’umugore gihinduka mu gihe agize ubushake bwo gukora imibonano. Akavuga ko muri icyo gihe ibice byinshi bigize igitsina cy’umugore noneho byongera ubunini ku buryo umugore aba ashobora kwakira igitsina cy’umugabo mu bunini bwacyo ubwo ari bwo bwose.

Yongeraho indi ngingo ko hari ubwo igitsina cy’umugore gishobora kutiyongera ngo kibe kinini nk’uko biba bisabwa mu gihe hitegurwa imibonano mpuzabitsina bitewe n’imisemburo mike. Akagira abantu nk’abo inama y’uko bakwiye kwifashisha ibyongera ububobere (lubricant) bishobora kuboneka ku isoko.

Lauren Streicher avuga ati “Niwumva nyuma y’imibonano igitsina cyawe kidasubirana neza ku rugero rw’uko usanzwe wiyumvaho ibyo ni ibisanzwe; igitsina cyawe kiba cyongereye umubyimba kugira ngo cyakire igitsina cy’umugabo, mu gihe runaka cy’imibonano. Humura kuko igitsina cyawe kiba kiri bwongere kungana nk’uko gisanzwe mu gihe gito, wenda nko mu minota mike cyangwa se amasaha make”.

Iyi mpuguke yakomeje igira ati “Mu gihe wumva kitasubiranye neza nk’uko gisanzwe kingana, buriya ikibazo ntabwo aba ari igitsina; ahubwo biba ari imitsi ikizengurutse izwi ku izina rya ‘pelvic floor’”.

Streicher ati “Kandi ibyo bishobora gushira ukoze imyitozo isanzwe ijyanye no kugorora no kurambura uhina icyo gice, imyitozo izwi ku izina rya ‘Kegel exercises’ nuko iyo mitsi ikongera igasubirana iko isanzwe”.

Mu gusoza, uyu mwarimu w’inzobere Streicher asaba abagore bagize izindi mpungenge ku bibazo nk’ibi kujya barushaho kwegera abaganga babari hafi cyangwa se abahanga mu by’imyitozo ngororamubiri ya pelvic floor twababwiye haruguru bakabagenera uburyo bayikoramo kugira ngo imitsi yabo yireze yongere yiregure neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa