skol
fortebet

Ese kubabara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina biterwa n’iki,wabyirinda ute?

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Muri rusange, imibonano mpuzabitsina ni igihe cy’ibyishimo hagati y’abashakanye gusa rimwe na rimwe hari igihe icyo gihe cyiza kirogorwa n’uburibwe.

Sponsored Ad

Urubuga rwa Interineti rwa e-santé.fr, rwagaragaje impamvu zishobora gutuma umuntu aribwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ndetse n’icyo umuntu yakora kugira ngo ubwo buribwe bushire.

Ni iki gituma umuntu aribwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina?

Ubusanzwe, uburibwe ni ikimenyetso ko hari ikintu kitari kugenda neza nk’uko bisanzwe. Uburibwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bushobra gukomoka ku mimerere idasanzwe y’imyanya ndangagitsina, igisebe, ikibyimba n’izindi ndwara ziri cyangwa se zegereye imyanya ndangagitsina, cyangwa se gukora bigoranye kwayo.

Uburibwe ku mugore

Uburibwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bushobora kwigaragaza mu buryo butandukanye:

Uburibwe bushobora kuba buhoraho. Ibyo bisobanura ko kuva yatangira gukora imibonano mpuzabitsina yababaraga kandi mu buryo bumwe.

Ibyo bishobora guterwa n’imimerere idasanzwe y’imyanya ndangagitsina ye. Nk’urugero, hari ighe aba afite akanyabusugi (Humen: agahu kaba ku gitsina cy’umukobwa iyo atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe) gakomeye, bityo kakabuza igitsina cy’umugabo gutambuka.

Ngo iyo Humen ikomeye cyane ntivaho byoroshye, maze igihe cyose umugabo ahatirije kwinjira umugore akababara. Ngo bishobora kandi guterwa n’agahu gatoya ko ku gitsina gakururuka cyane mu gihe ari gukora imibonano mpuzabitsina, bikaba byamutera kubabara.

Uburibwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bushobora no kuza umugore amaze igihe kinini ayikora atababara. Muri icyo gihe ntibiba bikomoka ku mimerere idasanzwe y’imyanya ndangagitsina yavukanye, ahubwo ni ikibazo cyangwa se indwara ziba zaje.

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, aho uburibwe buje hatanga icyerekezo cy’icyateye ubwo buribwe.

Uburibwe bw’inyuma: iyo umugore aribwa ku ntangiriro z’umuyoboro w’igitsina cye, ubwo buribwe bushobora guhuzwa n’ibibazo by’uruhu rw’imyanya ndangagitsina y’inyuma, kutagira ububobere, inkovu, cyangwa se bugaterwa n’ubwandu bukunze gufata imyanya ndangagitsina y’umugore.

Ububabare bw’imbere, ni igihe umugore ababara mu muyoboro w’igitsina ndetse no mu nda ibyara. Impamvu y’ubwo bubabare ishobora kuba ari ikibazo kiri mu nda (ikibazo cy’udusabo tw’intanga, icy’imiyoborantanga n’ibindi), ikiri muri nyababyeyi cyangwa se mu y’igitsina mo imbere.

Ububabare ku mugabo

Umugabo na we ashobora kugira ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Ku mugabo, biroroshye kubona impamvu kuko igitsina cye kiri inyuma cyose, bikaba byoroshye gusuzumwa na muganga.

Ubwo bubabare bushobora guterwa n’uruhu rufashe cyane ku buryo iyo umugabo akoresheje igitsina cyane rushobora gucika.

Umugabo kandi ashobora kugira ubwandu bw’uruhu ku gitsina cye, cyangwa na none akabangamirwa no kubura ububobere ku mugore bari kumwe, bishobora no gutuma kwinjiza no gusohora igitsina cye bishobora kumubabaza.

Uburibwe kandi bushobora guterwa n’indwara z’udusabo tw’intanga ngabo, ubwo bubabare bukaba bwumvikana mu gihe umugabo ari kurangiza.

Bombi baribwa kimwe

Hari n’igihe abantu bari gukora imibonano mpuzabitsina bumva ububabare bombi. Ngo ibyo biterwa n’ububobere buba budahagije bigatuma habaho udusebe duterwa no kwikubanaho kw’impu zumutse.

Hari igihe kandi bombi baba bafite ubwandu cyangwa se udusebe. Ngo iyo abantu bahisemo position ituba imimerere n’inguni z’igitsina cy’umwe muri bo, hashobora kubaho ububabare ku mpande zombi.

Ni gute wavura ububabare buza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina?

Kugira ngo umuntu akire uburibwe buza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ni ngombwa kubanza kumenya impamvu yabyo.

Urugero nk’ubwandu ntibwavurwa kimwe n’ibura ry’ububobere kimwe n’izindi ndwara cyangwa se ububabare bukomoka ku mimerere idasanzwe y’imyanya ndangagitsina.

Kugira ngo umuntu akire ububabare ahura na bwo ari gukora imibonano mpuzabitsina, ni byiza kubibwira muganga akagufasha kumenya uburyo nyabwo bwavura ikibazo ufite, hanyuma na we ukabona ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa